Ubukungu

Muhanga:Ubuyobozi burasaba abatuye uwo mujyi kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho

Eric Habimana

 

Nyuma yuko Umujyi w’Akarere ka Muhanga ushyizwe mu mijyi itandatu izunganira Kigali, mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Muhanga, bwafashe gahunda yo gushyiramo imihanda ya kaburimbo n’amatara, kuri iyo mihanda mu buryo bwo kugira ngo umujyi ukomeze kugira isura nziza ari ho ubuyobozi buhera busaba abatuye uwo mujyi, kujya babungabunga ibikorwa remezo baba bagejejweho.

aha ni mumuhanda wo muruvumera.

Abaturage baturiye bimwe mu bikorwa remezo birimo n’imihanda bo mu Karere ka Muhanga ,baravuga ko bishimiye kuba ako karere, karafashe umwanzuro wo gushyira imihanda mu duce dutandukanye twa kano karere, akaba ari imihanda inyura hagati mu baturage, aho bateganyije ko bazashyiramo kaburimbo, ndetse n’amatara azajya abamurikira, ibyo abo baturage bavuga ko bizakemura byinshi, harimo ni uko isuku mu ngo zabo iziyongera n’umutekano muri rusange.

 

Ati ”ni byiza kuba barimo kutwubakira ino mihanda, kuko nko mu gihe cy’izuba, wasangaga mu ngo zacu imyenda n’ibindi bikoresho byuzuyeho ivumbi, ikindi nk’iyo imvura yagwaga wahanyuraga ukagenda uca mu biziba, ibyondo, si ni byo gusa hari n’igihe amabandi yahakwamburiraga, kuko nta matara ahari kumihanda, njyewe ndabona hari byinshi bigiye gukemuka rwose pe, ni isuku ku ruhande rw’umujyi ’’.

 

Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu icyo asaba abatuye muri ako karere, n’abaturiye iyo mihanda, ni uko babungabunga ibikorwa remezo bagezwaho haba imihanda, ruhurura, amatara n’ibindi, ikindi ni uko iyo batabifashe neza, nabo ubwabo bibagiraho ingaruka, yaba iryo vumbi, icyo cyondo, ari yo mpamvu abasaba gufatikanya n’ubuyobozi mu kubicunga neza.

 

Ati ’’ Ibyo tubagezaho kugira ngo babashe gukora neza, harimo n’ibikorwa remezo, icyo tubasaba rero ni uko iyo mihanda igihe izaba yararangiye, kimwe n’iyarangiye ikomeza kubungabungwa n’abaturage, bakumva ko imihanda ibafitiye akamaro mbere na mbere, bakumva ko igihe iyo mihanda yajemo ibyondo, imyanda, kimwe n’ibindi bishobora kuyangiza bagomba gukora umuganda, buri muntu akabigiramo uruhare, kuko biba bihenze, byaranatwaye amafaranga menshi, bityo umujyi wacu ugakomeza kugira isura nziza’’.

 

Ibyo bije nyuma yaho Akarere ka Muhanga, kahisemo gukora imihanda igenda inyura mu baturage( mu ma karitsiye), aho bagenda bashyiramo kaburimbo, ndetse bakanashyiraho amatara, imwe muyamaze kurangira harimo nk’umuhanda Nyabisindu-Giperefe-Rour kibuye, ujya mu mujyi, umuhanda uva Ahazwi nka Le-Sapin, unyuze mu Kibirigi ugahinguka ku Karere ka Muhanga, ndetse ubu bakaba barimo gukora umuhanda wa Ruvumera-Nyabisindu n’umuhanda wa Cyakabiri-Misizi yose, ikaba irimo gukorwa.

 

To Top