Amakuru

Rwanda: Abaturage barasabwa kwirinda indwara y’amaso-RBC

Abaganga bavura indwara zifata amaso bavuga ko 80% byazo zishobora kwirindwa bityo abantu basabwa kwita cyane ku buzima bw’amaso yabo.

Ku kigo nderabuzima cya SORES mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, umuturage witwa Agnes Kabera yaje kwivuza uburwayi bw’amaso avuga ko bwaje bwiyongera ku kibazo cy’umuvuduko w’amaraso amaranye imyaka 8.

“Amaso arandya, nkayashima cyane, hari igihe numva hameze nk’ahajemo ibisebe, ubundi nkagira ngo ni akatsi kakozemo. Nifuza kuba navurwa nkaba muzima mu gihe nkiriho.”

Umuforomo mu ishami rivura indwara z’amaso kuri iki kigo nderabuzima, Munezero Eric, avuga ko  ababagana bafite ibibazo  by’amaso bagenda biyongera.

“Abenshi twakira baba bafite ibibazo by’amaso baterwa nuko ikirere kiba cyabahindukanye bigatuma amaso atukura mu buryo budasanzwe bakayashima cyane, ugasanga rimwe na rimwe hajemo amarira, iyo baje ku kigo nderabuzima, hari imiti yabugenewe itangwa, bakavurwa bagakira bitabaye ngombwa ko bajya ku bitaro. Hari abarwayi tugira usanga amaso yabo afite uburwayi bwisumbuyeho, bakeneye kujya ku bitaro, hari ababa bafite ishaza mu maso cyangwa se amaso yabo atareba mu cyerekezo kimwe.”

Ku bitaro bya Masaka, mu ishami rivura indwara z’amaso, abafite ikibazo cy’ishaza barasuzumwa harebwa uko uburwayi buhagaze mbere y’uko babagwa.

Higanjemo abafite n’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete bavuga ko zibakomereye cyane.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

RBC ivuga ko uretse gutukura gukabije kw’igice cy’umweru cy’ijisho, iyo ndwara ituma umuntu yumva amaso ye aryaryata, akazamo amarira, ndetse ikaba yandura cyane.

Mu bindi bimenyetso biyiranga, hari ukokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene, hamwe no kugira ibihu mu maso bituma umuntu atabasha kureba neza.

Iyi ndwara kandi hari abo itera gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo kuyafungura bigorana, cyane cyane mu gitondo, ndetse no gutinya urumuri cyangwa ahantu hari umucyo.

RBC isaba umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso kwihutira kugana ivuriro rimwegereye, kugira ngo bamugabanyirize ububabare, ndetse banabuze amaso ye gukomeza kwangirika.

RBC ivuga ko kutihutira kwivuza iyi ndwara bishobora gukururira umuntu ubuhumyi n’indwara z’ubuhumekero, kandi ko uwakenera ibisobanuro birambuye ashobora guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko hari miliyoni z’abantu bafite ibibazo byo kutabona neza, hakaba n’abamaze guhuma biturutse ku mpamvu zitandukanye, nyamara ngo 90% y’impamvu zitera gutakaza ubushobozi bwo kubona neza cyangwa se izitera ubuhumyi ngo ni impamvu zishobora kwirindwa cyangwa se zikaba zavurwa

Ntabwo hatangajwe ibihugu bituranye n’u Rwanda bimaze kugaragaramo iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko bita Adenovirusi.

RBC ivuga ko umuntu ashobora kuyandura akoze aho umuntu uyirwaye yakoze yarangiza na we akikora ku maso, cyangwa kuba yasuhuza uyirwaye mu gihe atarakaraba neza agahita yikora ku maso.

Hari ugukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu gihe umuntu afite iyi ndwara, hamwe no kwirinda guhoberana n’abandi cyangwa kubakora mu ntoki mu gihe wikoze ku maso.

Hari ukwirinda kogera muri pisine cyangwa ahandi hakorwa n’abantu benshi mu gihe umuntu ayirwaye, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku n’umuntu urwaye ayo maso yandura nk’isume, amavuta yo kwisiga ndetse n’amataratara (amadarubindi).

Kwirinda guhererekanya ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu urwaye amaso yandura nka telefone, amafaranga atangwa mu ntoki n’ibindi, ndetse no kwirinda kurara ku buriri bumwe n’ufite iyo ndwara.

Ubwanditsi

To Top