Amakuru

Ingabire arasaba urukiko gukurirwaho ubusembwa

Ingabire Umuhoza Victoire impirimbanyi muri politiki none ku wa 14 Gashyantare 2024 nibwo yatangiye kuburana mu Rukiko Rukuru, aho yatanze ikirego ko yahanagurwaho ubusembwa kugira azabashe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka wa 2024.

Ingabire wunganirwa na Me Gatera Gashabana, ahamya ko kuva yajva muri Gereza yatangiye kwitwara neza, kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma adahanagurwa ubwo busembwa bwatuma atabasha guhatana mu nzego za politiki.

Ubwo busabe bw’ikirego bw’umunyapolitiki bwakiriwe n’urukiko rugiha agaciro, Ubushinjacyaha bwo busanga adakwiye gukurwaho ubusembwa, ariko we agatsimbarara ko yitwaye neza imyaka 5 ishize afunguwe. Urukiko rwanzuye ko ku wa 13 Weurwe 2024 ari bwo ruzasoma urwo rubanza nyuma yo gusesengura ubwo busabe.

Ingabire Victoire mu rukiko avuga ko afite icyizere ko azakurwaho ubwo busembwa akaba umwere, ibyo bikazamuha uburenganzira busesuye bwo kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Itegeko rijyanye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, riha amahirwe usaba ihanagurabusembwa, kuba amaze nibura imyaka itanu afunguwe, kandi yaragaragaje imyitwarire myiza.

Mu kwakira 2012 Ingabire yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka umunani. Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bibiri: Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi n’Ubugambanyi mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Nyuma y’uko Ingabire Victoire Umuhoza abwiye urukiko ko ashaka ko ahanagurwaho ubusembwa bw’uko yigeze gufungwa, ubushinjacyaha bwavuze ko atabikwiye kubera ko kuva yafungurwa atitwaye neza.

Ingabire Victoire Umuhoza yafunzwe nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rwaciwe ku wa 30 Ukwakira, 2012. Icyo gihe Uurukiko rwamuhamije icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Icyatunguye abaturage bari mu urukiko ni uko Ingabire yagize ati: “Mboneyeho gushimira Perezida Kagame iyo neza yangiriye kandi n’imbere y’Imana ntizibagirana”.

Ubwanditsi

To Top