Amakuru

Kwipimisha no kumenya uko uhagaze byafasha kwirinda-Narcisse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kibukije abantu ko virusi itera SIDA igihari kandi kuyirinda bishoboka binyuze mu gukoresha agakingirizo ku bakora imibonano mpuzabitsina no kwipimisha bakamenya aho bahagaze.

Ibyo ni ibyatangajwe na Nteziryayo Narcisse umukozi muri AHF avuga ko kugondeka agakingirizo bitari bikwiye, kuko mbere y’uko gashyirwa ku isoko ryo mu Rwanda kaba kabanje gusuzumwa ubuziranenge bwako, bityo mu gihe ugakoresha yakurikije amabwiriza neza yo kugakoresha bikaba nta mpamvu yo kukagondeka.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 13 Gashyantare 2024 ku munsi mpuzamahanga wahariwe gukoresha agakingirizo, aho  Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda SIDA muri AHF Rwanda amara impungenge abibwira ko gukoresha agakingirizo kamwe bitarinda neza ugakoresha kwandura agakoko gatera Sida.

Kugondeka agakingirizo ni ukwambara agakingirizo kamwe warangiza ukongera ukambariraho akandi kamwe cyangwa twinshi.

Urubyiruko ni cyo cyiciro cyibasiwe kwandura Virusi itera sida.

Hirya no hino usanga hari abavuga ko bajya bakoresha udukingirizo turenze kamwe mu rwego rwo kuba batizeye neza umutekano wabo mu kwirinda agakoko gatera Sida mu gihe baba bakoresheje agakingirizo kamwe gusa.

Aba rero bamarwa impungenge kuko ngo udukingirizo twinjizwa mu Rwanda tubanza gukorerwa isuzuma rihagije ku buryo ntawakwandura Virus itera Sida azira ko atagondetse agakingirizo.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda SIDA muri AHF Rwanda agira ati:”Twe nka AHF dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tuyobowe na RBC dufite uburyo dukorana, iyo hakenewe udukingirizo tudutumiza hanze, twagera mu Rwanda tugakorerwa isuzuma mu kigo cya FDA gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibindi,, kandi tugira amahirwe y’uko iryo suzuma rikorwa natwe tuhibereye ”.

Ibyo byatangajwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo (International Condom Day) ku wa 13 Gashyantare 2024. Ni ibirori byateguwe na RBC, abanyamakuru bandika ku buzima barwanya SIDA (ABASIRWA), Urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, AHF n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr IKUZO Basile yibukije buri wese ko virusi itera SIDA igihari, nta muti nta n’urukingo kandi ko kuyirinda bishoboka binyuze mu gukoresha agakingirizo no kumenya uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bw’iyi virusi.

Yagize ati: “Ubutumwa natanga ni ukwibutsa buri muntu wese ko virusi itera SIDA igihari, nta muti, nta rukingo kandi kuyirinda bishoboka. Menya uko uhagaze kuko numara kumenya uko uhagaze, ni nabwo uzatekereza ka gakingirizo, kuko ntabwo wakwirinda indwara utazi niba uyifite cyangwa utayifite.”

Ku rundi ruhande, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF) Kabanyana Nooliet, avuga ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugenda bugaragara mu byiciro byihariye, akibutsa abakora imibonano mpuzabitsina gukoresha agakingirizo.

Yagize ati: “Imibare itugaragariza y’uko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugenda bugaragara mu byiciro byihariye ari byo urubyiruko, abagore n’abakobwa ku kigero cyo hejuru. Uyu munsi turawizihiza tugirango twibukiranye gahunda ijyanye no kwirinda virusi itera SIDA, hakoreshejwe agakingirizo.”

Udukingirizo tuboneka ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku ma kiyosike yashyizwe ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kugirango hatagira ucikanwa na serivisi zijyanye no kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Imibare y’udukingirizo twinjira mu gihugu cy’u Rwanda igaragaza ko ku mwaka igihugu cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo, mu gihe AHF itanga udukingirizo tubarirwa hagati ya miliyoni enye na miliyoni eshanu ku mwaka.

Ubwanditsi

To Top