Amakuru

Itorero Zion Temple rigiye kubaka Zion Arena-Apôtre Paul Gitwaza

Itorero Zion Temple Cerebration Center igiye kubaka inyubako yise ‘‘Zion Arena’’ izubakwa ku musozi Hermon, izaba yubatse mu mudugudu wa Giheka, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Apôtre Paul Gitwaza yabitangarije mu rusengero Cerebration Center ko ruzaba rurimo ibihakorerwa igihe cyose.

Icyogajuru kizajya gikwirakwiza ivugabutumwa ku isi.

Yagize ati “Muri ruriya rusengero nta kuruhuka kuzaba kurimo, amasaha 24 kuri 24 hazaba hari ibihakorerwa, muri make nta kanya ko kuruhuka, abakeneye gusubiramo indirimbo (Rehearsal) abakeneye ibyumba byabo, kuko ni inzu yo gusengerwamo”.

Umushinga wa Zion Arena uzaba ufite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo aho gusengera, amacumbi, ibyumba by’amahugurwa, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Kuramya no guhimbaza no gusenga intego nyamukuru Zion Temple Celebration Center.

Izaba igizwe n’ibyumba byakira inama, ibitaramo, ibiterane, imihango y’ubukwe. Hari kandi n’igice cyahariwe ubucuruzi, aho abantu baganirira bakanaharuhukira ndetse n’Ibitaro.

Apôtre Paul Gitwaza yavuze ko Arena Zion ku musozi wiswe ‘‘Hermon’’ hazaba hari ihuzanzira (Connection Directe) kugira ngo ibibera kuri uwo musozi, Isi yose ibe ibibona ako kanya. Ni ahantu hazaba hashobora korohereza n’abantu bafite ubumuga.

Pastor Robert ukorera umurimo w’Imana muri Zion Temple yavuze ko imirimo igiye gutangira, kuko bemerewe gutangira ibikorwa byo kubaka. Avuga ko ari Arena izaba ishobora kwicaza abantu ibihumbi 15.

Yagize ati “Kubera yuko hariya hantu ku musozi uko hangana ni uko Arena izaba ingana, ni itegeko rijyanye n’imyubakire ko haba hari amacumbi ajyanye n’igikorwa gihuza abantu kingana nuko iyo Arena izaba ingana”.

Yavuze ko hagiye gutangira inyigo nyuma hagakurikiraho ibikorwa byo kubaka. Icyiciro cya mbere cyo kubaka, kizaba kigizwe n’amacumbi na Arena Zion. Itorero rya Zion rifite umushinga wo gukoresha icyogajuru

Apôtre Paul Gitwaza afite iyerekwa rigari ry’umurimo w’Imana.

Apôtre Gitwaza yahishuye ko ubutumwa buzajya buvugirwa ku musozi wa Hermon buri wese azajya abwumva mu rurimi rwe. Ibyo ngo icyogajuru (Satellite) kizajya kibifashamo ku buryo n’uvuga ururimi rw’Ikiyapani azajya abwumva.

Mu bihugu bigoye kuvugirwamo ubutumwa bw’Imana, ufite telefoni ye, ashobora gukurikirana amateraniro nubwo igihugu aherereyemo cyavanaho inzira za interineti. Akomeza agira ati “Iki cyogajuru mubona mu gihe gito na cyo muzumva cyatangiye”.

Gusenga, kuramya no guhimbaza ni yo ntego nkuru y’uyu mushinga.

Apôtre Paul Gitwaza yavuze ko icyo uyu mushinga ubasaba gukora nk’Itorero ari ugushyigikirana, ahubwo atari ukwemezanya. Agira ati “Turimo turakora ibyo Imana yatubwiye. Washyigikira Zion Arena utayishyigikira, igiye kubakwa”. Yavuze ko umusozi wa Hermon watumye hari abava mu rusengero ariko ngo kuwureka ni ukureka amasezerano y’u Rwanda.

Ati “Uyu musozi! Keretse uwavuganye n’Imana ariko ufite ibishuko byinshi byatuma uwurekura. Hatangiye gahunda yo gushyigikira ibikorwa byo kubaka Zion Arena nubwo hataratangazwa ingengo y’imari n’igihe bizasaba ngo umushinga urangire”.

Ubwanditsi

 

 

To Top