Amakuru

Abaturage baribaza umuryango ‘‘Your Voice Foundation’’ aho warengeye

Umunyamakuru wa millecollinesinfos.com nyuma yo kuganira n’abaturage batandukanye, ku bijyanye n’umuryango ‘‘Your Voice Foundation’’ uko wari ufite inshingano zo kurwanya akarengane mu baturage ndetse no kubakorera ubuvugizi, bamwe mu banyamuryango baribaza icyatumye batakibegera.

Uzamukunda Hadidja yavuganye na millecollinesinfos.com, ahamya ko uwo muryango wabatinyuraga bakisanzura mu gutuma bavuga, bakagaragaza amarangamutima yabo aho yagize ati ‘‘kimwe n’ahandi mu bihugu bitanduanye, imiryango idaharanira inyungu itegamiye kuri Leta, igira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage no gutuma twisanzura’’.

Amakuru dukesha urubuga ‘‘Your Voice Foundation’’ avuga ko yashyinzwe muri Kamena 2021, bivugwa ko abantu batandukanye bishyize hamwe bashinga uwo muryango udaharanira inyungu, ufite intego yo guharanira uburenganzira bwa muntu no gushishikariza umuturage gusobanukirwa no kugira uruhare mu bimukorerwa no kurwanya akarengane.

Uwo muryango watangiye ukorera ibikorwa byawo mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Ibikorwa byawo byibandaga ku bukangurambaga n’ibiganiro bitandukanye bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, binyuze kuri radio no mu binyamakuru bitandukanye.

Umuturage iyo agaragaje amarangamutima ye bituma akira mu mutima.

Uwo muryango wari ufite gahunda n’intego zo gutangiza umurongo wa You tube na radio yigenga, nyuma yaho abanyamuryango bari bishyize hamwe mu kwiteza imbere ndetse no guharanira inyungu zo guteza imbere umuturage.

Umwe mu banyamuryango baganiriye n’umunyamakuru wa millecollinesinfos.com, utarashatse kwivuga amazina ku mpamvu ze bwite, yavuze ko abaturage bishimiraga ibikorwa byabo aho yagize ati ‘‘Ibikorwa by’uwo muryango byishimirwaga n’abaturage muri rusange, kuko byibandaga mu kurwanya akarengane abaturage bahura na ko mu bice bitandukanye by’imibereho yabo’’.

Inkuru icukumbuye umunyamakuru yakoreye ubushakashatsi yasanze ko nyuma y’igihe hatumvikana ibikorwa byawo, byatumye yibaza aho uwo muryango waba wararengeye, cyane ko byagaragaraga ko ufitiye Abanyarwanda akamaro.

Nyuma y’icukumbura n’amakuru yizewe atandukanye, ni uko uwo muryango mu bikorwa byawo byo kurwanya akarengane hari ibyo inzego z’ubuyobozi n’abaturage bitabashaga kuzuzanya mu nyungu zabo bwite, bigateza ibisa no kwigomeka n’amacakubiri hagati y’abaturage.

Jean de Dieu Ndahimana Umuyobozi wa ‘‘Your Voice Foundation’’

Amakuru acukumbuye avuga ko uwari umuyobozi w’uwo muryango Jean de Dieu Ndahimana  n’uwari umuvugizi wayo Ruth Nyinawumuntu, ubu bari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, ngo babazwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa byo guteza amacakubiri muri rubanda bivugwa muri uwo muryango ariko bo bakabihakana.

Amakuru ikinyamakuru cyabashije kumenya, ni uko abenshi mu bari ku isonga mu bikorwa by’uwo muryango, hari abari gukurikiranwa n’inkiko, mu gihe abandi baciye mu rihumye inzego z’umutekano, aho bivugwa ko kuri ubu bamwe bashobora kuba batakibarizwa mu gihugu.

Twabibutsa ko icyaha cyo kubiba amacakubiri no kwangisha rubanda ubutegetsi ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 25 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw).

 

Tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru mu makuru ataha.

 

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

To Top