Imyidagaduro

Kigali-Rubavu : Jhonatan Restrepo ni we uraye yambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda 2022 agace ka gatatu

http://www.tourdurwanda.rw/the-race/tour-du-rwanda-2022/2022-results/

Mu Rwanda, uyu munsi ku wa 22 Gashyantare 2022, abasiganwa ku magare bahagurukiye kuri MIC mu Mujyi wa Kigali berekeza i Rubavu mu Intara y’Iburengerazuba, aho uwegukanye ako gace ari umunyecolombia Jhonatan Restrepo.

Jhonatan Restrepo mu birometero bya nyuma ni bwo yacomotse mu gikundi abasha gutanga abandi ku murongo, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10, anganya ibihe n’abandi batandatu barimo Tesfazion Natnael watwaye iri rushanwa mu 2019.

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth wa Team Rwanda, wabaye uwa 23 asizwe umunota umwe n’amasegonda 31.

Abasiganwa ku magare byabagoye cyane guterera imisozi ari yo Kanyinya

Abasiganwa ku magare byabagoye cyane guterera imisozi ari yo Kanyinya, Kivuruga, Musanze na Bigogwe.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa gatatu, taliki ya 23 Gashyantare 2022, hakinwa agace ka kane kazahagurukira i Kigali-Kimironko kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 124,3.

Restrepo w’imyaka 27 ukomoka muri Colombia ni we uhise yambara umwenda w’umuhondo nyuma yo gutsindira muri sprint akoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10.

Uyu mukinnyi akoze kandi amateka yo kuba uwa mbere utwaye uduce dutandatu muri Tour du Rwanda. Ari kuyikina ku nshuro ya gatatu.

Restrepo Valencia ukinira Drone Hopper Androni Gio ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2022 gasorejwe i Rubavu ku ntera y’ibilometero 155,9 nyuuma yo guhagurukira i Kigali.

Main Kent, Holler na Manizabayo Eric Karadiyo bavuye mu bakinnyi bayoboye isiganwa. Abayoboye basigaye ari icyenda. Igikundi cyasizwe amasegonda 51.

Abakinnyi bari imbere bari kugendera hamwe uko ari 12. Ubu bamaze gukora ibilometero 101. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 24.

Isiganwa rigeze ku kilometero cya 98 i Busogo. Abakinnyi icyenda bafashe batatu bari imbere. Holler aracyari imbere yabasize metero 200. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 45.

Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi batatu bayoboye n’abandi 10 babakurikiye kimaze kuba amasegonda 45. Bendixen ntakiri kumwe n’abandi kuko yasigaye.

Igikundi cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda 10.

Itsinda rya ba bandi 10 ryasizwe umunota n’amasegonda 25 n’abakinnyi batatu bari imbere.

Isiganwa rigeze ku kilometero cya 91. Hari abakinnyi basohotse mu gikundi basanga Bendixen na Ewart, Ormiston, Tesfazion, Manizabayo, Madrazo, Nsengimana, Mulueberhane, Budiak na Restrepo. Uko bose ari 10 basizwe umunota n’amasegonda 40 n’abakinnyi batatu bari imbere.

Kandama Jeanne na Basanda Oswald

To Top