Amakuru

Remera: Imbaraga z’Umwuka Wera zashoboje Abakristu gutaha urusengero rugezweho-Rév. Pasteur Ndizeye Esaïe

Hatashywe urusengero rwa ADEPR/Remera rwuzuye rutwaye akayabo k’amafaranga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, aho urwo rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abakristu ibihumbi binne, hakaba hari n’ibyumba abana bateraniramo ibyumba bitatu binini, n’ibyumba by’abashumba bakoreramo.

Abashumba ba ADEPR bataha urusengero rugezweho i Remera.

Rév. Pasteur Ndizeye Esaïe Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR warifunguye ku mugaragaro yavuze ko ibanga abakristu ba Remera bakoresheje ari uko bemereye Umwuka Wera akaba ari wo ubayobora mu nzozi zabo zagutse, kuko ryuzuye nyuma y’imyaka 19 uhereye mu mwaka wa 2004-2023.

Yagize ati ‘‘Uru rusengero ruri mu nziza zihari, ni rumwe mu nsengero ADEPR rufite rwiza mu bihumbi bitatu n’ijana ADEPR ifite mu gihugu, ni rusengero rujyanye n’igihe tugezemo, kuko rurimo ibyangombwa byose harimo n’urwo abana, kuko ari bo ejo hazaza’’.

Rév. Pasteur Ndizeye Esaïe Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR warifunguye ku mugaragaro.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, yashimiye abakristu b’Itorero ADEPR/Remera uburyo bagize iyerekwa ryo kubakira Imana urusengero, kuko baba bambutse imbibe mu gufasha abantu bafite ibibazo kugira ngo babashe kuharuhukira, yagize ati ‘‘Igikorwa cy’Umwuka Wera kidutera gukunda inzu yayo, kugeza ubwo yuzura nta mwenda’’.

Hashimiwe umwe mu bafasha mu kubaka (Aide) wavuze ko afite amafaranga ko ashobora kubaguriza bakazamwishyura bayabonye, kugira ngo umurimo w’Imana ubashe gukomeza.

Choral Paruwasi Remera n’Abakristu bakora amateraniro 3 ku cyumweru.

Abakristu b’ADEPR/Remera bishimira ko batashye urwo rusengero mu gihe hasigaye iminsi 10 ngo babashe kwizihiza umurimo n’akamaro k’Umwuka Wera mu abantu.

Bimwe mu bikorwa ADEPR/Remera ni kwita ku bana n’urubyiruko, kuko ari bo h’ejo hazaza heza, kuko bo bakomeza, kuko utabitayeho uba ushenye ejo hazaza, bahamya ko bagiye kwita ku rubyiruko, abangamvu n’ingimbi hamwe no kwita ku muryango.

Rév. Pasteur Antoine Rutayisire umwe mu Bashumba waje kwifatikanya ibyishimo na ADEPR.

Pasteur Antoine Rutayisire umwe mu Abashumba b’Itorero Anglicani Paruwasi ya Remera/ Giporoso waje kwifatikanya na ADEPR, yashimiye byimazeyo Abakristu ba Paruwasi ya Remera, uburyo bemereye imbaraga z’Umwuka Wera zikabakoresha, kuko nyuma ya 1994 Jenoside Yakorewe Abatutsi hari hakiri kwiyubaka ariko ku bufatanye babasha kubaka inyubako ikomeye.

Yagize ati ‘‘Uwizeye Imana imushoboza ibirenze ibyo umwana w’umuntu abasha gukora, izina ry’Imana rigahabwa icyubahiro, Abanyarwanda bagahabwa umugisha’’.

Rév. Pasteur Antoine yavuze ko iki ari ikigega cyuzuye ko hasigaye kugihunikiramo, ashimira umugambi mwiza w’Abakristu ba ADEPR/Remera ubufatikanye n’ubumwe.

Umwari Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wari umushyitsi mukuru.

Umwari Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, wari umushyitsi mukuru yavuze ko ubumwe ari zo mbaraga, ashimira ADEPR kuba baratekereje byagutse, yagize ati ‘‘utekereje kure, ukora byinshi’’.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yishimiye urusengero uburyo rufite ibyangombwa byose bikenewe, harimo uburyo bwo gufata amajwi asohoka hanze yagize ati ‘‘ubumwe bwacu n’izo mbaraga zacu’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yashimiye Itorero ADEPR uburyo bita ku abaan babuze amafaranga y’ishuri, kwigisha ijambo ry’Imana indaya, abana bo ku muhanda, abashimira ubumwe no kureba kure.

Yagize ati ‘‘Iyo intekerezo zipfuye, umuntu atekereza nabi, ndabasaba kurenga imbibi, mukareba n’abandi muri kumwe na bo,  turabashimira buryo igiceri cyavuyemo miliyari’’.

Abashumba ba Paruwasi ya Remera bishimira imirimo Umwuka Wera yabakoresheje.

Yasabye Itorero ADEPR gufasha abantu bagifite imitekerereze mibi, kuko havamo icyaha, bigatuma bagana iya gereza, abasaba gukoresha Ijambo ry’Imana mu kugarura abagifite imyumvire itari yo, barwanya uburaya, kuko hari benshi bakize bakabuvamo, abasaba kandi kwita ku bana batishoboye batavangura, kuko bose ari Abanyarwanda, kuko iyo amaze kwigira afasha n’abandi.

Yagize ati ‘‘Hari byinshi byo kwishimira harimo kurema Abanyarwanda bagatekereza neza’’.

Abashumba batangije umurimo w’Imana bashimiwe harimo n’abagize uruhare mu kubaka urwo rusengero, umwe muri abo ni Pasteur Muremangingo René, umwe mu bashumba bayoboye nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo Rév.Pasteur Simon Sebitekerezo wagiye mu zabukuru, ku inyigisho yo gukangurira abakristu gukorera Imana batizigama.

Abashumba barimo Rév. Simon Sebitereko bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiwe bahabwa impamyabushobozi.

Rév. Pasteur Ndizeye Esaie Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, yasabye abashumba bariho n’abazakomeza kwita ku murimo w’Umwuka Wera aho yagize ati ‘‘murasabwa kurinda umurimo w’Umuka Wera, kugira ngo abakristu batajya mu bihanamanga, Itorero si umushinga w’abantu ahubwo ni uwo Imana’’.

Abaristu ba Paruwasi Remera bashimiwe ko bagize umugambi wo kudasengera ahantu hasa nabi, ahubwo ko bagize iyerekwa ryagutse, abashimira ko ubu bafite amateraniro 3 kandi buzura urusengero ko n’iteraniro rya 4 bazarigeraho, yagize ati ‘‘iri torero rigira Umwuka Wera’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Uru rusengero ni rwiza, turabibashimiye cyane, uru rusengero ni urwo gusengeramo, turashimira abo Imana yakoresheje harimo n’abafatanyabikorwa n’uwaruvuze neza tumusabiye umugisha’’.

Umushumba w’Itorero ADEPR yavuze ku zindi nsengero zizajya zitahwa aho yagize ati ‘‘urudafite umwihariko w’abana ntituzajya turutaha’’.

Rév.Pasteur Gatanazi Justin Umushumba wa Paruwasi Remera kimwe n’abagenzi be basabwe kurinda umurimo w’Umwuka Wera, kugira ngo abakristu batajya mu bihanamanga kubera inyigisho ziyobya.

Rév.Pasteur Gatanazi Justin Umushumba wa Paruwasi uriho kuri ubu. yashimiye ubufatanye bwaranze abakristu ba Paruwasi ya Remera ahamya ko ari imbaraga z’Umwuka Wera zabashoboje kubigeraho.

Urusengero rw’ADEPR/Remera rwatangiye mu 1986 aho inyubako y’Abanyamakuru ARJ ikoreramo imbere ya Stade Amahoro, bagenda bimuka, icyo gihe hari Umuvugabutumwa Ev. Zigirumugabo Antoine.

Rév. Pasteur Rutayisire yagize ati ”Uwizeye Imana imushoboza ibirenze ibyo umwana w’umuntu abasha gukora”.

Mu 1996 Paruwasi Remera yarifite abakiristu 300, ribyara Itorero Kimironko, Nyagatovu, Bibare  riyoborwa na Rév. Pasteur Simon Sebitereko, kuri ubu Paruwasi Remera ryibarutse irindi mu igice cy’Umurenge wa Bumbogo, rifite ibihumbi 15 by’Abakristu.

Abakristu ba Paruwasi Remera abana n’abakuru bari babukereye gutaha urusengero rugezweho rujyanye n’igihe tugezemo.

 

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top