Amakuru

Rwanda: Ku bufatanye n’inzego 3 inzibutso 3 zashyizwe mu ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Liquid Intelligent Technologies n’abafatanyabikorwa b’Imbuto Fondation, ku ikubitiro hakaba hagiye kubungwabungwa mu buryo bw’ikoranabuhanga inzibutso 3 ari zo Urwibutso rwa Nyange (Akarere ka Ngororero), Ntarama(Akarere ka Bugesera) na Murambi (Akarere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro).

Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yabwiye itangazamakuru mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru, yavuze ko hakozwe inyigo yo kubungabunga inzibutso,amateka akabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho yagize ati ‘‘ni igikorwa kitari gisanzwe gihari’’.

Min Bizimana yakomeje avuga ko iryo ikoranabuhanga ryari risanzwe ku Urwibutso rwa Gisozi ariko mu buryo budahagije, ati ‘‘twasanze ko inzibutso zacu na zo zigomba kujya mu ikoranabuhanga mu buryo bw’ubuhamya, amateka n’amashusho’’ uko ubushobozi buzagenda buboneka inzibutso zirenga 200 zizajya zishyirwa mu ikoranabuhanga, bikorwe muri buri Akarere.

Abantu bashobora kuzisura bifashishije utwuma twabugenewe bidasaba umuntu agenda asobanurirwa kuko byari bisanzwe, aho umuntu ashobora gukoresha amajwi n’amashusho kimwe n’ubuhamya butandukanye.

Sandrine Umutoni Umuyobozi w’Imbuto Foundation

Sandrine Umutoni Umuyobozi w’Imbuto Foundation ku bufatanye na Liquid Intelligent Technologies, yavuze ko ku bufatanye na MNUBUMWE batangiye kubungabunga inzibutso 3 urwa Nyange, Murambi na Ntarama, aho mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko, ubuhamya, bazarushaho kububungabunga, mu gihe uzaba ashaka gukora ubushakashatsi ashobora kububona mu buryo bidasaba kuva aho yaba aherereye, ahubwo akifashisha ikoranabuhanga mu buryo bw’itumanaho.

Imbuto Foundation isanzwe ikorana n’urubyiruko bita ‘‘Igihango cy’Urungano’’, aho buri mwaka urubyiruko ruhagarariye abandi baturuka mu turere 30 bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu, basanzwe bateranira hamwe ariko kuri ubu hakaba hari gahunda ko kujya bateranira mu turere mu rwego rw’ikoranabuhanga kimwe n’abaturage, ibyo bikazatuma urubyiruko rurushaho gufata inshingano zo kubaka igihugu, bashingiye ku mateka y’igihugu cyabo.

Sam Nkusi Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n’Imbuto Foundation kimwe na Liquid Intelligent Technologies Umuryango mpuzaamahanga ukuriwe na Sam Nkusi, batanze sheki y’amafaranga miliyoni 100 arenga, ashobora kuzajya yiyongera, aho uhereye muri Gicurasi 2022 ari bwo batangije ayo masezerano, uyu munsi ku wa 28 Mata 2023, bakaba batanze ayandi mu rwego rw’ubufatanya rwo gukomeza kubungabunga inzibutso uko ari 3, kuko bikubiye mu masezerano bagiranye.

Impamvu izo nzibutso uko ari 3 bazihisemo mu kubika amateka mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni uko Urwibutso rwa Nyange hahoze Kiriziya rwasenyeweho Abatutsi ku mabwiriza y’umupadiri, urubanza rucibwa ku rwego mpuzamahanga. Iyo Kiriziya yarasenyutse burundu.

Urwibutso rwa Ntarama.

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, rwaguyemo Abatutsi bari baravanywe mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo nibagerayo bazicwe n’isazi ya tsé tsé, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, byoroheye abicanyi, kuko bari barakusanyirijwe mu gace kamwe, bicirwa icyarimwe.

Urwibutso rwa Nyange.

Urwibutso rwa Murambi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, uruhare rw’amahanga ni ho Abafaransa bari baragize ‘‘Zone Turquoise’’, aho Abatutsi bari bakwiriye kurindirwa n’Abafaransa, bamaze kubakusanya hamwe babasiga mu menyo ya rubamba b’Interahamwe zibona uko zibicira hamwe.

Ku bufatanye MINUBUMWE, Imbuto Foundation na Liquid Intelligent Technologies mu kubungabunga mu ikoranabuhanga Urwibutso rwa Murambi, Ntarama na Nyange.

Amakuru yagiye akusanywa hifashishije umuryango Ibuka, ubuhamya bw’abantu 600 bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ababyeyi bagizwe incike bitwa Impinga Nzima, kuri ubu batujwe mu Bugesera, Rusizi, Nyanza na Huye.

Ahandi ni buhamya butangwa mu turere, amajwi n’amashusho azifashishwa mu gukusanya ayo makuru yose, ayo makuru azifashishwa mu bakora film, kwandika ibitabo, abanyeshuri basoza kaminuza baba Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Hazajya hifashishwa ikoranabuhanga mu gusura inzibutso eshatu.

Ikigamijwe ni uko isomo rya Jenoside ryarushaho gukumira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ikumirwe hakiri kare ariko ntibibuza ko mu Uburasirazuba bwa Kongo (DRC) itakomerejeyo, aho Abatutsi bakomeje kwicwa, kwangazwa no kunyagwa ibyabo.

Urwibutso rwa Murambi

Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

 

 

To Top