Ubuzima

Rutsiro:Rukundo wacitse ku icumu 1994 avuga ko abangamiwe n’abamutoteza

Umuturage witwa Rukundo Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Bandamiko,mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, aravuga ko ahangayikishijwe n’itotezwa akorerwa n’abantu baturanye, nubwo  uwo twabashije kuvugana muri abo abihakana,

Rukundo Emmanuel umugabo ufite  imyaka 32 y’amavuko, yarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 asigara wenyine mu muryango wabo, kuri ubu  atuye mu itongo ryo kwa sekuru mu Murenge wa Mukura, avuga ko akorerwa ihohoterwa n’itotezwa n’abagabo 5 bo mu rugo rumwe,  ku buryo asaba kwimurwa aho hantu.

Ati “naratotejwe,nkajya mbwirwa amagambo mabi ngo bene wacu barapfuye bansigira inda zabo ngo n’ubwo narya sinzahaga, ndahinga sineze bakandandurira imyaka bakayijugunya, mperutse gushyingura mushiki wanjye, barangije baragenda barandura umusaraba wari uri ku mva, barawujugunya, nabibwiye abayobozi bakoze iperereza, basanga ni byo ariko ntibagira icyo babikoraho, mu byukuri ndi hagati y’abanzi bandembeje kandi bavuze ko bazangirira nabi, ndasaba ko byibuze banyimura hano ngahunga aba bantu”.

Bamwe mu baturanyi ba Rukundo bavuga ko akorerwa itotezwa ku buryo bugaragarira buri wese.

Ntakirutineza Théophile umwe mu bagabo batanu Rukundo avuga ko bamutoteza, ahakana ibyo uko amutoteza.

Ati “uriya mugabo ni ukuduharabika ntawigeze amutoteza, sinibaza ko wakorera umuntu itoteza cyangwa ngo umubwire magambo mabi, ubure kubihanirwa, rero aratubeshyera”.

Sibomana Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, avuga ko icyo kibazo cyari cyagejejwe ku nzego zitandukanye, ndetse ko hari n’itsinda ryari ryashyizweho ngo rigikurikirane rizagitangire raporo, ariko ko ntacyo baragitangazaho.

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi kandi ko hashyizweho itsinda rishinzwe kwiga ku bibazo afite, ndetse niba kitaranakemuka ngo barareba icyo kugikoraho, kuko akenshi ari n’amakimbirane bafitanye abitera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwo buvuga ko icyo kibazo bukizi, kandi ko hari icyo bwagikozeho bukavuga ko niba kitarakemutse, bwiteguye kongera gufasha uwo muturage.

Mu baturage batanu  Rukundo ashinja kumutoteza, bane muri bo ntitwabashije kubabona ngo twumve icyo bakivugaho.

Eric Habimana

To Top