Amakuru

Ubusabe bwa Vital Kamerhe bwateshejwe agaciro bwo kuvanwa muri gereza ya Makala

Basanda Ns Oswald

Urukiko rwisumbuye I Kinshasa rwatesheje agaciro, ubusabe bwa Vital Kamerhe bwo kuburana ari hanze, icyo cyemezo urukiko rwagifashe ku busabane bw’uburana, n’abajyanama be ku munsi w’ejo ku wa 15 Mata 2020.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Radio Okapi.net, avuga ko Vital Kamerhe agomba kuguma muri gereza nkuru ya Makala I Kinshasa, kuko byemejwe n’abacamanza.

Vital Kamerhe Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika Felix Tchisekedi Tchilombo, umucamanza yavuze ko ashingiye ku bimenyetso simusiga y’ibyaha aregwa byo kunyereza umutungo wari ugenewe kubaka amacumbi rusange ko agomba kuba agumye kuba muri gereza ya Makala.

Abajyanama b’uwo muyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu, abavoka (bamwunganira) ni makumi nyabiri (20), batakambye ko umukiriya wabo yarekurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

Abo bajyanama n’aba avoka, bakomeje kwerekana ko nta bimenyetso bifatika bimuhama, umukiriya wabo ashinjwa, kandi ko nta mpamvu yashingirwaho ry’uko yatoroka ubutabera, cyangwa se ibyo asabwa gusobanura.

Kubera ubwo busabane, ni yo mpamvu abacamanza bateranye kuri uyu wa gatatu, bamaze gusuzuma icyo abo ba Avocat n’abajyanama ba Vital Kamerhe basaba, basanze ko agomba gukomeza gufungwa kugira ngo hasuzumwe neza icyo uwo muyobozi mu biro bya Perezida wa Repubulika ya RDC ashinjwa.

To Top