Ubukungu

RDB yeretse abikorera ibikwiye kwitabwaho ngo CHOGM izagende neza

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragarije abagize Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ibyo bakwiye kwitaho mu rwego rwo kwitegura inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) CHOGM, ibura amezi agera muri 3 ngo iteranire mu Rwanda, kimwe muri ibyo by’ingenzi abikorera bakaba basabwe gucuruza serivisi nyinshi zitandukanye no kumenya kuzimenyekanisha.

Byagarutsweho kuri uyu wa 13 Werurwe 2020 ubwo RDB yagiranaga inama n’urugaga nyarwanda rw’abikorera kugira ngo barugaragarize aho bageze mu kwitegura inama ya CHOGM y’abayobozi b’ibihugu, by’umwihariko inama y’abacuruzi (Commonwealth Business Forum, CBF)  aho abayobozi b’urugaga rw’abikorera bazaba bahura kugira ngo na bo bagire icyo batanga mu rwego rwa CHOGM.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, avuga ko mu nama bahuriyemo n’urwego rw’abikorera mu Rwanda, babamenyesheje aho imyiteguro igeze ari nako babagezagaho ibintu 4 babifuzaho mu gushyira mu bikorwa kugira ngo na bo bitegure neza.

Agira ati: “Icya mbere twabasabye kuza kwiyandikisha na bo bazabe bari muri iyo nama ya CBF aho abikorera bazaba bahura, tuzaba dufite abantu barenga 1000 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Commonwealth mu bihugu 54 bigize uwo muryango.

Twabasabye kuza gushakamo amahirwe kuko hazaba harimo abantu benshi bafite ubushobozi mu rwego rw’abikorera aho bazaba bakomotse, icyo gihe bashobora kugura ibintu bitandukanye hano mu Rwanda, ariko bashobora no gushora imari mu bintu bitandukanye hano mu Rwanda. Barasabwa kwitegura bamenya neza icyo bashaka kungukira muri iyo nama, gusobanukirwa neza n’abo bifuza guhurira muri iyo nama bazaba bameze bitewe na bizinesi ya buri muntu kugira ngo icyo gihe nikigera bazabe biteguye neza”.

Akamanzi avuga ko icya 3 basabye abikorera bo mu Rwanda kuba biteguye gucuruza serivisi nyinshi z’ibintu bitandukanye kuko abantu barenga 7000 bazaba bitabiriye iyo nama mu Rwanda kandi bafite amafaranga bari no ku rwego rwo kugura ibintu byinshi.

Ati: “Abanyarwanda rero barahamagarirwa kwitegura serivisi, kwitegura Made in Rwanda, bagacuruza cyane binyuze no kuri site nka camp Kigali yagenewe kuzamurikirwa serivisi zitangirwa mu Rwanda n’ahandi hose kugira ngo amafaranga asigare mu gihugu cyacu”.

Icya 4 yongeraho ni ugutanga serivisi nziza bitegura gukoresha imashini zifashisha mu kwishyura hakoreshejwe amakarita kugira ngo birinde gutakaza abantu bazaba badafite amafaranga mu ntoki. Ati: “Bagomba kwitegura gutanga serivisi nziza zihuse, isuku, kwirinda gukuba inshuro  hafi 10 igiciro gisanzwe kuko byangiza isura y’Igihugu”.

Muri rusange, Akamanzi yasabye ko uwikorera uzaba yifuza kwitabira iyo nama akwiye kwegera ubunyamabanga bwa RDB bushinzwe gutegura iyo nama akabugezaho ikibazo, ikifuzo, mu rwego rwo gutegura CHOGM kugira ngo izarusheho kugenda neza.

Akamanzi kandi yagaragaje ko RDB irimo gutegura amahugurwa ajyanye n’ururimi rw’Icyongereza ku bazaba batanga serivisi y’ubukerarugendo kugira ngo bazabashe gukorana neza n’abashyitsi bazaba bitabiriye inama. Yongeraho ko ik’ingenzi kuri RDB ari uko ubukungu n’amafaranga biguma mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) Bafakurera Robert, avuga ko batangiye kandi bakomeje kwitegura inama mpuzamahanga ya CHOGM by’umwihariko hashyirwaho n’itsinda rigamije kuyitegura neza.

Avuga ko uyu munsi bahuye n’abikorera kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu kwitegura kuko muri iyo nama hazaba hitabiriye abikorera bavuye mu bihugu bigize Commonwealth bazahura n’Abanyarwanda bakorera mu Rwanda bagakorana bizinesi, bagashaka amahirwe y’aho bakorera ishoramari ritandukanye mu Rwanda kimwe n’Abanyarwanda bagashaka amahirwe ahandi.

Ati: “Twakanguriye amashyirahamwe atandukanye y’abikorera hano mu Rwanda kubiganiraho mu rwego bakoreramo kugira ngo bitegure neza kurushaho bashobore kuzabibonamo inyungu”.

Bafakurera asobanura ko CHOGM ari inama nini cyane mu zindi nama u Rwanda rwakiriye, ikaba ari inama yateguwe kuva kera hashize imyaka itegurwa mu bihugu nk’u Bwongereza, agasanga aho u Rwanda rumenyeye ko ruzayakira narwo rumaze igihe rwitegura kandi nta kintu gishya cyatungura Abanyarwanda cyane.

Ati: “Kugeza ubu uvuze nk’ibyumba abantu bamaze kubifata kera, aho inama zizabera abantu barahateguye kandi buri mwaka u Rwanda rwakomeje kugenda rwongera ibyumba byo kuraramo nkibwira ko nta kibazo kizabaho”.

Bafakurera yanakomoje ku kijyanye n’ibiciro muri icyo gihe inama ya CHOGM izaba ibera mu Rwanda, avuga ko byanze bikunze bishobora kuzazamuka kuko abantu bazaba babaye benshi haje abashyitsi ariko akizeza ko bitazazamuka cyane.

Agira ati: “Turakora ku buryo abantu bitazaba mu kajagari aho amashyirahamwe cyangwa amahuriro y’amahoteri aganira ku kibazo k’ibiciro, ku kibazo k’imyitwarire ndetse n’ikirebana na serivisi, kuko ibyo byose ari ibintu bigira ingaruka ku ishusho y’Igihugu iyo bikozwe ku buryo bitesha agaciro bizinesi zacu bivamo ingaruka mbi. Ubwo rero tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bitazagira ingaruka mbi ku gihugu”.

Mirembe Alpha uyobora itsinda ritegura iyo nama, yavuze ko uwaba akeneye ibindi bisobanuro birimo kumenya inyungu zitegerejwe muri iyo nama, abifuza amahugurwa yabafasha gutanga serivisi zabo mu kunoza imigendekere myiza y’inama ya CHOGM, yabagana aho bakorera muri Camp Kigali bakamuha ubufasha.

Karangwa Anaclet witabiriye iyo nama ahagarariye urwego rw’ubukerarugendo yagaragaje ko hari abongera ibiciro bakabihanika mu gihe nk’icyo k’inama kubera ko abanyamahanga bazitabiriye baba batabizi ku buryo byagaragara nko gusahuranwa kandi atari byiza.

Aho akaba ari ho Akamanzi yababwiye ko bibaho bisanzwe bigaragara ariko bidakwiye ndetse anashimangira ku gitekerezo cyatanzwe na Gasamagera Wellars wifuje ko buri wese mu byo akora agomba gutangira gushaka ibirango bizorohereza abanyamahanga bifuza kubagana.

Iyi nama ya CHOGHM iteganyijwe kwitabirwa n’abantu bagera hafi 7000 bavuye mu bihugu 54 bigize uwo muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza harimo abahagarariye ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40, ikazigirwamo ibintu bitandukanye birimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga no guhanga ibishya, ikoreshwa ry’amategeko y’ibihugu n’ibindi.

To Top