Umuco

Uwizeye yiyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu mbyino

Umuhanzi Uwizeye Joyce ukoresha amazina ya ‘Joy Key’ ni umunyarwandakazi utuye muri Australia ahazwi nka Queensland mu mugi wa Brisbane, akaba ashishikajwe no kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga abinyujije mu mbyino gakondo.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Uwizeye yagize ati, “Nyuma yo kubona ko umuco gakondo, imbyino nyarwanda, guhamiriza bisigasira bikanamenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, nagize igitekerezo cyo gushyira hamwe urubyiruko  muri Australia mu rwego rwo kwimakaza umuco Gakondo ngo utazimira, dushinga itorero  ry’ urubyiruko ryitwa Igihozo Rwandan Association ryiganjemo abana  bakiri bato.”

Yakomeje avuga ko byari urugendo rutari rumworoheye ngo kuko yagiye ahura n’inzitizi nyinshi cyane kubera kubifatanya n’akazi n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Kubitangira byari nk’inzozi, ariko kubigeraho byari urugendo, gusa ndacyakomeje urugendo cyane ko ndeba kenshi ahasigaye kuruta aharangiye.”

Yongeye ho ko imbyino nyarwanda zikunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu maserukiramuco ‘festivals’ n’ibindi bitaramo, ngo usanga no mu nzego bwite za Leta batumirwa mu bitaramo bitandukanye.

Uwizeye Joyce ukoresha Joy Key nk’amazina y’ubuhanzi yakomeje avuga ko ashishikariza n’abandi banyarwanda cyane abatuye mu mahanga kwimakaza umuco nyarwanda bakoresheje imbyino gakondo  cyane cyane hibandwa ku bana bato bavukira mu mahanga, bitazatuma ejo umuco ucika ukazimangatana burundu.

Imwe mu mishinga migari afite uwa mbere ngo ni ugutoza abana bato b’Abanyarwanda bari hanze kwimakaza umuco w’amahoro biciye mu mbyino gakondo, gutoza abana bakiri bato indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira z’umuco nyarwanda ndetse no gutegura ibitaramo mu bihugu by’amahanga.

Ikindi ngo ni ukumenyekanisha mu mahanga ibikorerwa mu Rwanda cyane cyane imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ ndetse no kubashishikariza kuza gusura u Rwanda kugira ngo barebe ibyiza nyaburanga by’iwabo.

Uyu muhanzi uheruka gushyira ahagaraga indirimbo ‘Nitwe Mbaraga’ arashishikariza urubyiruko gutahiriza umugozi umwe rusigasira ibyagezweho.

Joy Key yashinze itorero Igigozo Rwandan Association izafasha gusakaza umunyarwanda mu mahanga

Indirimbo nshya ya Joy Key 

To Top