Umuco

Uturere: Ba Meya batowe bamenyekanye

Ku wa 19 Ugushyingo 2021 hatowe abayobozi b’uturere usibye mu Mujyi wa Kigali, bagomba gutangira manda y’imyaka itanu.

Ayo amatora akorwa mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatorwa ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku rwegfo rw’Akarere.

Gatabazi Jean Marie Vianey Minisiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yagize ati

‘‘Turasaba kugira ibitekerezo byagutse bituma mukora za gahunda zihamye zihindura imibereho y’abaturage dore ko abiyamamaza kujya mu Inama Njyanama y’Akarere tubona ko mufite ubumenyi buhagije kandi mushoboye’’.

Nyemazi Jean Bosco Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza

Kayonza: Nyemazi Jean Bosco ni we Meya watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu: MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: HARELIMANA Jean Damascene

Kirehe: Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe hatowe Rangira Bruno Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Nzirabatinya Modeste yatorewe Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu

Rulindo: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo. Mutaganda Théophile ni we utorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutsinzi Antoine ni we utorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

Perezida : Dusabirane Aimable
Visi Perezida : Uwimana Léopold
Umwanditsi : Akimpaye Christiane

Gakenke: Umuyobozi w’Akarere: Nizeyimana Jean Marie Vianney, Vice Mayor ED: Niyonsega Aimé François, Vice Mayor ASSOC: Uwamahoro Marie Thérèse

Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

Perezida: Mugwiza Telesphore

Visi Perezida: Bamurange Françoise

Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

Rutsiro: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Havugimana Etienne ni we utorewe umwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Rutsiro. Musabyemariya Marie Chantal, VMSA

Nyirahakamineza Marie Chantal niwe utorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro. Yungirijwe na Mugwaneza Gloria Nadine n’Umunyamabanga wayo UFITINKA Cécile

Karongi: Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

Rwamagana: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

Komite yako igizwe na:

Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

Nyamasheke: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

Meya : Mukamasabo Appolonie

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

Rusizi: Dr Kibiriga Anicet niwe utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa

Ngororero: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

Meya: Nkusi Christophe
Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

Musanze: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru. Andrew Rucyahana Mpuhwe Umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza.

Nyaruguru: Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

Perezida: Ingabire Veneranda
Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

Ngoma: Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu  Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga M Gloriose

Ruhango: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora Akarere ka Muhanga, niwe wongeye gutorwa

Muhanga: Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa. V/Mayor FED: Bizimana Eric, V/Mayor ASOC: Mugabo Gilbert.

Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

Gatsibo: Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Nyamagabe:Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe

Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

Perezida: Uwamahoro Clothilde

Visi Perezida: Bizimana Evariste

Umunyamabanga: Uwimana Abraham

Huye: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganye na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi Dr Nyiramana Aisha yatorewe umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

Nyagatare: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet. Perezida w’Inama Njyanama hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo.

Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Habanabakize Jean Claude (V/MED), Simpenzwe Pascal: V/M ASOC.

Gisagara: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara. Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi.

Rubavu: Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

Burera: Komite Nyobozi yako igizwe na:

Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

  1. Perezida: Abimana Fidèle
  2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine
  3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

Nyanza: Ntazinda Erasme yatorewe kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe na:

Perezida: Ntagungira Alexis
Visi Perezida: Kamili Athanase
Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

Bugesera: Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera, Umwali Angelique yatowe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

 

 

 

 

To Top