Umuco

USA: Joe Biden 264, Donald Trump 214

Basanda Ns Oswald

Ayo majwi ari hejuru ni ayo abavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo abayobozi batandukanye baturuka mu Intara zitandukanye zingana 52 zigize icyo gihugu, aho Joe Biden afite muri rusange kugeza ubu 264 naho mugenzi we Donald Trump akaba afite 214.

Amakuru dukesha urubuga rw’amatora muri Amerika avuga ko abaturage bageze igihe cyo gutora bamaze guhundagazaho amajwi Joe Biden mu Intara zose bangana na 73, 545, 898 bangana na 50.46%, ni mu gihe Donald Trump afite amajwi ibihumbi 69, 804, 119 y’abaturage bamutoye bangana na 47, 89%.

Donald Trump afite amajwi ibihumbi 69, 804, 119 y’abaturage bamutoye bangana na 47, 89%

Kugira ngo umuntu atorwe nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agomba kugeza amanota 270 ni mu gihe kugeza ubu Joe Biden akibura amanota 6 kugira ageze uwo mubare uri hejuru, naho Donald Trump akaba akibura amanota 56.

Mu Intara zifite abayobozi bavuga rikijyana, muri California, mu bagomba gutora 55, ari nayo ifite umubare munini, Joe Biden afite 65.1%, bangana na 8, 274, 058,  ni mu gihe Donald Trump afite 33% bangana n’ibihumbi 4, 194, 016. Naho mu Intara ya New York mu bantu 29 bavuga rikijyana, Joe Biden yagize 55, 7% bangana na 3, 694, 125 naho Donald Trump yabonye 43% bangana n’ibihumbi 2, 848, 068.

Ni mu gihe muri Texas mu bagomba gutora 38, Donald Trump afite 52, 2% mu baturage 5,860,494 ni mu gihe Joe Baden afite 46, 4% bangana na 5, 211, 603, mu bihugu biri hafi kurangiza bigeze kuri 99% ari byo Georgia na Michigan, hombi bafite abantu 16 buri ruhande, mu Ntara ya Georgia bamaze gutora Joe Baden 49, 4% ku baturage bangana na  2, 449, 371, ni mu gihe Donald Trump yagize 49, 4% bangana na 2, 448, 454.

Mu Intara ya Michigan, Joe Baden afite 50, 6% mu baturage 2, 791, 549, naho Donald Trump afite 47, 9%, mu baturage 2,646,423, muri izo ntara zombi bageze kuri 99% y’abageze igihe cyo gutora.

Mu gihe nta gihindutse birashoboka ko Joe Baden ashobora kwegukana itsinzi kuri mugenzi we Donald Trump, kuko nubwo abatora baba mu byiciro 2, abaturage basanzwe bageze igihe cyo gutora ndetse n’abavuga rikijyana, abo baheruka nibo bafite ijambo rikomeye bafite ijwi rishobora gutuma umwe muri abo yegukana itsinzi y’imyaka 4 ishobora kongerwa gutorerwa.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni gihugu cy’igihangage ku isi aho Perezida w’icyo gihugu usanga avuga ijambo ku isi rikumvikana aho Joe Baden akomoka mu ishyaka rya Abademokarate naho Donald Trump wari usanzwe ariho akaba akomoka mu Ishyaka ry’Aba Repubulikani.

 

 

 

 

 

To Top