Amakuru

Urukiko rwasubukuye urubanza rwa Nsabimana Callixte, ntakiburanishijwe n’urwa gisirikare

Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye iburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita Sankara ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo yakoreye ku butaka bw’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Nsabimana Callixte arashinjwa ibyaha birimo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe n’amategeko, iterabwoba, icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba,ubwicanyi, gufata bugwate n’ibindi

Taliki ya 24 Ukuboza 2019, uru rubanza rwari rwasubitswe by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rwa Gisirikare rubisabye kubera byakekwaga ko urubanza Nsabimana Callixte wahoze ari umuvugizi w’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda  wa FLN aregwamo, rwaba ruhuye neza n’urundi urukiko rwa Gisirikare rukurikiranyeho Private Muhire Dieudonne watorotse igisirikare cy’u Rwanda akaza gufatirwa muri FLN.

Ibi byatumye urukiko rwa Gisirikare rusaba ko habanza gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba imanza zitahuzwa ngo ziburanishwe n’urukiko rwa Gisirikare.

Muri iki gitondo ubushinjacyaha bwatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe rishingiye ku isesengura ry’imanza zombi, bwasanze ihuriro rihari hagati ya Nsabimana Callixte na Private Muhire Dieudonne ari uko bari mu mutwe umwe wa MRCD na FLN gusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ari rwo rugomba kuburanisha Nsabimana Callixte na ho Private Muhire Dieudonne akaburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare.

Urukiko rwatangiye iburanisha rutinzeho gato nyuma yo kugaragarizwa umwe mu baregeye indishyi z’akababaro yatewe n’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN.

Uyu ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka baranamukomeretsa mu ijoro rya tariki ya 19 rishyira 20 z’ukwezi kwa Gatandatu 2018 yagaragaye muri uru rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwatangiriye ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ugamije guhungabanya umutekano utemewe n’amategeko. Aha bwatangiye bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2007 ubwo Nsabimana yari akiri umunyeshuri muri  Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yakunze kugirana amakimbirane na bagenzi, imyitwarire yatumye anirukanwa burundu muri kaminuza.

Buvuga ko muri 2013 yahungiye hanze y’u Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo ahita yifatanya na RNC umutwe na wo urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na  Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Nsabimana  nyuma yaje gushinga ishyaka rya RLM ryaje kwihuza n’andi mashyaka nka CND na PDR ihumure, iyi mitwe yose ngo yaje kwishyira hamwe ikora impuzamashyaka ryiswe MRDC uhagararirwa na Paul Rusesabagina maze Nsabimana Callixte  afatanya na Irategeka baba abavisi Perezida ba MRCD ari na yo yaje gushinga umutwe wa Gisirikare witwa FLN Nsabimana ahita awubera umuvugizi yiha n’ipeti rya Majoro. Ubushinjacyaha  buvuga kandi  ko bitari bikwiye ko umusivile yiha ipeti mu ya Gisirikare atarabyize.

Kuri iki cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe n’amategeko,  ubushinjacyaha banavuze ko yashakiraga abayoboke ishyaka ndetse n’abarwanyi ba FLN, ndetse no kuwushakira ubufasha bw’amafaranga ndetse n’ibikoresho bya Gisirikare.

To Top