Umuco

Uruhererekane rw’aba Perezida mu Burundi n’umurage barusigiye

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘‘Ahava News’’ cyakoze icyegeranyo uburyo habayeho uruhererekane rw’Abakuru b’I Burundi uhereye kuri Mwambutsa IV Bagiricenge kugeza kuri General Ndayishimiye uriho kugeza ubu 2020.

 

Ku itariki ya 20 Mutarama 1959 ni bwo uwari umwami w’u Burundi Umwami Mwambutsa IV yasabye ububiligi bwakoronezaga u Burundi ko babuha ubwigenge ndetse anasaba iseswa ry’ubumwe bitaga Ruanda-Urundi.

 

Mu kwezi kwakurikiye nibwo amashyaka akorera mu Burundi yatangiye gukora ubuvugizi kugira ngo ubutegetsi bw’abakoloni burangire, Ndetse no gutandukana kwa Ruanda-Urundi. Irya mbere kandi kinini muri ayo mashyaka ryari Union for National Progress (UPRONA).

 

Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 nibwo u Burundi bwasabye ubwigenge, kandi mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu cyahinduye izina kiva ku izina rya Ruanda-Urundi cyitwa Repubulika y’ u Burundi.

 

U Burundi bwabaye ubwami bugendera ku itegeko nshinga.buyoborwa n’Umwami Mwambutsa IV. Tariki ya 18 Nzeri 1962 nibwo u Burundi bwinjiye mu muryango wabibumbye (ONU).

 

1.      MWAMBUTSA IV BANGIRICENGE

1. MWAMBUTSA IV BANGIRICENGE

Mwambutsa IV yavutse tariki ya 6 Gicurasi 1912. Yayoboye  u Burundi kuva 1915 kugeza 1966 yasimbuye sé Mutaga IV ku ngoma.

 

Ingoma ya Mwambutsa ahanini yahuriranye n’ubutegetsi bw’Ababiligi (1916-1962), Ababiligi bagumanye abami b’u Rwanda n’uBurundi muri politiki y’ubutegetsi butaziguye. Mwambutsa ku ngoma ye ahanini yashakaga ko amoko yose aringanira hagati y’Abahutu n’Abatusi, ibyo bigaragarira ku ngoma ye yashyizeho umwanya wa Minisitri w’Intebe muri buri bwoko. Umwami Mwambutsa IV yatanze  tariki ya 26 Werurwe 1977 mu Busuwisi

 

2.      NTARE V

Ntare V

Umwami Ntare V w’u Burundi avuka bamwise Charles Ndizeye tariki ya 2 Ukuboza 1947, Ntare V ni we Mwami wa nyuma wayoboye u Burundi, Yayoboye u Burundi  muri Nyakanga 1966, yarazwi nk’igikomangoma Charles Ndizeye. Nyuma y’uko Abahutu bari bayoboye bagerageje guhirika ubutegetsi mu Kwakira 1965, sé yagiye mu buhungiro mu gihugu cy’Ubusuwisi.mu kwezi kwa Werurwe 1966,  Mwambutsa IV yateguye umuhungu we nk’umuzungura w’ingoma ,igikomangoma cy’ikamba yahise yirukana Se na guverinoma ye muri Nyakanga  1966.

 

Nyuma muri uwo mwaka ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Michel Micombero bahiritse ubutegetsi bwe  maze ajya mubuhugiro mu burengerazuba bw’u Budage nyuma ajya muri Uganda n’uko Ntare V agaruka mu Burundi muri Werurwe 1972.

 

Umwami Ntare V yayoboye u Burundi kuva tariki 8 Nyakanga kugeza 28 Ugushyingo 1966,Yatanze tariki 29 Mata 1972 afite imyaka 24 i Gitega .

 

3.      MICHEL MICOMBERO

Michel Micombero

 Michel Micombero yari afite ipeti rya General mu gisirikare cy’u Burundi yavutse tariki ya 26 Kanama 1940 ,yari umusirikare ufite ipeti ryo hejuru kandi w’Umunyapolitiki yahiritse ubutegetsi bwa cyami bwari buyobowe n’Umwami Ntare V nk’uko twabivuze hejuru.

 

 

Michel Micombero yahise aba Perezida wa mbere w’u Burundi , ayobora kuva tariki ya 28 Ugushyingo 1966 kugeza tariki ya 1 Ugushyingo 1976, ubutegetsi bwe bwaranzwe n’igitugu cyane, abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bakandamijwe cyane maze mu 1972 bahangana n’ubutegetsi bwa bwe.

 

Nyuma mu 1976 Jean Baptiste Bagaza yari umusirikare mukuru nawe ahirika ubutegetsi bwe maze Micombero ahungira muri Somalia ari naho yapfiriye ku itariki ya 16 Nyakanga 1983.

 

4. JEAN-BAPTISTE BAGAZA

Jean Baptiste Bagaza

Jean Batiste Bagaza yari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’u Burundi, yarafite ipeti rya Colonel, yavutse tariki ya 29 Kanama 1946 yari umunyapolitiki, Bagaza yabaye Perezida wa kabiri wa Repebulika y’u Burundi ayobora kuva ku 1 Ugushyingo 1976 kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 1987.

 

Bagaza nawe yagiye ku butegetsi ahiritse ubutegetsi bwa Micombero (Coup d’état) mu 1976 ahita anayobora ishyaka bitaga  Union for National Progress (UPRONA).Bagaza mu 1981 yashyizeho Itegeko Nshinga rishya ryahurizaga Abarundi hamwe mu ishyaka rimwe ari ryo UPRONA.

 

Mu 1987 Major Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Bagaza (Coup d’état ) igihe  Bagaza yari i Quebec  Muri Canada, Buyoya ahita yishyiraho nka Perezida w’u Burundi, Bagaza agarutse yahise ahungira muri Uganda, nyuma ajya muri Libye kugeza 1993. 1994 ni bwo yagarutse mu Burundi.

 

Perezida Jean Baptiste Bagaza yatabarutse tariki 4 Gicurasi 2016 afite imyaka 69 apfira mu Bubiligi.

 

4.      PIERRE BUYOYA

Maj. Pierre Buyoya

Pierre Buyoya ni Umusirikare ufite ipeti rya Major mu gisirikare cy’u Burundi yavukiye i Rutovu mu Ntara ya Bururi tariki ya 24 Ugushyingo 1949, yayoboye Igihugu cy’u Burundi incuro ebyiri , bwa mbere yayoboye guhera 1987 kugeza 1993, ubwa kabiri yongera kuyobora u Burundi kuva 1996 kugeza 2003, muri rusange Buyoya yayoboye imyaka 13.

 

Muri Nzeri 1987, Buyoya yayoboye Coup d’état ya gisirikare, ahirika ubutegetsi  bw’u Burundi bwari buyobowe na Jean Baptiste Bagaza maze ahita atangaza ko abaye perezida wa mbere wa Repubulika ya 3 y ‘u Burundi.

 

Buyoya akimara gufata ubutegetsi yatangaje gahunda yo kwishyira ukizana no guhuza umubano hagati y’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Ibyo byatumye habaho imyigaragambyo y’Abahutu muri Kanama 1988.

Ku itariki ya 30 Mata 2003  n’ibwo Perezida Pierre Buyoya yasimbuwe kubutegetsi na Domitien Ndayizeye.

 

5.      CYPRIEN NTARYAMIRA

Cyprien Ntaryamira

Cyprien Ntaryamira yavukiye muri Bujumbura Rural tariki ya 6 Werurwe 1955, yabaye perezida wa  gatanu wa Repubulika y’u Burundi, kuva tariki ya 5 Gashyantare 1994 kugeza ubwo yapfiraga mu ndege yaririmo we na  perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ubwo yahanurwaga ikagwa hafi y’urugo rwe i Kigali. Nyuma y’iminsi ibiri ku itariki ya 8 Mata 1994 uwari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Sylvestre Ntibantunganya yahise ayobora u Burundi.

 

6.      SYLVESTRE NTIBANTUNGANYA

Sylvestre Ntibantunganya

Sylvestre Ntibantunganya yavukiye i Gitega tariki ya 8 Gicurasi 1956 ni Umurundi w’umunyapolitiki,  yahoze ari umuvugizi w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Burundi kuva mu Kuboza 1993 kugeza ku 1 Ukwakira 1994.

 

Ntibantunganga  yabaye perezida wa gatandatu w’u Burundi kuva tariki ya 6 Mata 1994 kugeza tariki ya 25 Nyakanga 1996, Yasimbuwe kubutegetsi na Pierre Buyoya 1996 kugeza 2003.

 

7.      DOMITIEN NDAYIZEYE

Domitien Ndayizeye

Domitien Ndayizeye yavukiye mu ntara ya Kayanza mu Burundi ku itariki ya 2 Gicurasi 1951 yari umunyapolitiki. Domitien yayoboye igihugu cy’u Burundi kuva 2003 kugeza muri 2005 asimbuye Pierre Buyoya tariki ya 30 Mata 2003 nyuma y’uko yari Visi Perezida ku butegetsi bwe amezi 18.

 

Perezida Ndayizeye yasimbuwe ku kubutegetsi na Perezida Nkurunziza tariki ya 26 Kanama 2005. Ku butegetsi bwe Ndayizeye yagerageje guca icyuho cyari hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi, binyuze mu bufatanye n’abandi ba perezida bo mu karere; nka Museveni uyobora Uganda ndetse na Mkapa wayoboraga Tanzaniya.

8.      PIERRE NKURUNZIZA

Pierre Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 18 Ukuboza 1964 yari umunyapolitiki ,Yabaye Perezida wa munani wa Repubulika y’u Burundi, kuva tariki ya 26 Kanama 2005 kugeza tariki ya 8 Kamena 2020.

Perezida Nkurunziza ni we mu perezida wayoboye igihugu cy’u Burundi igihe kirekire kurusha abandi ba perezida kuko yayoboye imyaka 15.

 

Perezida Nkurunziza yapfuye tariki ya 8 Kanama 2020 apfira mu Burundi, afite imyaka 55,yasimbuwe na Évariste Ndayishimiye.

 

9.      GENERAL  ÉVARISTE NDAYISHIMIYE

General Évariste Ndayishimiye

General Évariste Ndayishimiye ni umunyapolitiki w’Umurundi, yavukiye mu Ntara ya Gitega 1968, yabaye perezida wa cyenda wa  Repubulika y’u Burundi tariki ya 18 Kanama 2020 na n’ubu niwe uyoboye igihugu cy’u Burundi, aturuka mu ishyaka bita Conseil National Pour la Défense de la Démocratie – Forces pour la Défense de la Démocratie,( CNDD–FDD ).

To Top