Uburezi

Umwarimu Sacco: Abarimu basonewe kutishyura inguzanyo mu gihe cy’amezi 3

Amakuru dukesha urubuga rwa Minisiteri y’Uburezi kimwe n’Umwarimu Sacco avuga ko Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwahisemo guha ubufasha abanyamuryango bayo baba baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, bubasubikira ubwishyu ku nguzanyo mu gihe cy’amezi atatu.

 

Iryo tangazo rigira riti ‘‘Ababyifuza bakohereza ubusabe bwabo kuri loan_support@umwalimusacco’’ bagahabwa ubundi busobanuro buruseho.

 

Umwalimu SACCO yiteguye gufasha abanyamuryango bayo bose, ihagarika kubara Inyungu z’ubukererwe ku nguzanyo zishyurwa buri kwezi mu gihe cy’amezi 3, guhera muri Mata kugeza muri Kamena 2020.

Umwalimu SACCO yiteguye gufasha Abanyamuryango bayo bafite inguzanyo zishyurwa ku mushahara, mu gihe izo nguzanyo zashowe mu mishinga ibyara inyungu zunganiraga iyo mishahara; isubika ubwishyu bwa “Capital” mu gihe cy’amezi 3, hagakomeza kwishyurwa inyungu gusa.

 

Iyo gahunda iranareba abanyamuryango bashobora kuzahagarikirwa imishahara n’abakoresha ntibayihabwe nk’ibisanzwe, cyane cyane abarimu bigisha mu bigo byigenga (Private schools).

 

Umwalimu SACCO, yiteguye gutanga igihe kigeze ku mezi 3 hatishyurwa inguzanyo ku banyamuryango, bigaragara ko imishinga bashoyemo inguzanyo ari na yo yaturukagamo ubwishyu, bityo bakazavugururirwa amasezerano y’inguzanyo nyuma y’ibi bihe bikomeye turimo.

 

To Top