Ubukungu

Umuryango wa Rwihandagaza na Mukantagara urashima Polisi y’Igihugu yabakuye mu bwigunge

Nyuma yuko bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi y’Igihugu mu bikorwa byahariwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi mu 2021, umuryango wa Rwihandagaza Fidel na Mukantagara Marthe ubusanzwe wari utuye mu manegeka mu Murenge wa Mushishiro, mu Kagari ka Rukaragata mu Karere ka Muhanga, uravuga ko kuri ubu ugiye kubaho utikanga ko inzu iwugwira kubera gutura mu manegeka.

Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo nuhagarariye polisi baganira n’uyu muryango mu nzu bubakiwe.

Mukantagara Marthe, nyuma yo guhabwa inzu ijyanye n’igihe yubakiwe na Polisi mu bikorwa byabo byahariwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu 2021, we n’umugabo we Rwihandagaza Fidel bavuga ko bari babayeho nabi.

Bati“ twabagaho tutagira uwo dusaba amazi, tubabaye ndetse duhagaritse umutima kugeza naho rimwe na rimwe twajyaga tunifuza ko twakipfira dutekereza ko nta wutwitayeho, twari twarabuze ubushobozi bwo kwiyubakira ngo tuve mu manegeka”.

Nyuma yuko bakuwe muri aya manegeka Mukantagara na Rwihandagaza bakomeza bashima abagize uruhare kugira ngo we n’umuryango we bakurwe aho bari batuye mu manegeka.

Bati“ ubu turashima Leta ibinyujije mu ngabo zayo batwubakiye inzu bagatuma duhindurirwa ubuzima, mbere twabonaga ingabo ziratazi niyemera ariko ubu imyumvire twari tubafiteho yarahindutse ahubwo ni abantu beza”.

Barashima Polisi y’Igihugu yabubakiye inzu igezweho

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera agaruka kuri ibi bikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya  Polisi y’Igihugu, yavuze ko hari byinshi polisi yakoze muri uko kwezi, birimo amazi, amazu, amashanyarazi, n’ibindi, ndetse bakaba babyitezeho umusaruro, kuko byanatumye babona uko bakangurira abaturage kwirinda ibyaha.

Ati“ ni inzira nziza yo kubasha kwegera abaturage maze bakigishwa ndetse bakabasha no gusobanurirwa uburyo bwo kwirinda ibyaha, ni uburyo bwo gushyira gahunda ya Leta mu bikorwa, kuko muri gahunda Leta ifite harimo ko umuturage agomba kugira ubuzima n’imibereho myiza”

Ibivugwa na CP John Bosco KABERA biranagarukwaho na Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, uvuga ko ibyo bikorwa bya Polisi bifitiye akamaro kanini abaturage, kuko bigiye kuzamura imibereho bari basanzwe babamo, ibyo yongeraho ko Abanyarwanda baba bahawe ibikoresho bibunganira mu mibereho yabo bakwiye no kubifata neza.

Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwo yagaragazaga bimwe mu byakozwe na Polisi y’Igihugu muri iyi Ntara y’Amajyepfo

Kugeza ubu, mu Ntara y’Amajyepfo hubakiwe imiryango 8 itagiraga aho kuba, naho imiryango 1070 ihabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, hubatswe kandi inzu 30 mu turere mirongo itatu tw’igihugu, ingo 4 578 zaracaniwe, imiraryango 1 600 ihabwa ubwisungane mu kwivuza, hatangwa kandi imodoka ku murenge wahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya covid-19 wa Bumbogo.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Ntara y’Amajyepfo na Polisi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi 2021

Eric Habimana

To Top