Ubukerarugendo

Umunyarwandakazi yatangiye kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda mu mahanga

Kim Marie Claire Umutesi uhagarariye Umuryango ugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’Afurika (Africa Tourism Association/ATA) muri Senegal, atewe ishema no kuba yaratangiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukerarugendo yakunze kuva kera akiri muto.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yatangaje ko ubu afite imishinga yatangiye n’iyo agiye gutangiza igamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda n’Afurika.

Yagize ati: “Ubu natangiye ibyitwa Family Hosting mu Rwanda, aho umukerarugendo aza akaba yabaho nk’Umunyarwanda, akiga bimwe na bimwe mu bituranga nk’ururimi n’imbyino, akanamenya amateka y’u Rwanda”.

Yakomeje agira ati: “Ndimo gutegura umushinga wo guteza imbere u Rwanda n’Afurika binyuze mu mushinga w’ubugeni, indyo n’imbyino bya gakondo (Art-food and dance)”.

Arateganya no guhuza abakora mu bukerarugendo bakajya bahurira mu gihugu runaka buri mwaka, bakungurana ibitekerezo. Ati: “Bizajya bidufasha gutembera tuniga uko twakomeza guteza imbere Igihugu cyacu mu bukerarugendo”.

Umutesi afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukerarugendo n’Indimi yakuye i Dakar muri Senegal.

Agaruka ku buzima bwe n’uko yakabije inzozi ze yinjira mu bijyanye n’ubukerarugendo, yagize ati: “Kuva kera nkiri umwana nakundaga indimi n’abantu, nkumva ko naganira n’uwo ari we wese ntagize inzitizi y’ururimi, kandi mu bukerarugendo umuntu ahura n’abantu batandukanye bavuga n’indimi zitandukanye, ni yo mpamvu nahisemo kwiga ririya shami”.

Yatangiye gukorera Umuryango “Africa Tourism Association” (ufite ikicaro gikuru i New York muri Amerika) mu buryo budahoraho akiri ku ntebe y’ishuri mu 2011, nyuma aza no kuhabona akazi gahoraho. Yanakoze mu Rwanda mu muryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ugamije kurinda ingagi “International Gorilla Conservation Programme”.

Ayo mahirwe yose yagiye abona yayabyaje umusaruro n’ubu akaba akomeje kuyakoresha atanga umusanzu mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda cyane cyane.

Yagize ati: “Icyo gihe mbakorera byamfashije gusura ahantu hatandukanye, guhura n’abantu batandukanye no kumenya kubana na bo; byamfashije kandi guhaha ubumenyi no gutekereza icyo nakorera Igihugu cyange n’Afurika mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo”.

Umutesi ni n’umuhanzi w’ imbyino n’imivugo

Anaterwa ishema n’igihembo cy’Umuyobozi ukiri muto (Young Leader), yaherewe i New York ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga y’Abayobozi iba buri mwaka itegurwa n’Umuryango “ Miracle Corners of the World”. Yahembwe gutembera no guhura n’abandi babaye abayobozi bakiri bato bo hirya no hino ku Isi, baraganira bungurana ibitekerezo.

Umutesi ni n’umuhanzi w’ imbyino n’ imivugo

Mu buhanzi bw’ imbyino n’imivugo, Umutesi yitwa Kim Claire Kayipeti (Kayipeti ni izina rya se).

Uretse ubukerarugendo, yatangaje ko ubuhanzi na bwo buri mu bintu akunda cyane, kandi abasha kubihuza n’akazi akora ku buryo kimwe kitabangamira ikindi.

Ati: “Burya iyo umuntu akunda ikintu ntakiburira umwanya byose bisaba kugira gahunda, […] umwanya wo kwandika imivugo no kubyina ndawubona, gusa mu byo umuntu akunda haba hari ikiza imbere kurusha ikindi. Ubukerarugendo buza imbere y’ubuhanzi”.

Yagarutse kuri bimwe mu bihangano bye, avugamo bibiri na we ubwe akunda cyane; akaba ari indirimbo yise “Rwanda uri nziza pe!”, n’umuvugo witwa “Devoir de Mémoire” utuma atekereza ku be yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukamuha n’imbaraga zo gukora.

Akunda no kubyina imbyino nyarwanda. Ati: “Kuva nkiri muto narabikundaga, ndi mu batangije itorero ry’imbyino ryitwa ABATANGANA muri Senegal”.

Yize no kubyina zimwe mu byino zo mu bindi bihugu zirimo iyitwa “Kizomba” na “Salsa”. Ati: “Kubyina ndabikunda cyane biranshimisha”.

Nyuma y’ubuhanzi n’ubukerarugendo, akunda guteka…

Umutesi yavuze ko iyo atari mu buhanzi no mu kazi ke ka buri munsi, hari ibimufasha kuruhuka. Ati: “Nkunda guteka ngatumira abantu tugasangira, Yoga (ubwoko bwa siporo) na yo impa amahoro cyane”.

Arakangurira abagore n’abakobwa gutinyuka bagakora

Kim Marie Claire Umutesi akunze kujya mu bihugu bitandukanye bitewe n’akazi akora: atuye mu Bufaransa ariko akorera muri Senegal, rimwe na rimwe ajya akorera no muri Amerika.

Nk’Umunyarwandakazi watinyutse akiha intego yo kugera ku nzozi ze mu murimo akunda, arakangurira abandi Banyarwandakazi gutinyuka bagakora, bakaba barenga n’imbibi z’u Rwanda bakagera no mu bindi bihugu.

Ati: “Ni ibintu byiza bituma umuntu afunguka mu mutwe ariko bisaba ubwitonzi no gushishoza”.

Nubwo iyo umuntu agitangira umurimo yiyemeje ahura n’imbogamizi, ariko yirinda ko zimuca intege agakorera ku ntego. Avuga ko agitangira icyamutonze ari ugukorera mu bihugu; ahari abantu bafite imico itandukanye. Ati: “Ariko byose bisaba ubwitonzi, nta kigoye cyane iyo ukora ibyo ukunze kandi ugakorera kuri gahunda”.

Yifuza ko Abanyarwandakazi bakwitabira ubukerugendo kuko na ho hari amahirwe menshi babyaza umusaruro.

Yakomeje agira ati: “Mu bukerarugendo Abanyarwandakazi bahagaze neza ariko nifuza ko barushaho, harimo amahirwe menshi yo kwiteza imbere bitagarukiye ku gukora mu ndege no muri hoteri gusa”.

Ashimangira ko iyo wihaye intego ugera kuri byinshi.

Umutesi ni n’umuhanzi w’ imbyino n’imivugo

To Top