Ubuzima

Umujyi wa Kigali: Urubyiruko rufite imyaka 18 kuzamura rwakiranye ibyishimo urukingo rwa Covid-19

Ku wa 23 Kanama 2021, u Rwanda rwatangiye icyiciro cya 3 cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali, aho abakingirwa ari abafite imyaka 18 kuzamura.

Abaturage bitabiriye gufata urukingo ari benshi, hari kandi amatsinda ari kuyobora abantu kugira ngo gahunda yo gukingiza igende neza, inkingo ziri gutangirwa kuri site zitandukanye mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Iki cyiciro kirareba abantu bafite imyaka 18 kuzamura, kikaba gitangiranye n’Umujyi wa Kigali kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi. hari n’amatsinda agenda urugo ku rundi kugira ngo bakingire abafite imbogamizi zituma bategera aho inkingo zitangirwa.

Mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 48 na Magana atandatu na mirongo inne (1 048 640).

Imibare y’abamaze guhabwa urukingo rw’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, yageze muri miliyoni imwe kuzamura, iyo ikaba ari inkuru nziza itanga icyizere cyo kurandura icyorezo cya Covid-19, bizanaca inzira yo gutuma abaturarwanda basubira mu buzima busanzwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ku wa 22 Kanama 2021, mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 48 na Magana atandatu na mirongo inne (1 048 640.

Uwo mubare ni uw’abamaze guhabwa byibura doze ya mbere, mu gihe abamaze guhabwa doze zombi ari 424 768, ejo ku cyumweru abahawe doze ya mbere bari 36 609. Kuri uyu wa mbere imibare imaze kwiyongera, biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ku wa 23 Kanama 2021 hateganyijwe gukingirwa abujuje imyaka nibura 18 y’amavuko, icyo gikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko kikazakomereza no mu tundi turere tugize Igihugu.

Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birimo n’ibikomeye, mu cyumweru gishize rwakiriye inkingo ibihumbi 700 zirimo ibihumbi 500 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa u Rwanda kandi rukomeje guhabwa inkunga y’inkingo za Covid-19.

Ni igikorwa kiri kubera ku masite 37 anyuranye yo mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali,  Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko hari n’amatsinda y’abaganga batanga izi nkingo bajya mu bice binyuranye, bagasanga abikingiza aho batuye mu gihe baba bafite imbogamizi zo kuba bava aho bari nko kuba bafite ubumuga, abatwite cyangwa ababyeyi bonsa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF ni umwe mu miryango mpuzamahanga yishimiye iyi ntambwe ishimishije u Rwanda rwagezeho

Umujyi wa Kigali ubu uri kugera ku kigero cya 50% y’abamaze gukingirwa, ni kamwe mu duce twazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, aho kagiye kanashyirwaho umwihariko ku ngamba zagiye zifatwa mu guhangana n’iki cyorezo, aho kashyiriweho gahunda ya guma mu rugo ubugira gatatu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF ni umwe mu miryango mpuzamahanga yishimiye iyi ntambwe ishimishije u Rwanda rwagezeho yo kuba rwujuje miliyoni imwe y’abamaze gukingirwa Covid-19.

Ubutumwa iryo shami ryanyujije kuri Twitter, bugira buti “Turagushimira Rwanda kuba wujuje miliyoni imwe y’abaturage bamaze gukingirwa, uburyo igihugu kitwara mu gukoresha inkingo haba mu buryo bwo kuzibika no kuzigeza mu bice bitandukanye, buranoze.”

Ubuyobozi bw’uwo muryango Mpuzamahanga, bukomeza bugira buti “UNICEF-Rwanda izakomeza gushyigikira intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuba nibura uyu mwaka wa 2021 uzarangira hamaze gukingirwa abaturage 30% ndetse na 60% mu mwaka utaha wa 2022.”

 

To Top