Amakuru

Umuhanzi Mico The Best n’abafatanyabikorwa mu rugamba mu guhashya igituntu

Basanda Ns Oswald

Umuhanzi Mico The Best ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (rbc) agiye gutangiza ubukangurambaga mu turere tw’u Rwanda, akangurira abanyarwanda kwirinda indwara y’igituntu, kuko ari imwe mu ndwara ku isi ikomeje guhitana abantu, abantu benshi ngo bakunze kuyitiranya n’amarozi

Umuhanzi Mico yavuze ko ubwo butumwa bwahererekanywa inshuti ku nshuti (Friend to Friend) kuko ngo yumvise afite umutwaro w’abantu bahitanwa n’igituntu, bamwe bakabimenya batinze byaramaze kubarenga, ahamya ko yamenye ububi bukabije bw’icyo gituntu yagize ati ‘‘namenye ububi bwacyo, ntabwo abantu babisobanukiwe, kuko babifata bitari byo, ngiye gutangiza urugamba rwo kurwanya igituntu, umuntu 1 mu minota 3 yicwa n’igituntu, abahanzi dufite abantu benshi badukurikira’’.

Igituntu ni ndwara ihitana abantu benshi ku isi akaba ari mpamvu buri wese agomba kuyipimisha akamenya uko ahagaze

‘‘U Rwanda rutarangwamo gituntu’’, ni yo ntego y’ubwo bukangurambaga bw kurwanya igituntu, raporo y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) ihamya ko abantu 132 ku ibihumbi 100 barwaye igituntu naho abantu barwaye igituntu cy’igikatu bangana n’abantu 6,4 ku abantu ibihumbi 100 bakaba bangana n’ibihumbi 484, bakaba basaba imiti ikomeye.

Abana bafite imyaka munsi ya 15 bafite igituntu ni miliyoni 1 n’ibihumbi 100 ku isi, abo bana ntibashobora kwiga neza kubera ubuzima, ni mu gihe abantu bafite igituntu kandi bafite agakoko gatera sida aria bantu 11 ku ibihumbi 100, bakaba bangana n’ibihumbi 862.

Ni mu gihe kandi abantu 16  ku bihumbi 100 bangana na miliyoni 1 n’ibihumbi 200 barwaye igituntu ariko bakaba badafite agakoko gatera sida naho abahitanwa n’igituntu ku isi bangana n’abantu 3 kuri 4 mu abantu ibihumbi 100, bakaba bangana n’ibihumbi 251 bicwa n’igituntu.

Naho ku rwego rw’Afurika ku mwaka abantu 231 mu bihumbi 100 bakaba bangana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500 naho abantu ibihumbi 77 bafite uburwayi bw’igituntu y’igikatu, ni mu gihe abana bafite imyaka iri hejuru y’imyaka 15 bangana na miliyoni 2 n’ibihumbi 100, igituntu 58 u bihumb 6 ni mu gihe kandi ngo abafite ubwandu bwa agakoko gatera sida bangana n’ibihumbi 615.

Abahitanwa n’igituntu n’abantu 30 ku bihumbi 100 bangana n’ibihumbi 397 naho abafite agakoko gatera sida bicwa nacyo ni 20 ku bihumbi 100 bakaba bangana n’ibihumbi 211 ku mwaka muri Afurika.

Intumwa ihagarariye Leta, Dr Migambi Patric Umuyobozi ushinzwe ishami ry’igituntu n’imyanya y’ubuhumekero muri rbc, yavuze ko mu Rwanda abantu 59  ku ibihumbi 100 mu mwaka wa 2019  bakeka ko bari bihumbi 7 300,  abagaragaje ko barwaye igituntu mu 2019 bari 5 950 aho mu Rwanda bikekwa ko abantu 20% bashobora kuba barwaye igituntu.

Abarwaye igituntu bafite agakoko gatera sida ni abantu 2 ku bantu ibihumbi 100 aho abantu 350 bapfa bazize iyo ndwara, abantu banduye igituntu 86% bafata imiti barakira iyo bivuje hakiri kare bagafata imiti, abantu benshi bafite indwara y’igituntu batabizi, bikaba ari ngombwa kuyipimisha kugira ngo buri muntu ayimenye.

Abantu 5 % ntabwo bafata imiti, kuko nibo bayikwirakwiza kuko baba babuze, bagakomeza kuyikwirakwiza hirya no hino.

Ubushakashakatsi mu Rwanda basanze 45% badafite ubumenyi ku gituntu, mu myaka 7 ishize 56% ni bo bipimishije bamenya uko bahagaze.

Indwara y’igituntu yandurira mu mwuka duhumeka, aho uyanduye ahita ayanduza mugenzi we ahantu bahuriye, yandura mu gihe abantu  bicaranye, mu gihe umuntu akorora, kwitsamura, utwo dukoko dukunze kwibera mu bihaha.

Iyo ndwara y’igituntu ikunze kandi kwibasira abarwaye HIV, diayabete, cancer, imirire mibi, akaba ari mpamvu buri wese ashishikazwa kwipimisha igituntu n’abagize umuryango bose, bakisuzumisha cyane ko imiti ari ubuntu, naho impamvu ngo zikunze gutera igituntu ngo ni ukuba ahantu hafunganye cyane, aho umuyaga udakunze gucamo, aho hantu ngo ako gakoko gashobora kumaramo amasaha 8, mu gihe abantu bazagera aho hantu hafunze gutyo bazahita bandura bitewe ni uko umuyaga udashobora gutuma kavamo.

Ubukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro na Dr Migambi Patric Umuyobozi ushinzwe ishami ry’igituntu n’imyanya y’ubuhumekero muri rbc ku bufatanye na KIKAC Music, batangiye uhereye ku wa 23 Mutarama 2019.

Ubwo bukangurambaga buzamara amezi 3 ari imbere.uwo muhanzi Mico The Best akaba azaba afatanyije n’undi muhanzi witwa Dany Vumbi afatanyije n’itsinda ry’imiryango itagengwa na Leta (Ongs) ikorera mu Rwanda mu guhashya indwara y’igituntu ikomeje guhitana abantu benshi ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.

 

 

 

 

 

 

 

To Top