Umuco

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas watabarutse

Umuhango wo gusezera bwa nyuma  Dr. Prof. Kigabo Thomas wabaye ku wa 26 Mutarama 2021 witabiriwe n’abantu batari bake nubwo hari mu gihe cya Guma mu rugo uhereye ku wa 19 Mutarama 2021 nyuma y’itangazo ry’inama y’Abaministiri yabaye ku wa 18 Mutarama 2021.

Umwe mu bitabiriye umuhango w’ishyingura umubiri wa Dr. Prof. Kigabo yahamije ko yari inyangamugayo w’umukiristu akaba n’umuhanga mu kazi ke bakoranaga muri Banki Nkuru y’Igihugu uhereye mu 2007 kugeza yitabye Imana.

Ati ‘‘Dr. Prof. Kigabo apfanye ubutunzi bukomeye, Imana yamukunze kuturusha’’.

Buca bashyingura umubiri wa Dr. Prof.Kigabo, murumuna we Gicondo Sephania umukurikira wari ufite imyaka 55 y’amavuko na we yahise yitaba Imana muri Australia aho yaratuye n’umuryango we.

Rév. Past. Irakiza R. Isaac yahamije ko murumuna we yari umukristu urangwa n’imirimo.

Rév Pasteur Irakiza Rweribamba Isaac mukuru we, yavuze ko yagize amahirwe yo kurera Kigabo kuva mu bwana, kuko yamuherekeje ajya kwiga amashuri abanza, ati ‘‘biragoye kwakira kwakira urupfu rwe bitewe n’akamaro yarafitiye umuryango n’igihugu’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Urupfu rw’umuvandimwe ntawaruhagarika, twizera ko tuzongera kubonana tutagipfa, dushyingiye ku mirimo Dr Kigabo yakoreye Imana’’.

Mu bandi bagiye batanga ubuhamya harimo John Rwangombwa Guverineri wa banki Nkuru y’u Rwanda.

Dr. Prof. Kigabo yahamijwe n’abo bakoranaga muri BNR ko yari inyangamugayo n’umuhanga mu kazi.

Dr. Prof. Kigabo yitabye Imana afite imyaka 57 asize umugore n’abana 4 harimo abahungu 3 n’umukobwa.

Umuhango wo kumusezera wahereye iwe mu rugo bikomereza ku bitaro bya Kacyiru ari naho bamusezereye hanyuma imihango ikomereza ku irimbi rya Rusororo.

Inshuti n’abavandimwe ntabwo bateze kuzibagirwa Dr. Prof. Kigabo ubutwari bwamuranze mu buzima bwe.

 

 

 

To Top