Umuco

Uko byari byifashe mu rubanza rwa Rusesabagina n’abo bakoranaga muri FDLR-FOCA

Ku wa 26 Gashyantare 2021, hasubukuwe urubanza rwa Rusesabagina hamwe n’abo barenganwa, bamwe muri bo hari Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastazi na bo bafatiwe mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuko babiri ba nyuma boherejwe mu Rwanda mu imyaka 4 ishize muri Gashyantare 2017.
Me. Gashabana wunganira Rusesabagina Paul yasabye Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ko bahabwa igihe kugira ngo babanze bandike izindi nzitizi zitagaragajwe ni mu gihe ubushinjacyaha bwasabye Perezida w’Urukiko Rukuru ko nta mpamvu n’imwe yatuma inzitizi zituma habaho isubikwa.

Me. Gashabana yagize ati ‘‘nta burenganzira ubushinjacyaha bufite bwo kutubuza gutanga inzitizi, muduhe umwanya wo kongera izindi nzitizi, ni uburenganzira kuzitanga n’igihe tuzabagezaho wo gutegura umwanzuro wacu’’.
Ubushinjacyaha bwasabye kubanza kugaragaza isano z’inzitizi n’imbogamizi, ko ikibazo cy’ubwenegihugu ko kitakongera kuzanwa nk’izitizi, uwunganira Rusesabagina yabwiye ubushinjacyaha kuba ‘kwihangana(patient) avuga ko bazabona imyanzuro.

Abaregwa 18 bagaragaye imbere y’urukiko rukuru bisobanura ku byo baregwa

Ubushinjacyaha bwabajije Me. Gashabana icyo bashingiraho basaba isubikwa ry’urubanza yashubije ko babishingira ku Itegeko Ishinga mu ingingo ya 29, yasabye ubutabera buboneye.

Me. Gashabana yavuze ko ntabwo basaba mu cyuka ‘‘abstrait’’, ko ibyari byaratanzwe mbere ari inzitizi n’imbogamizi kuri Rusesabagina, ko yahabwa umwanya wo gutanga imyanzuro yanditse.
Me. Gashabana yongeye kugaruka ku mwirondoro ugomba gukosorwa, kuko Rusesabagina afite ubwnegihugu bw’Ububirigi ko atari Umunyarwada kandi ko icyo kibazo urukiko rutabifite ububasha n’ubushobozi bwo kugira icyo babikoraho, yasabye ko bahabwa uburenganzira butandukanye, kwiga uburyo yagejejwe mu Rwanda, ko ibyo ari imbogamizi urukiko rwafataho icyemezo.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku bintu 2 bikubiye mu byavuzwe mu rukiko rwo ku wa 16 Gashyantare 2021, aho umwunganizi yavuze ku iburabusha ryo gukosoza umwirondoro we ko ari Umubirigi, ko urukiko rwari rwatangiye kugisuzuma kubera iburabubasha.

Perezida w’Inteko yavuze ko hari Itegeko u Rwanda rwashyizeho mu ingingo ya 14 n’ingingo 9 igice 3 b, ku burenganzira bwo gutegura urubanza, igihe, ikigomba gukorwa ni iki, ko urukiko rutafata icyemezo ibintu biri ‘‘abstrait’’, ko ibigomba gukorwa muri icyo gihe.

Maitre Gatera, yavuze ko gukosoza umwirondoro wakosorwa kandi warakosowe ko hari urundi rwego rutari uru rwego, we avuga ko afite ubwenegihugu ‘‘contacieux’’, ko niba koko ubushinjacyaha bufite ikibazo, hari urundi rwego rushobora kuburanishwa.

Yagize ati ‘‘gishobora gukemurwa n’izindi nzego, kuko mwabyumvise’’, avuga ko badashaka guhima ubushinjacyaha.
Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastazi na bo bareganwa na Rusesabagina bahoze mu mutwe w’iterabwoba FDLR/Foca, bafatiwe Uvira, boherezwa Goma hanyuma Kinshasa, umwunganizi avuga bazanywe mu Rwanda mu buryo butubahirije amategeko ko barekurwa by’agateganyo ko Nsanzumuhire afite ikibazo cy’uburwayi ko yahoranye ibiro 80 none akaba afite ibiro 40.

Umushinjacyaha yavuze ko buri muntu uri muri Gereza mu Rwanda afite uburenganzira bwo kuvuzwa no kugaburirwa uko bikwiye ko nta mpamvu nimwe yatuma asohoka gereza, kuko arekuwe byatuma acika kandi adafite aho abarizwa, kuko yari asanzwe abarizwa mu mashyamba ya Kongo.

Abandi baregwa hari Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengiyumva Herman, Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience,alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuze Simeon, Ntabanganyimana alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyorora Marcel alias Bama Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina

Rusesabagina imbere y’urukiko bwa mbere agaragara imbere y’ubutabera

Nyuma yo kuburana impande zombi yaba ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Rusesabagina hanzuwe ko urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa gatanu w’icyumweru gitaha mu gihe abandi bareganwa na we urubanza ruzasubukurwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.
Basanda Ns Oswald na Kandama Jeanne

To Top