Amakuru

Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 170- Dr Vincent Biruta

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko Uganda iherutse kuvuga ko hari Abanyarwanda barenga 170, igiye kurekura mu rwego rwo gukomeza kubahiriza iriya myanzuro.

 

Muri ibyo bikorwa harimo kurekura Abanyarwanda bose kiriya gihugu cya Uganda cyagiye gifata mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo ndetse no kwitandukanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

U Rwanda na Uganda byari bisanzwe bibanye nk’ibihugu by’ibivandimwe, bimaze imyaka ibiri bitagenderana kubera ibikorwa bibi Uganda yagiye ikorera u Rwanda bigatuma iki gihugu kibuza abaturage barwo kujya muri kiriya gihugu kuko bajyagayo bagahohoterwa.

 

Yavuze ko Igihugu cya Angola nk’Umuhuza w’u Rwanda na Angola gikomeje gutegura inama izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga izasuzumirwamo intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibiganiro biheruka.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru uyu munsi ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 kibanze ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga.

 

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hari intambwe ikomeje guterwa yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda muri Angola yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

 

Tariki ya 21 Gashyantare, abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na DRC bahuriye i Gatuna/Katuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro irimo iyo guha Uganda gukemura ibikorwa byose bibi yari ikomeje kugirira u Rwanda.

 

 

Umubano w’u Rwanda na Tanzania na wo wigeze kuzamo ibibazo by’umwihariko ubu kakaba gashingiye ku kuba hari abashoferi b’amakamyo b’Abanyarwanda baherutse guhohoterwa muri kiriya gihugu bazira ingamba zafashwe n’u Rwanda zo guhangana na COVID-19.

 

 

Dr Vincent Biruta yanagarutse ku mubano w’ibi bihugu, avuga ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu karere hari ibyo u Rwanda na Tanzania byagombaga kuba byarubahirijwe gusa ngo ibiganiro birakomeje kugira ngo umubano n’ubuhahirane hagati y’ibi bihugu birusheho kunoga.

 

To Top