Ubuzima

Gasabo:Abagore bahuye n’ingaruka zo kutabona serivisi z’ubuvuzi bitewe na Covid-19

Abagore bari bakeneye serivisi z’ubuvuzi  mu gihe cya coronavirus (Covid-19) bavuga ko bagize ingorane zo kuzibona, abagerageje kuzigeraho byari bigoye, bitewe n’amabwiriza, ingamba  zo kwirinda kwandura icyorezo cya coronavirus, kwirinda ikwirakwira ryayo hirya no hino mu gihugu.

Uwamariya Jeanne  utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wari utwite, yavuze ko bitamworoheye kubona imodoka imugeza kwa muganga,  kuko  n’ingombyi y’abarwayi (ambulance) yamugezeho itinze, abyarira mu nzira, ibyo byashoboraga gushyira ubuzima bwe n’ubwo uwo mwana we mu kaga.

Ntibyari byoroshye mu gihe cya Guma mu rugo

Ibyo yavuze ko byashoboraga kuviramo umubyeyi  kwanduza umwana we indwara zari  kwirindwa, igihe abyariye kwa muganga, hakiyongeramo no kurinda umubyeyi ingorane yagira, nyuma yo kubyara, ibishobora no ku muvutsa ubuzima bwe.

Ati ‘‘Ntibyari byoroshye mu gihe cya Guma mu rugo, igihe cyo kubyara cyarageze mbura uko ngera kwa muganga, mbyarira mu nzira. Byari ibibazo kubera ko nta modoka n’imwe yari yemerewe kugenda, twahamagaye umumotori atubwira ko bitashoboka, kubera ko moto ye yari ifite ikibazo”.

Zimwe mu mbogamizi zikomeye, bamwe muri abo bagore bahuye nazo harimo kuba ingendo zari zibujijwe, hakiyongeraho n’uburyo bwo gutwara abantu butari bworoshye, cyane ko bimwe mu binyabiziga abantu batega mu ngendo zabo za buri munsi bitari byemerewe gutwara abantu, aha twavuga amabisi, moto n’amagare. Buri wese wari ukeneye izo serivise z’ubuvuzi yagowe mu buryo bwe, bitewe naho ajya gushaka  iyo serivisi.

Abenshi bakoze ingendo ndende

Ntabwo ari ihame, ariko imiterere y’umubiri w’abagore ni nshingano bagira mu ingo zabo, kwita ku buzima bw’abana bishobora kubatungura, bikabasaba gukenera byihuse serivisi z’ubuvuzi, bityo mu gihe kigoye  nk’icyo kwirinda coronavirus, bikaba byarashyize ubuzima bw’abagore batari bake  mu kaga, zijyanye no kubura serivisi zihuse z’ubuvuzi.

Abenshi  bakoze ingendo ndende, bagenda n’amaguru bagana ibigo by’ubuvuzi, byagoranye cyane ku bagore batwite n’abagore bahetse abana, mu gihe ari bo bagize ikibazo.

Uwamariya Jeanne  kimwe na Musabyimana Marie Claire utuye mu Murenge wa Kinyinya, na we yavuze ko bitamworoheye kubona umugeraho kwa muganga, mu gihe yari arwaje umwana.

Narwaje umwana mu gihe cya Guma mu rugo

Ati ‘‘Narwaje umwana mu gihe cya Guma mu rugo, baduha ibitaro. Muri icyo gihe nta modoka na moto zari zemewe kugenda, uretse abafite ibinyabiziga byabo bwite, kandi babifitiye uruhushya, nta n’ubushobozi nari mfite bwo gutega tagisi-vatiri’’.

Byasabaga ko umugabo wanjye n’umukozi, ari bo basimburanaga kugemura mu gitondo, saa sita na nimugoroba. Urumva ko ari ibintu byari bigoranye.

Abo bagore bavuga ko ntabwo byagizwe n’abatwite gusa, kuko na nyuma yo kubyara byakomeje, nko kubagezaho amafunguro kwa muganga . Ikindi kitari cyoroheye abo bagore, ni kugera kwa muganga baje gukingiza abana babo, byanatumye bamwe bagaruka gukingiza bararenze amataliki bagenewe na muganga.

Alice Dusabimana

 

 

 

To Top