Ubukungu

Ubukungu bushingiye ku buhahirane bw’ibihugu mu buhinzi muri Afurika buzagabanuka bitewe na COVID-19-Dr. Prof. Alfred Bizoza

Basanda Ns Oswald

 

Ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku rwego rw’Afurika, biragaragara ko ibyiciro byose bizahungabana harimo n’ubuhinzi, nubwo ubushakashatsi butari bwashyirwa ahagaragara uko imibari izaba ihagaze.

 

Mu kiganiro Prof. Dr. Alfred Bizoza Runezerwa yagiranye n’igitangazamakuru RBA (Rwanda Broadcasting Agency) avuga ko nubwo bimeze gutyo ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubucuruzi bw’ibiribwa muri Afurika, ari bwo bushobora kuzagerwaho n’ingaruka mu buryo bworoheje bitandukanye n’ibindi byiciro bitanga umusaruro mu byo ubukungu.

 

Muri Afurika, ingaruka ziterwa na COVID-19 ntabwo zizabura, kuko ingaruka z’ubuhinzi n’ubucuruzi ku bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga haba mu Buraya, Asiya, Amerika no ku yindi migabane y’Afurika, bizagira ingaruka bitewe ni uko ubuhahirane hagati y’ibihugu bitari ku rugero rukwiriye, bitewe n’ibi bihe turimo, aha twavuga nk’ibihingwa ngengabukungu harimo ikawa, icyayi n’ibindi.

 

Ubuhinzi n’ubucuruzi muri Afurika, usanga byihariye 80% mu bukungu, akaba ari yo mpamvu usanga mu gihe cyo kwirinda coronavirus,ibice by’ubukungu bizahura n’ingorane. Uhereye mu bihugu by’Afurika kimwe n’indi migabane, igice cy’ubuhinzi n’ubucuruzi byanze bikunze bizahura n’ihungabana muri rusange.

 

Ubwo rero birasaba ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, kugira ngo ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubucuruzi butazagira ingaruka nyinshi, mu gihe bimwe muri ibyo bihugu bidafashe ingamba zihamye zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

 

Prof. Dr. Alfred Bizoza Runezerwa yagize ati ‘‘kubera ko ubuhahirane bwamaze kugabanuka muri Afurika, Uburayi, Asiya kubera COVID-19, bizatuma ubukungu mu buhinzi n’ubucuruzi bizahungabana’’.

 

Nubwo usanga ubucuruzi bw’ibiribwa ari bwo usanga bwarakomorewe, ugereranyije n’ibindi bicuruzwa ariko muri rusange ubucuruzi bwarahagaze, kugira ngo imbaraga zishyirwe mu kwita ku buzima bw’abantu, kuko nta na kimwe umuntu yakora adafite ubuzima bwiza.

 

Akaba rero ari yo mpamvu  ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, bagiye bashyira imbaraga mu gice cy’ubuzima, mu kuvuza abantu bahuye n’icyorezo cya COVID-19, abaganga bongerewe ubushobozi n’ibikoresho kugira ngo babashe kuramira ubuzima bw’abantu.

 

Kugira ngo ubukungu buzabashe kuzazamuka no kubuzahura, bizasaba imbaraga n’ingamba za buri gihugu, kuko uko igihugu kizitwara mu guhashya iki cyorezo cya COVID-19, no gufata ingamba zo gufasha abaturage mu kubongerera ubushobozi bwo kongera kwisana ndetse no kubaha ubushobozi, bizatuma ubukungu bushobora kwiyongera no kongera gufata umurongo mu bukungu.

 

Nubwo igice cy’ubuhinzi muri Afurika, bakomeje imirimo yabo ya buri munsi ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ntabwo ingaruka zizabura kubaho, bitewe n’ibicuruzwa byoherezwa hanze, ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu masoko atandukanye ku yindi migabane.

 

Ati ‘‘Ubuhinzi ntabwo bwahagaze, babukorana no kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi nubwo butahagaze 100%, bushobora kuzagira ingaruka zabwo’’.

 

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagiye ifata ingamba zo korohereza ama banki mu kuyaha amafaranga, kugira ngo ayo ma banki y’ubucuruzi atazabura amafaranga yo guha abakiriya bayo bashobora gukora.

 

Nanone ama banki amwe yatangiye no kugabanya inyungu zahoraga zishyiraho, kugira ngo bafasha abaturage kongera kuzafata umurongo wo gukomeza ibikorwa byabo bishobora kubazanira inyungu.

 

Yagize ati ‘‘izo ni ingamba hagati y’ama banki zagiye zifatwa mu korohereza abaturage uburyo bwo kubona amafaranga, harimo no koroherezwa mu kubona inguzanyo, banki zizorohereza abakiriya bazo’’.

 

Muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, Afurika kimwe n’indi migabane y’isi, bikomeje gushyira imbaraga mu buvuzi, kugira ngo babashe kuramira ubuzima bw’abantu, kuko  ‘‘ntabwo dushobora gukora nta buzima’’.

 

Kugira ngo abantu bazashobore kongera umusaruro, kuko byari bisanzwe bizaterwa n’uburyo igihugu kizakoresha mu kongera gusana ibyasenyutse mu bukungu mu gice cy’ubuhinzi n’ubucuruzi, ibyo bishobora kuzatwara byibura imyaka hagati 2 kugeza kuri 3,  bitewe n’imbaraga za buri gihugu zizashyiramo n’uburyo bwo kubishyira mu byihutirwa.

 

To Top