Ubukerarugendo

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwitezweho kwinjiza miriyari 760 muri 2024

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Kariza Belise, yavuze ko ubukerarugendo buri ku isonga mu kwinjiza amadovize menshi mu gihugu, avuga ko intego ari uko amadovize yinjira yazikuba kabiri akagera kuri miriyoni 800 z’amadolari mu mwaka wa 2024, ahwanye na miriyari 760 z’amafaranya y’u Rwanda.

Umuyobozi muri RDB yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu butumwa yahatangiye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo, aho u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku Isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka ‘Master Card Foundation’ n’abandi.

Kariza yatangaje ko urwego rw’ubukerarugendo rwahaye akazi abantu 142.000 biganjemo urubyiruko, ndetse ku buryo bwanagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu, GDP.

Kariza yagize ati “Mu myaka 10 ishize ubukerarugendo bwakomeje kuza ku isonga mu kwinjiza amadovize menshi mu gihugu ku buryo intego Igihugu gifite ari uko ayo madovize yakwikuba kabiri akagera kuri miriyoni 800 mu mwaka wa 2024.”

Agaruka ku byakozwe mu guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu, yashimye umusanzu w’inzego mu birebana no gushyigikira no guteza imbere ubukerarugendo, atanga ingero zijyanye n’udushya twa ‘Visit Rwanda’, imikoranire n’umushomari Alibaba, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama MICE, avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zisaga 200 zitabirwa n’abashyitsi baturutse mu bindi bihugu babarirwa ku 35,000.

Ati “Guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama byashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga nyinshi.”

Umuyobozi w’agateganyo w’umuryango “Master Card Foundation” mu Rwanda, Madamu Rica Rwigamba, asanga ubukerarugendo ari urwego rwagize uruhare mu guha Abanyarwanda benshi akazi, aho inyigo yagaragaje ko buzahanga akazi 151, 000 mu mwaka wa 2030. Ati “Ni urwego rutanga amahirwe ku gutanga akazi ku bantu beshi cyane urubyiruko ku bufatanye n’abikorera.”

Dr. Gashumba James uyobora Rwanda Polytechenic ari nayo ireberera ibigo byigisha ubumenyingiro, mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guha ubumenyi urubyiruko bujyanye n’ubukerarugendo no gutanga serivise nziza’ yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ireme binyuze mu kongera abarimu mu bigo by’ubumenyi ngiro, ngo imibare y’abitabira kwiga mu bigo by’ubumenyingiro mu Rwanda baracyari bake ugereranyije nuko bimeze mu bindi bihugu.

To Top