Ubukungu

Ubuhinzi bw’inkeri bushobora guteza imbere ababuhinga

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko Leta yiteguye gufasha abahinzi b’inkeri mu rwego rwo kongera umusaruro, kuko iki gihingwa ari imari ku isoko ry’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Nka Minisiteri ni cyo dushinzwe kugira ngo dukore ibintu kandi bikagenda neza, dufatanyije n’Abaholandi, turashaka uburyo haza imbuto nziza, ya yindi uhinga, ikaramba, ikarwanya ibyonnyi kandi igatanga umusaruro mwinshi.”

Ibibazo bikirimo bigiye gukorwaho kandi ubu ubuhinzi bwitabirwe n’umubare munini cyane ko kuri bwayobotswe n’abahinzi mbarwa.

Ati “Birasaba amafaranga kugira ngo twigishe na yo gutera inkunga abantu kugira ngo birusheho kugenda neza. Ni yo mpamvu twifuza ko abikorera bacyinjiramo cyane. Turifuza kuzashyiraho gahunda nziza y’igenamigambi kuri iki gihingwa cy’inkeri izanafasha mu minsi izaza kugira ngo n’undi ushaka kugihinga agire aho ahera.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yagaragaje ko yiteguye kwifatanya n’abahinzi b’inkeri mu rwego rwo guteza imbere ubwo buhinzi no gukemura zimwe mu mbogamizi zikibukoma mu nkokora.

Ubuhinzi bw’inkeri ni bumwe mu bukomeje kugaragaza ko bwatanga umusaruro mu kubaka igihugu no guhindura imibereho y’abahinzi nubwo bugihura n’imbogamizi.

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku iterambere ry’ubuhinzi bw’inkeri n’isoko ryabwo mu Rwanda, bwakozwe n’abashakashatsi batatu, Nsabimana Straton, Dr. Niyitanga Fidèle na Dr Musana Fabrice buterwa inkunga na Minagri n’Ikigo cy’Abaholandi SNV, bwagaragaje ko hakiri intambwe ikwiye guterwa mu guteza imbere ubu buhinzi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igabanye ingano y’inkeri n’ibizikomokaho bitumizwa hanze kuko kugeza ubu hatumizwa ingano ya toni 63.7 ku mwaka.

Abahinzi b’inkeri bagaragaza ko ari ubuhinzi bwihagazeho kandi bwateza imbere umuhinzi kuko butanga umusaruro mu gihe gito nkuko Sina Gérard uzwi nka Nyirangarama uzihinga, akanazitunganyamo ibindi yabisobanuye.

Ati “Inkeri ni igihingwa cyiza, kivana umuturage ahantu habi kikamugeza aheza cyane ko cyerera amezi atatu. Guhera mu mwaka wa 2000 natangiye kuzihinga. Nkuramo umutobe (Jus, yaourt, hakavamo n’ifu itanga impumuro mu mibavu nubwo yo tukiyitumiza mu mahanga. Uwazihinze ntiyajya gusaba kandi bituma atongera guhangayikisha no guca inshuro kubera ko iyo zeze asarura kabiri mu cyumweru kandi bakaba bizeye n’isoko rihoraho ku ruganda rwacu.”

Yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’inkeri zigomba guhingwa mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahinzi bazo mu mitunganyirize y’umusaruro.

Ingabire Adelphine usanzwe atuye mu Buholandi yavuze ko gushora imari mu buhinzi bw’inkeri ari uguhitamo neza, cyane ko ari ibicuruzwa biba byihagazeho kandi umusaruro wazo utunganywamo ibindi by’amoko menshi.

Ati “Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu ashora imari mu buhinzi bw’inkeri. Ni imbuto nshya mu Rwanda ariko ni nziza kuko ifite intungamubiri nyinshi kandi ubuhinzi bwayo butwara igihe gito. Amezi atatu gusa ziba zamaze kujya ku isoko kandi zirahenze.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubwoko bugera kuri butanu bw’inkeri harimo bubiri bwakuwe mu Buholandi aribwo Bravura na Furora buri gutanga umusaruro mwiza. Mu gihugu habarurwa abahinzi bazo 1000.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hakenewe 1.964.000 z’amadorali ya Amerika, hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gukemura ibibazo birimo, ubumenyi buke, ibikoresho byifashishwa mu kubika umusaruro bidahagije, imbuto zidahagije, kwagura isoko, ubushakashatsi ku buhinzi no gukora ubukangurambaga bw’ubuhinzi bw’inkeri.

To Top