Amakuru

Ubufaransa: Kwihishahisha kwa Kabuga ntibyatumye adafatwa ku byaha ashinjwa bya Jenoside

Basanda Ns Oswald

 

Amakuru yatangiye gucicikana ku wa 16 Gicurasi 2020 ko uwitwa Kabuga Felisiyani, umunyemari, akaba ruharwa wacuze umugambi wo gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntibyabujije ko atabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu yo mu Bufaransa bita ‘‘Gendarmeie National’’.

 

 

Igihugu cy’u Bufaransa ni cyo gushimirwa, kuko bakoze igikorwa n’andi mahanga yakwigiraho, mu guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bakicyihishe mu mahanga mu bihugu bitandukanye.

 

 

Ayo makuru akimara kumenyekana, byabaye indi tsinzi ku Rwanda, ko abasize bahekuye u Rwanda bagomba kuryozwa ibyo bakoze binyuze mu butabera, abacitse ku icumu mu Rwanda no mu bindi bihugu, by’umwihariko bishimiye intambwe itewe yo guta muri yombi abacuze umugambi wo gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

 

Kabuga Félisiyani washakishwaga, ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yafatiwe mu Bufaransa.

 

 

IRMCT, urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ni rwo rwatangaje ayo makuru, ruvuga ko Kabuga yafashwe n’inzego z’u Bufaransa, umusaruro w’ubufatanye bugamije gushakisha Kabuga wari umaze imyaka 26 yihishahisha.

 

Guta muri yombi Kabuga ngo byabanjirijwe no gusaka umuturirwa yari yihishemo i Paris mu Bufaransa.

Serge Brammertz, yavuze ko ifatwa rya Félisiyani Kabuga,  rivuze ko abagize uruhare muri Jenoside,  bashobora kubibazwa igihe cyose nubwo imyaka n’imyaka yashyira.

 

Ifatwa rya Kabuga ni nkunga ikomeye y’amahanga n’akanama gashinzwe umutekano ku isi, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside,  haba mu Rwanda no mu cyahoze ari Yougoslavia.

 

 

Yagize  ati ‘‘Gufatwa kwa Kabuga uyu munsi ni urwibutso, yuko abagize uruhare muri Jenoside bashobora,  kubiryozwa, na nyuma y’imyaka makumi nyabiri n’itandatu’’.

 

 

Ubufaransa bwagize ruhare rufatika n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, mu biro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibiro by’ubushinjacyaha bukuru bwo mu rukiko rukuru rw’i Paris.

 

 

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu 1997, rumushinja ibyaha 7 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 

 

Polisi y’Ubufaransa, kugira ngo ibashe guta muri yombi Kabuga, yabanje gusaka mu kivunge abantu batuye muri ako gace, ari bwo baje kumugwa gitumo.

 

 

Kabuga yagiye yihishahisha hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi, bitewe ni uko yari afite amafaranga menshi, ntabwo yatawe muri yombi, kuko yagendaga atanga amafaranga ku inzego zitandukanye.

 

 

Kabuga yashakishwaga ku busabe bwa IRMCT , yafashwe nyuma y’igihe kirekire, akorwaho iperereza n’inzego zirimo OCLCH, Ubushinjacyaha bwa IRMCT, ku bufatanye na Polisi y’u Bubiligi na Polisi ya Londres.

 

Kabuga yagize uruhare mu gutera inkunga umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anatanga umusanzu mu gushinga Radio RTLM yabibaga urwango no kugura imipanga yo kwica abatutsi n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana wari perezida w’icyo gihe.

 

 

Kabuga yatanze umusanzu ungana na 500 000 Frw mu gushinga RTLM,  yabazwaga imikorere yayo ya buri munsi nka Perezida wayo, Ferdinand Nahimana yari umuyobozi mukuru, Jean Bosco Barayagwiza yari umuyobozi wungirije,  abo nabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

 

Mu bikorwa byo kubahiga, hari bimwe bikomeye birimo nka ‘Opération NAKI’ yakozwe i Nairobi muri Nyakanga 1997, yafatiwemo abahamijwe uruhare muri Jenoside barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe.

 

Hari kandi Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’umuhungu we Arsène Shaloni Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare.

 

Ayo makuru yari yatanzwe na Niyitegeka Dieudonne na Pheneas Ruhumuriza, babaga muri Kenya, babaye abayobozi b’Interahamwe.

 

Ubwo yategurwaga, abashinjacyaha ba ICTR begereye ubuyobozi bwa Kenya babasaba ubufasha mu guta muri yombi abashakishwaga, ariko ntibahita bababwira amazina yabo.

 

 

Ku wa 17 Nyakanga 1997, Gilbert Morisette, Luc Côté na bamwe mu bashinjacyaha bagera kuri 20 bahuriye kuri Polisi ya Kenya, baganira ku ikarita igaragaza aho abantu bashaka guta muri yombi baherereye.

 

Polisi ya Kenya imaze guta muri yombi abantu 7 barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’umuryango, ari nawe mugore waciriwe urubanza na ICTR.

 

Nyamara bageze kwa Kabuga Félicien,  basanze inzu nta muntu urimo,  kandi amakuru y’ibanze yerekanaga ko agomba kuba ahari.

 

Félicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu baterankunga ba Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabanyuze mu myanya y’intoki, bivugwa ko hari uwamuhaye amakuru agahita abacika.

 

Inzandiko zita muri yombi Kabuga Felisiyani zaratanzwe ariko abonetse nyuma y’imyaka 26

Ahantu n’isaha ntabwo byarenga uwakoze Jenoside kugira ngo aryozwe ibyo yakoze 

 

Kabuga yerekeje mu Busuwisi muri Kamena 1994 asabayo ubuhungiro, ariko aza kwirukanwa, ahita yerekeza muri Kenya.

 

 

Kabuga yagiye yihishahisha, akoresheje amafaranga,  agatanga ruswa, ari nako akoresha pasiporo mpimbano.

 

Ibihugu yanyuzemo hari u Budage, u Bubiligi, Kongo Kinshasa n’u Bufaransa, birangiye afatiwe mu Bufaransa.

 

Muri Mata 1998, abagenzacyaha b’urwo rukiko bamenye ko yihishe muri Nairobi, harimo inyubako zimwe zari iza mwishywa wa Perezida Daniel arap Moi.

 

Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR Carla Del Ponte yamenye ko i Burayi hari miliyoni $2.5 yari kuri konti za Kabuga, bashaka uko bamufata biranga, mu 2002,  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze miliyoni 5$,  ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa.

 

Nubwo kumuta muri yombi, byafashe igihe kirekire, ntabwo ubushinjacyaha bwacitse intege, gusa aje gufatwa nyuma y’imyaka 26 ishize, bitewe ni uko yagiye akoresha amafaranga atandukanye.

 

Mu gihe Kabuga Felisiyani yatawe muri yombi,  biragaragara ko n’abandi bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Mata 1994 na bo nta shiti, bazatabwa muri yombi, kuko iminsi y’umujura ntirenga 40.

 

To Top