Ibidukikije

Ubudasa mu buhinzi bw’umwimerere bwafashije ababukora kubaka imibereho n’imibanire

Abahinzi bakorana n’umuryango witwa GER, bavuga ko wabahuguye uburyo bushya bwo guhinga babungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bikabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’imirire, bakaniteza imbere bazahura ubumwe n’ubwiyunge aho batuye.

Umuryango GER ukorana n’abahinzi bagera kuri 300 bibumbiye mu matsinda ane abarizwa mu turere twa Bugesera, Ruhango, Muhanga na Musanze.


Bamwe mu bahinzi bakorana na GER bibumbiye mu itsinda ryitwa “Urufatiro” rikorera mu mudugudu wa Musamo Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajepfo, bemeza ko uburyo bahuguwemo na GER ari nabwo bakoramo ibikorwa byabo bubafasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge bakaniteza imbere kandi bikorewe rimwe.
Nyirajyambere Prisca ukorera muri iri tsinda ryitwa Urufatiro agira ati “GER yaduhuguye ko ibikorwa by’ ubumwe n’ubwiyunge bigomba kujyana n’ibikorwa byiterambere byose tubasha kubikorera hamwe mu itsinda kandi ubona ko hari byinshi tumaze kugeraho.”

Iyo bamaze gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, bagira n’umwanya wo kwicara bakaganira ku bumwe n’ubwiyunge


Akomeza avuga ko iyo bamaze gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, bagira n’umwanya wo kwicara bakaganira ku bumwe n’ubwiyunge hagati yabo ndetse no gukemura amakimbirane mu miryango baturukamo. Ati “mu itsinda dufite ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge, iyo dushoje igikorwa twese hamwe atanga umurongo w’ibyo turi buganireho, tukareba ibitagenda neza tukabikemura.”

Munyemanzi Froduald-umwe mu bahinzi.


Munyemanzi Foroduald utuye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru, nawe akorera ibikorwa by’ubuhinzi mu itsinda ryitwa‘‘Abahuje’’ rikaba rigizwe n’abagore 30 n’abagabo 7. Munyemanzi avuga ko uretse kuba gukorera hamwe bibafasha kwimakaza ubumwe n’ubwiyungenicyize muri bo, ibi bikorwa byanabafashije kubungabunga ibidukikije, gufata neza ubutaka, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kongera umusaruro ukomoka ku bihingwa.
Ati “ Dukora ibikorwa byo kurwanya isuri dutera ibiti n’uduti bivangwa n’imyaka, bityo ubutaka bwacu ntibutwarwe n’isuri cyangwa se n’inkangu, ibyo biti kandi ntera ku nkengero z’umurima bimfasha gutuma ibigori byanjye bidahungabanywa n’umuyaga ngo bigwe, amababi yabyo tuyakoramo ikirundo cy’ifumbire y’imborera, ibindi tukabikoramo imiti y’umwimerere irwanya ibyonnyi, ibindi bikavamo ibiryo by’amatungo yacu.

Bumwe mu buryo bukunze kwifashishwa n’aba bahinzi mu kubungabunga ibidukikije “agroecology” harimo gukoresha ifumbire y’imborera, gukoresha imiti yica udukoko bikoreye mu bimera (organic fertilizers) no kubungabunga ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima batera ibiti bivangwa n’imyaka.

Ibiti aba bahinzi batera bikubiye mu moko agera kuri arindwi; harimo ibyo bita Sisibaniya, Caleyandara, Alunusi, Teforoziya,Umubirizi, Umuravumba, Ikiziranyenzi,


Ibiti aba bahinzi batera bikubiye mu moko agera kuri arindwi; harimo ibyo bita Sisibaniya, Caleyandara, Alunusi, Teforoziya,Umubirizi, Umuravumba, Ikiziranyenzi, n’ibindi biti gakondo dore ko aba bahinzi usanga babizi no mu mazina y’abyo ya gihanga (Scientific names).

kubungabunga ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima batera ibiti bivangwa n’imyaka.


Ibi bikorwa byose bikorwa muri gahunda y’umuryango utari uwa leta witwa GER. Ukaba ugamije kubaka amahoro n’iterambere mu Rwanda ndetse no mu karere ruherereyemo. Uyu muryango ukaba wifashisha ibikorwa bizahura ubukungu bikorerwa mu matsinda ahuriwemo n’abantu bafite amateka atandukanye bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; barimo abarokotse jenoside, abayigizemo uruhare ndetse n’urubyiruko rukomoka kuri izo mpande zombi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’uyu muryango Bwana Innocent Musore, avuga ko impamvu nyamukuru y’ibikorwa by’uyu muryango ari ugutanga umusanzu mukubaka amahoro no gushyigikira ingamba zihari mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kubaka amahoro arambye nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Intego nyamukuru ni ukubaka amahoro no gushyigikira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Ariko twasanze mu muryango nyarwanda imihindagurikire y’ikirere, iyangirika ry’ibidukikije n’umutungo kamere ari imbogamizi mu kubaka amahoro arabye mu gihe bititaweho, Ni muri urwo rwego twatangije ibikorwa by’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima (Agroecology) bigakorerwa muri ya matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ubwo bumenyi bakuye mumatsinda bugasangizwa abaturanyi cyane cyane urubyiruko”

Nyirajyambere Prisca umwe mu abahinzi b’abagore.


Innocent Musore akomeza avuga ko ubu buhinzi bufasha abaturage guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kuko bubasha gutanga umusaruro no mu gihe cy’amapfa. Avuga kandi ko umusaruro babonye ubakemurira ibibazo by’imirire mungo zabo bakaniteza imbere mu bukungu. Ati “Iyo bahinze bagasarura bakemura ibibazo by’imirire mu ngo zabo bakaniteza imbere. Ariko noneho kuko bakorera hamwe, bakabasha kugirana ibiganiro haba mu gihe bari gukora ndetse na nyuma y’ibikorwa, bagasangira umusaruro w’ibyo bagezeho, bagahana imbuto, usanga bibafasha kutishishanya, bakubaka icyizere hagati mu mibanire yabo ndetse ubumwe bafitanye bukabafasha mukwiteza imbere. Hari ubushobozi n’ubumenyi biri mu baturage bitagomba kwirengagizwa, bityo dushingiye ku mahirwe ahari tugomba kubibyaza umusaruro bigafasha gahunda ziteza imbere imibereho myiza yabaturage.
Muri rusange Umuryango GER ukorana n’abahinzi bagera kuri 300 bibumbiye mu matsinda ane abarizwa mu turere twa Bugesera, Ruhango, Muhanga na Musanze. Aba bahinzi bakaba biganjemo igitsina gore ku kigero cya 80%.
Umuyobozi w’umuryango Innocent Musore avuga ko impamvu nyamukuru ari kubaka amahoro.

Aya matsinda kandi akubiyemo n’urubyiruko aho barusangiza ubumenyi gakondo bwifashishwa mu guhinga babungabunga ibidukikije ndetse bakanafashwa kubiba amahoro, kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakaba umusingi w’iterambere ryabo ku giti cyabo, imiryango bakomokaho ndetse na sosiyete muri rusange.
Basanda Ns Oswald

To Top