Ubuzima

U Rwanda rugiye guhabwa doze 488.370 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer

U Rwanda ruri kugerageza kwihutisha ikingira rya Coronavirus, aho ubu rumaze gukingira abaturage 8, 5%, muri bo 5,4% bahawe dose imwe naho 3,1% bahabwa ebyiri.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari icyizere cy’uko inkingo zikomeje kuboneka ku bwinshi mu ntangiriro za 2022 abantu baba basubiye mu buzima busanzwe.

Ati “Nkurikije umuvuduko biriho, nkurikije inkingo ziri kwinjira, nkurikije ko nko mu Mujyi wa Kigali abantu barengeje imyaka 40 hafi ya bose bamaze kubona urukingo; ejo bundi nitubona nyinshi no mu ntara turabigira dutyo, mbona tuzatangira 2022 abantu benshi bakingiye. N’iyo haba hari bake bagifite ingingimira, dufite benshi bakingiye, ntibyabuza ubuzima gufunguka.”

Bloomberg yatangaje ko izo nkingo zizoherezwa muri iki cyumweru binyujijwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye mu rugamba rwo gukingira icyorezo, kuko byo byakomeje kugorwa no kubona inkingo.

Muri izo nkingo harimo 188.370 zabazwe mu zigera kuri miliyoni 500 icyo gihugu giheruka kwiyemeza kuzatanga, ubwo habaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) yabereye mu Bwongereza muri Kamena 2021. Izindi ibihumbi 300 ziri muri gahunda cyihaye yo gukomeza gufasha ibihugu bikennye.

Abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n’icyorezo ndetse n’abarengeje imyaka 40 bashyizwe mu bagomba guherwaho.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 16 Kanama 2021 yerekana ko mu Rwanda hamaze gukingirwa 898.754.

 

Millecollinesinfos.com

To Top