Amakuru

Twagirumukiza yakoze ikoranabuhanga (Software) mu gukusanya amakuru y’umuturage mu Murenge wa Mukura

Basanda Ns Oswald

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) mu Murenge wa Mukura Akarere ka Huye yakoze ikoranabuhanga bita mu ndimi z’amahanga ‘‘Software’’ mu magambo y’impine MIS (Mukura Information System) aho yinjije muri iryo koranabuhanga, abaturage b’umurenge w’icyitegererezo witwa Nyarusambu.

Abo baturage bakaba bafite ibibazo bitandukanye, bigomba gushakirwa ibisubizo muri gahunda ya Leta yitwa ‘‘Human Security issues’’, kuko haba hari bamwe mu baturage badafite ubwiherero, bakirarana n’amatungo, abadafite mituweli, abadafite amacumbi ndetse n’abari mu mazu agereranywa na nyakatsi.

Twagirumukiza Evariste Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Murenge wa Mukura afatikanyije na mugenzi we witwa Abimana Nur, batangiye iryo koranabuhanga uhereye mu kwezi kwa Gashyantare 2019, babikora bitewe no gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu Abanyarwanda, bahitamo uwo mudugudu wa Nyarusambu ariko bakaba bazakomeza no mu yindi midugudu igize uwo murenge, kugira ngo ibibazo bigaragara muri uwo murenge bibashe kubonerwa igisubizo.

Uwo mukozi wakoze ubwo buryo bw’ikoranabuhanga avuga ko ahereye kuri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga yakoze, ko bushobora kwifashishwa haba ku rwego rw’umurenge, Akarere ndetse no ku rwego rw’Igihugu, kuko iryo koranabuhanga rya ‘‘Software’’ bikaba byatuma hakemurwa ibibazo mu buryo bwihuse byugarije Abanyarwanda, kuko kugeza ubu nta buryo bwari bwashyirwaho bwo gukusanya amakuru atandukanye y’ubuzima bw’abaturage, kuko usanga buri muntu aba afite ibibazo bitandukanye na mugenzi we.

Yagize ati ‘‘Dukeneye ko twasurwa n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bamenye igikorwa twakoze, kandi tuzi neza ko byafasha ubuyobozi n’abaturage mu kubika amakuru atandukanye y’ubuzima bw’umuturage, bityo uko ubushobozi bubonetse bikabonerwa ibisubizo’’.

Nanone uwo mukozi ushinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw’umurenge, yavuze ko muri ubwo buryo bashyizemo n’uburyo butuma buri mukozi hashyirwaho ikoranabuhanga rituma hamenyekana ibyo yakoze buri munsi, bikarara bigeze ku muyobozi ubishinzwe bakunze kwita mu ndimi z’amahanga (admin) aho buri mukozi bimenyekana ibyo yagiye akora mu gihe cyose bashatse kugenzura ibyo yaba yarakoze.

Twagirumukiza Evariste Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Murenge wa Mukura, yavuze ko asaba ko ahereye ku murimo yakoze utoronshye w’ikoranabuhanga wa ‘‘Software’’ yakoze, ko ubwo buryo bwari bukwiriye kurindwa (protection), kandi asaba ko inzego za Leta zamufasha kugira ngo bushyirwe ahagaragara, kandi bugirire akamaro inzego zitandukanye, haba ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’igihugu mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Uwo mukozi  ushinzwe Ikoranabuhanga mu Murenge wa Mukura witwa Twagirumukiza yize amashuri ya kaminuza, ayarangiriza mu ishami rya bizinesi n’ikoranabuhanga, nanone mu mashuri yisumbuye yari yarasanzwe yarize ikoranabuhanga, avuga ko hari n’ahandi yagiye akora izo ‘‘software’’, abona bibagiriye  akamaro, nibwo rero yahisemo gukora ubwo buryo bw’ikorabuhanga bita ‘‘Mukura Information System’’ (MIS).

Twagirumukiza ahamya ko bishobora kuzagirira akamaro abaturage, mu gihe uwo mushinga uzaba ushyizwe ahagaragara n’inzego za Leta, kugira ngo amakuru aba abitse muri iryo koranabuhanga, hasigare gusa igikorwa cyo kugaragaza ko byakemutse (update), kuko amazina ya buri rugo aba abitse muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga (Software).

Annonciata Mukakarisa utuye mu Mudugudu wa Nyamata, Akagari ka Rango A Umurenge wa Mukura, avuga ko nta tuwaleti agira, nta munsi y’urugo agira, umwana we yataye ishuri ko abonye ubufasha bwo kuva muri urwo ruhurirane rw’ibibazo yaba ashubijwe.

Ndayisenga Egide utuye Mu Murenge wa Mukura akaba ari urubyiruko, yabwiye itangazamakuru ko yarangije amashuri yisumbuye, ariko ko aramutse abonye ubushobozi bwo kwiga ishuri ry’ubumenyi ngiro Kavumu cyangwa Saint Famille, yakwishima bityo ngo agatera imbere, gusa avuga ko yishimira ko afite mituweli.

Mbarushimana Jean Claude na we utuye muri uwo murenge wa Mukura, yavuze ko nta inzu mu gihe afite abana 6, avuga ko mu gihe ashobora kugira aho atura byaba ari byiza.

Rwabidadi Patric umukozi muri Minisiteri ifite mu inshingano ikoranabuhanga na Innovation muri MICT, yabwiye itangazamakuru ko iyo minisiteri yiteguye kuba yafasha buri wese waba afite inzozi zo guhanga udushya (innovation), kugira ngo bishyirwe ahagaragara, bityo bigirire akamaro we ubwe ndetse n’abaturage muri rusange.

Ange Sebutege Umuyobozi w’Akarere ka Huye mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko kubera umurimo utoronshye uwo mukozi yakoze witwa Twagirumukiza Evaristeko bazamushyigikira, kuko ngo bohereje abagize inama njyanama ndetse n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga (IT) ku rwego rw’Akarere ka Huye, kugira ngo bamufashe no gusuzuma aho iyo ‘‘software’’ igeze, kugira ngo iryo koranabuhanga ryo guhanga (Innovation) rizabashe kugirira  Akarere akamaro.

Yagize ati ‘‘inama Njyanama yaramusuye, ibona udushya yakoze mu ikoranabuhanga rya ‘‘Software’’, kuko bishobora kugabanya ikoreshwa ry’impapuro, kuko rishobora no kuzakoreshwa n’utundi turere, turagerageza kumufasha no kumufasha tumutera‘‘motivation’’.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ukorera mu Murenge wa Mukura Akarere ka Huye wakoze‘‘Mukura Information System’’ mu mpine MIS, mu gihe rizaba rikoreshejwe rizafasha abaturage n’ubuyobozi mu kumenya ibibazo abaturage bafite mu bijyanye na ‘‘Human Security Issues’’ mu indimi z’amahanga, bitume ibyo bibazo bikemurwa mu gihe gikwiye, kuko amakuru azaba yaramaze gukusanywa muri iryo koranabuhanga.

 

 

 

 

 

 

To Top