Ubukungu

Turasaba Leta ko yaduha igishoro cy’isumbuyeho-Niyonsaba

Kandama Jeanne na Basanda Oswald

Niyonsaba Frorida utuye mu  Mujyi wa Kigali ariko akaba yaratandukanye n’umugabo we bakaba bari batuye mu Karere ka Nyanza, akaba yarimukiye I Kigali, arasaba inkunga yo kwiyubaka, bitewe n’ingaruka za Covid-19, avuga ko mu bana 2 afite, nta gishoro agifite kugira ngo abashe gucuruza.

Yagize ati ‘‘umugabo twari twarashakanye, kuri ubu atuye mu Karere ka Nyanza, nari umugore wa mbere, twarasezeranye, ubu yongeye gushaka undi mugore, twabyaranye abana 2, none ubu umugore wa kabiri babyaranye abana 4, yagize ibyago umwe arapfa, nta gahunda yo gusubirana na we, Leta iduhaye igishoro, natwe turashoboye’’.

Uwo mugore ufite imyaka 37 y’amavuko akaba afite abo bana arera, avuga ko Leta yabongerera igishoro, kuko ngo nabo bashoboye, avuga ko yahoraga acururiza ku gataro azenguruka hirya no hino ku muhanda, ariko ngo umugiraneza yabahaye ahantu hisanzuye kimwe n’abagenzi be, ngo babashe kubona aho bacururiza imboga n’inyanya, asaba ko Leta yabafasha kubona aho bacururiza hisanzuye.

Uwo mugore kimwe n’abagenzi be, avuga ko imboga n’inyanya bacuruza kimwe n’utundi ducogocogo, ko imvura n’izuba bituma ibyo bacuruza bitagenda neza, asaba ko bakubakirwa kimwe n’abandi, kuko umugiraneza yatanze ubutaka buhagije ariko bakaba bakomeje kwifashisha imitaka, ariko imvura iyo iguye bahita bagana mu mazu hafi y’aho bacururiza.

Rugabirwa Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, yavuze ko bakiri mu bihe bigoye bya Coronavirus (Covid-19), ko n’andi masoko arimo kugabanya abakozi mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, ko mu gihe kizaba kirangiye babona kuzasuzuma niba hashyirwaho agasoko k’imboga.

Abo bagore usanga bakoresha imitaka yo kubarinda izuba aho bavuga ko bawugura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’umunani by’amafaranga y’u Rwanda, bakaba basaba ko basakarirwa kugira ngo imibereho yabo ibe myiza bityo babashe gutunga imiryango yabo.

Ako gasoko gaherereye mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo Akarere ka Gaasabo ariko basaba ko Leta yabubakira, bakava mu mihanda bityo bagatunga imiryango yabo na bo bagatera imbere nk’abagore.

 

To Top