Amakuru

Tanzania: Samia Suluhu Hassan umugore wa mbere amaze kurahira kuba Perezida

Samia Suluhu Hassan Visi  Perezida wa Tanzania ufite imyaka 61 amaze kurahira kuzayobora icyo gihugu asimbuye Pombe Joseph Magufuli witabye Imana azize indwara y’umutima, akaba abaye Perezida wa gatandatu w’icyo gihugu akaba agomba kumara imyaka 5 bitewe na manda mugenzi we asize atabashije gusoza.

Dr. John Pombe Magufuli yitabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 mu Ibitaro byo muri Dar Es Salaam yari arwariyemo, akaba asimbuwe n’umugore wa mbere mu mateka y’icyo gihugu uyoboye icyo gihugu cya Tanzania, uwo mugore akazakomereza aho mugenzi yari agejeje uhereye ku wa 05 Ugushyingo 2020 kugeza 2025 mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Umuhango wirahira rya Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wabereye mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu i Dar Es Salaam

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu irahira ry’Abaministiri 2 bashya, yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’inshuti ye Perezida wa Tanzania Dr. Pombe Magufuli ko yateje imbere igihugu cye na Afurika y’Iburasirazuba ko ibikorwa bye bitazibagirana.

Uwo muhango w’irahira rya Perezida mushya w’icyo gihugu cya Tanzania, ukaba wabereye mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu i Dar Es Salaam, Suluhu akaba abaye Perezida wa mbere w’umugore uyoboye icyo gihugu.

Samia Suluhu Hassan, Perezida mushya biteganyijwe ko ageza ijambo ku abaturage no gukomeza kuyobora inama y’Abaministiri, kuri uyu wa gatandatu azayobora inama ya komite y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) hakaba hitezwe ko ariho bazatora uzaba Visi Perezida wa Repubulika mu mwanya Samia yari asanzwemo.

Itegeko Nshinga rya Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania riteganya ko iyo Perezida atagishoboye kuzuza inshingano ze ku mpamvu z’urupfu cyangwa izindi zidateganyijwe n’itegeko ko Visi Perezida ari we urahira agakomeza igihe yari asigaje.

Samia Suluhu Hassan, ufite abana 4, akaba yarashakanye na Hafidh Ameir, yavutse ku wa 27 Mutarama 1960, akaba afite imyaka 61, akirangiza amashuri yisumbuye mu 1977 yahise aba umukozi muri Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere.

Suluhu yagize ati ”njyewe, Samia Suluhu Hassan, ndahiye ko nzaba umwizerwa, nzubaha no kurinda itegeko nshinga rya Tanzania”

Samia yabaye Depite muri 2010-2015, yabaye umunyamabanga wa Leta mu biro bya Visi Perezida 2010-2015, yabaye Minisitiri muri Zanzibari 2005-2010, yabaye Minisitiri w’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari 2000-2005, yabaye Minisitiri w’imirimo y’urubyiruko, abagore n’imikurire y’abana, muri 2014 yabaye umuyobozi wungirije wa komisiyo ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga.

Samia Suluhu Hassan, mu irahira yagize ati ”njyewe, Samia Suluhu Hassan, ndahiye ko nzaba umwizerwa, nzubaha no kurinda itegeko nshinga rya Tanzania”,  ni mugore w’umuyislamu ukomoka mu birwa bya Zanzibar, afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master) mu bukungu, yinjiye mu rubuga rwa politiki uhereye mu 2000, yabaye visi Perezida uhereye 2015, akaba abarizwa mu ishyaka rya CCM.

Basanda Ns Oswald

To Top