Umuco

Tanzania: Dr. Pombe Magufuli arashyingurwa ku ivuko iwabo

Dr. Pombe Magufuli wahoze ari  Perezida wa Leta ya Tanzania arashyingurwa uyu munsi iwabo I Chato mu Ntara ya Geita aho akomoka, akaba yaritabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021, uyu munsi ku wa 26 Werurwe 2021 imihango yo kumusezeraho bwa nyuma ikaba irimbanyije, nyuma yo kuzengurutsa umubiri we mu Intara zitandukanye zigize icyo gihugu.

Perezida wahise amusimbura ari we Samia Suluhu  Hassan, yatangaje ko Dr. Pombe Magufuli yahitanywe n’indwara y’umutima mu bitaro bya Mzena mu Mujyi wa Dar Es Salaam, aho yavurirwaga iyo ndwara kugeza atabarutse.

Mbere y’uko urupfu rwe rutangazwa hari hashize ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame, bigeze ubwo abaturage batangiye kwibaza aho yaba aherereye, byatumye Tundu Lissu utavugaga rumwe n’ubutegetsi avuga ko yaba Magufuli ashobora kuba yararwaye indwara ya coronavirus Covid-19.

Dr. Joseph Pombe Magufuli wakundwaga n’abaturage be arashyingurwa mu cyubahiro i Chato aho avuka.

Abaturage ba Tanzania bagiye berekana urukundo bakundaga Perezida wabo, bavuga ko yari umuntu witangira abaturage, ubakunda, wicisha bugufi, w’umukiristu, wubaha Imana, hari n’abandi bavuga ko yari intwari ya Tanzania bitewe ni uko yabashije kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu, kubaka imihanda no kurwanya ruswa.

Abayobozi b’ibihugu bagiye batanga ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bifatanyije n’abanya Tanzania mu kubura intwari ikomeye, yatumye umubano w’icyo gihugu n’ibindi ugerwaho, icyo gihugu cyarushijeho umubano mu mibanire na SADC ndetse na EAC.

Ni nde watekereza ko umwana yaba Perezida umunsi umwe ari we Pombe Joseph Magufuli

Dr. Pombe Magufuli yagiye asezererwa mu gihe kingana n’icyumweru, aho mu Mujyi wa Dar Es Salaam hari bamwe bahasize ubuzima, aho bivugwa ko bari 4, bitewe n’umubyigano ukomeye, mu muhango wo kumusezeraho.

Dr. Pombe Magufuli yabaye Perezida w’icyo gihugu cya Tanzanira uhereye 2015 akaba yari yarongeye gutorerwa indi manda mu mwaka ushize wa 2020, azize indwara y’umutima.

Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu rivuga ko mu gihe Perezida agize impamvu zo kudakomeza kuyobora muri manda yatorewe ikiriho, ko Visi Perezida akomeza iyo manda kugeza irangiye, bikaba ari yo mpamvu Suluhu Hassan yahise arahira gukomeza aho mugenzi we yaragejeje.

Afurika n’abaturage ba Tanzania bazahora bibuka ubutwari bwa Magufuli.

 

 

To Top