Amakuru

Sud-Kivu:Undi musore w’umwungeri yatemaguwe n’imipanga mu Gafurwe

Basanda Ns Oswald

 

Aho bita mu Gafurwe, muri Teritware ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Kongo Kinshasa, Umwungeri wo mu bwoko bw’Abanyamulenge na we aherutse gutemagurwa imipanga, imihoro n’amacumu, bamusiga bazi ko yapfuye, ariko bagenzi be baje basanga agihumeka, kuri ubu akaba yajyanywe mu Bitaro bya Baraka.

 

Amakuru dukesha bamwe mu bungeri mu Gafurwe, baravuga ko uwo musore wari mu kiraro cy’inka, aho yari afite ubushyo bwe, hamwe n’abandi bari aho hafi, babonye itsinda ry’abagizi ba nabi, bitwaje intwaro ari bo Mai Mai Yakutumba, bagizwe n’Ababembe, Abapfurero n’Abanyintu, bisutse muri abo bungeri, bamwe barahunga, umwe muri bo baramufata baramutemagura, bakoresheje intwaro za gakondo.

 

Nanone bamaze kumutemagura, bahise batema inka 90, kugeza ubu zikaba zirimo kuborera ku gasozi, zimwe baraziriye, izindi ziracyari aho, kuko badashobora kuzirya ngo bazimare icyarimwe.

 

Jenoside iromo ikorerwa Abanyamulenge, yatangiye kuva mu 1996, nyuma y’imyaka 2 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994mu Rwanda ibaye, aho muri ako gace, abasirikari bari EX-FAZ bafatikanyije na Mai Mai y’icyo gihe, bishe inzirakarengane. Na n’ubu, ubwo bwicanyi bugamije kurimbura umunyamulenge burakomeje.

Uwo mwungeri w’Umunyamulenge  watemaguwe na Mai Mai Yakutumba arwariye mu Bitaro bya Baraka, Fizi (Zone rouge).

Abanyamulenge, bakomeje gusaba imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, na Leta ya Kongo Kinshasa, kudakomeza kurebera, uburyo ubwoko bumwe bukomeje kwicwa ubutitsa urupfu rw’Agashinyaguro.

Kuri uwo munsi, Mai Mai yatemaguye inka 90 z’abungeri batandukanye, kugeza ubu zikaba zirimo kuborera ku misozi, kuko badashobora kuzirya ngo barangize iyo mitumba y’inka bishe.

Inka Mai Mai yishe nyuma yo gutemagura umwungeri, zinyanyagiye ku misozi, kuko iyo mitumba badashobora kuyirangiza.

Ako karengane, ko gutemwa k’uwo musore wari mu kiraro, birakurikirwa n’undi mugore witwa Odeli Nyirakirayi, uherutse kwicirwa Mukoko avuye guhahira abana be ibyokurya, hari kandi urundi rupfu rw’agashinyaguro rwa Nyamwiza na Nyamutarutwa, bagiye bacamo buri rugingo ukwarwo, urupfu bakorewe na Mai Mai Yakutumba, RED Tabara na FOREBU, icyo gihe bicwaga bari baherekejwe na FARDC ariko ntibyatumye baticwa urwo rupfu rw’agashinyaguro barebera.

Inka 90 zatemwe na Mai Mai Yakutumba muri iyi week end ishize, zirimo kuborera ku misozi.

 

To Top