Amakuru

Sud-Kivu: Inka 250 z’Abanyamulenge zanyazwe na Mai Mai Rene/Umupfulero

Inka 250 zanyazwe na Mai Mai Rene/Umupfulero ahitwa I Makobola,  zari zishorewe n’abungeri bari bavuye Baraka berekeza Uvira, ibyo byakozwe muri iri joro ryakeye ku wa 28 Gicurasi 2020 saa munani z’ijoro.

 

General de Brigade Gaby Boswane, abasirikari be ni bo bagobotse abo bungeri n’inka mu gihe bari bagiye kubagirira nabi yaba inka ndetse n’abungeri bari bashoreye inka,  ibyo byabereye ahitwa Makobora mu majyepfo y’Umujyi wa Uvira.

 

 

Abasirikari ba Bataillon ya 3305 regima bakorera Makobola bakurikiranye izo inka bamaze gutabazwa n’abungeri muri iryo joro, bamaze kurasana n’abagize uwo mutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Rene w’Umupfulero, bataye inka 178 izindi 72 barazitwara.

 

 

Abo bungeri uko bari 14 nta n’umwe wapfuye ariko byatwaye umwanya munini kugira ngo babone abungeri 2, kuko bari bahunze barihisha kubera urusaku rw’amasasu menshi,kuko byateye impagrara mu abaturage batuye Makobola.

 

 

Abo bagize ba nabi Mai Mai Rene w’Umupfulero, bajyanye izo inka, kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana irengero ryabo.

 

 

Izo inka 178 ingabo za Kongo bahise bazishyikiriza abo bungeri muri iki gitondo cyo ku wa gatanu.

 

Abo bungeri bavuze ko abo bantu bitwaje intwaro bavugaga ururimi rw’igipfulero, ni mu gihe Mai Mai y’Ababembe na yo ku wa 27 Gicurasi 2020 na yo yari yazindutse itera inkambi ya Mikenke igizwe n’Abanyamulenge, Abashi, Abapfulero, Abanyintu n’Ababembe ariko bashaka kwica gusa umunyamulenge.

 

 

To Top