Amakuru

Sud-Kivu: Ibice hafi ya byose hagati ya Rwerera bimaze kwigarurirwa n’abaturage ba Twirwaneho

Twirwaneho ari bo basivile yafashe ibirindiro bitandukanye byari byarigaruriwe na Mai Mai Biroze bishambuke, Kibukira, Yakutumba n’indi mitwe itandukanye ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro z’amahanga harimo na Red Tabara, FNL.

 

 

Amakuru dukesha bamwe mu baturage batuye imurenge bavuga ko Mai Mai imaze imyaka irenga 3 bari barigaruriye uduce dutandukanye harimo nko gutwika amazu, kunyaga inka, kwica abantu ariko kuri ubu ayo makuru yemeza ko Twirwaneho imaze kwigarurira uduce dutandukanye, ari nako basanga zimwe mu inka zari zaranyazwe bari bakizifite nubwo nyinshi baziriye, izindi bakaba barazigurishije ku mafaranga make cyane.

 

 

Tumwe mu duce Twirwaneho imaze kwigarurira harimo Cyakira, Mutanoga, Kabara, Karumyo, Kamombo, Mikarati, Gitasha, ubu bakaba barimo kurwanira mu Kanogo na Rwitsankuku, kuri ubu imitwe yitwaje intwaro harimo Mai Mai Kibukira, Biroze Bishambuke, Yakutumba bakomeje guhunga no gutakaza ibirindiro byabo.

 

 

Iminsi iba myinshi ariko igahimwa n’umwe gusa, Mai Mai zitandukanye, bari bafite umugambi wo kwirukana buri muntu wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda muri  Kongo Kinshasa, mu duce twagiye tuvugwa haruguru, kugeza no mu misozi miremire ya Hauts Plateaux d’Itombwe, Minembwe na Uvira.

 

 

Intege ziragenda zicika ku aba Mai Mai n’iyo mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, kuko babonye ko imbaraga zabo zigenda zicika bitewe ni uko bari basanzwe bafashwa n’ingabo za FARDC mu kwica, kwiba, gusahura ibyo abanyamulenge, kugira ngo utazicwa n’amasasu azicwe n’inzara.

 

Dore uko Mai Mai igenda isenya n’Insengero z’Imana nta na kimwe batinya.

Leta ya Kongo Kinshasa ibigizemo ubushake, yatangaza amahoro, abaturage bakongera bakabana, kuko ari yo nyiri abayazana w’izo ntambara zitandukanye, zituma abaturage bari basanzwe babana,  basangira akabisi n’agahiye.

Dore uko urwo rusengero rwari rumeze mbere y’uko rushenywa na Mai Mai.

Leta ya Kongo kuko ari yo nyiri abayazana yakomeje kubateranya kugeza ubwo abari abaturanyi bagabiranye inka, bangana urunuka kugeza ubwo bamazeho inka z’Abanyamulenge zishiraho ndetse bagakurwa no mu byabo nta kivugira, kuko ari bo bahaga umurindi iyo mitwe yitwaje intwaro harimo n’amoko y’ababembe, abanyintu n’abapfurero bibumbiye muri Mai Mai bagamije gutsembaho umunyamulenge muri Kongo Kinshasa.

 

To Top