Ubuzima

Sengera abatuye Umujyi wa Goma-Papa Fransisko

”Reka dusengere abatuye Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bahatiwe guhunga kubera ikirunga kinini cya Nyiragongo”, ibyo ni byo Papa Fransisko yasabye abakristu nyabo bafite ubushake.

Papa Fransisko yasabye abakristu nyabo bafite ubushake gusengera abaturage b’Umujyi wa Goma RDC.

Yabivuze mu isengesho rya Regina Caeli ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 avuye mu madirishya y’Ingoro y’Intumwa muri Vatikani (Ubutaliyani).

Ku wa 23 Gicurasi 2021 Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yatanze raporo y’agateganyo, ivuga ko abantu 15 bapfuye nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu.

Abantu 9 bapfuye bazize impanuka yo mu muhanda, 4 bishwe bagerageza gutoroka gereza nkuru ya Munzenze, naho 2 batwikwa n’iruka ry’ikirunga.

Abandi bantu benshi bakomeretse kubera ko imidugudu 17 yibasiwe n’imigezi y’icyo kirunga, isenya amazu n’ibikorwa remezo.

Imigezi iva mu kirunga cya Nyiragongo yarahagaze ariko umutingito ukomeje kugaragara muri Goma

Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse saa moya z’umugoroba ku wa gatandatu. Abaturage benshi bari bahungiye mu Rwanda abandi berekeza i Sake mu majyaruguru ya Kivu.

Imigezi iva mu kirunga cya Nyiragongo yarahagaze ariko umutingito ukomeje kugaragara muri Goma uhereye ku cyumweru ku wa 23 Gicurasi 2021 saa sita.

Kasereka Mahinda Umuyobozi wa siyansi w’ikigo cy’ibirunga cya Goma OVG (Ishyirahamwe ry’Ibirunga rya Goma).yemeza ko ibintu bigenzurwa, yemeza ko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje gukora ariko nta kaga gakomeye kabirimo.

Imigezi iva mu Kirunga cya Nyiragongo yahagaze kuri 1.5 km uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma

Ku cyumweru, ku wa 23 Gicurasi 2021, imigezi iva mu kirunga cya Nyiragongo yahagaze kuri 1.5 km uvuye ku kibuga
cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

 

 

To Top