Umuco

Sebihumyo Mariko Aratakamba asaba Ingurane Kumitungo ye yubatswemo Isoko

 

 Umuturage witwa Sebihumyo Mariko utuye mu kagari ka Tetero ko mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero, aravuga ko hashize imyaka hafi 10 asiragira asaba guhabwa ingurane ikwiye y’ikibanza cyari icye, cyubatswemo  isoko ry’inka rya Mutake muri ako karere, dore ko byanategetswe n’urukiko,Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwo buvuga ko uwo muturage yahawe ingurane akayanga.

Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, cyo ku itariki 28 z’ukwa Mbere muri 2014, rwategetse ko Sebihumyo Mariko agomba gusubizwa n’akarere ka Ngororero ubuso buhwanye na metero kare hafi 400 bwo gusimbura ubungana butyo bwari ubwe, bukaba bumwe mu bw’abaturage bwegeranyijwe bukubakwaho isoko ry’inka rya Mutake.

Ni ikibazo Sebihumyo yagejeje mu nkiko mu mpera za 2013, nyuma y’uko hari hashize hafi imyaka ibiri asaba guhabwa iyo ngurane ntayihabwe. 

Ati “maze hafi imyaka icumi nsiragizwa nubuyobozi,bafashe ubutaka bwange babwubakamo isoko ryamatungo,ntakihasimbura nahawe kandi bari bategetswe ko ngomba guhabwa ahahasimbura,ibi njye mbona ari akarengane kuko iyo myaka yose maze natakajemo byinshi niruka kungurane yahoo hantu,byibuze mwamfasha nkabasha kubona ibyo nsaba kuko mbyemererwa n’amategeko”.

Yanditswe na Eric Habimana

To Top