Amakuru

Samuel Little: Umuntu wishe Abantu benshi muri Amerika yapfuye

Samuel Little, umugabo ibiro byiperereza FBI bivuga ko ari we muntu wishe abantu benshi mu
mateka ya Amerika, yapfuye afite imyaka 80 Yaguye mu bitaro byo muri California kuwa gatatu, nkuko byemejwe nibiro bishinzwe imfungwa muri iyi leta,Little yari mu gifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa no
kwica abagore batatu.Gusa kugeza mu gihe cyurupfu rwe, yari amaze kwemeza ko ysihe abagore
93 hagati ya 1970 na 2005.

Abategetsi bavuga ko yibasiraga abantu badafite kirengera, benshi muri bo ari abagore bicuruza
ku mihanda cyangwa abasabitswe nibiyobyabwenge, Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi witeramakofe, yabanzaga gukibita abantu ikofe ryingusho mbere yo kubaniga – bivuze ko buri gihe nta bimenyetso, nkigikomere, byerekanaga ko uwo muntu yishwe.

Ahubwo benshi byavugwaga mu kwibeshya ko bishwe n ibiyobyabwenge bikabije cyangwa
impanuka, ntihakorwe iperereza. FBI ivuga ko imibiri imwe yabo yishe itigeze iboneka.
Umwaka ushize, FBI yavuze ko abahanga mu busesenguzi bayo babona ko ibyo Little yemera ko
yakoze ari byo banasohoye amashusho yabantu yashushanyije ari muri gereza agerageza gufasha abashaka
kumenya abantu yishe.

Banasohoye amashusho y’abantu yashushanyije ari muri gereza agerageza gufasha abashaka
kumenya abantu

FBI yasohoye ibishoshanyo bya Samuel Little mu kugaragaza ko abo yishe bamenyekana
Samuel Little yafashwe mu 2012 muri leta ya Kentucky aregwa ibiyobyabwenge yoherezwa muri
California, aho bamukoreye isuzuma rya DNA.Yari asanzwe ashakishwa aregwa ibyaha byinshi.

kuva ku kwibisha intwaro kugera ku gufata abagore ku ngufu, ahantu hatandukanye muri
Amerika, Ibizamini bya DNA byamuhamije nubwicanyi butatu butasobanutse bwabaye mu 1987 no
mu 1989 i Los Angeles.Mu rubanza yaburanye ahakana ibyaha, ariko nyuma biramuhama
akatirwa gufungwa burundu nta kujurira, muri gereza niho yagiye avuga ubundi bwicanyi
bukabije yakoze.

To Top