Umunyarwanda NIRISARIKE Salomon ukina mu ikipe ya AFC TUBIZE yo mu Bubiligi, yatangije ishuli ryigisha umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu rigamije gukomeza kubungabunga impano z’Abanya-Rubavu mu mupira w’amaguru.
Mu rwego rwo kubungabunga umupira w’amaguru ku bana bo mu karere ka Rubavu, umukinnyi w’ikipe y’igihugu NIRISARIKE Salomon ukina mu Bubiligi, yashyizeho ishuli ryigisha abana umupira w’amaguru kugira ngo abafite impano bazongere kandi bizanagirire igihugu akamaro nko kugira abakinnyi benshi kandi bashoboye.
Umutoza mukuru w’aba bana HARORIMANA J Bosco, asanga uyu ari umwanya wo kubungabunga impano z’abanyarubavu mu mupira w’amaguru .
Abana bahereweho ni abafite imyaka iri hagati y’umunani na 16 bose bahurira ku kibuga cya kabili cya Stade Umuganda, ibintu umunyamabanga nshingwa bikorwa w’iri shuli KURADUSENGE Said abona ko ari imbogamizi guhurira ku kibuga kimwe ari amakipe menshi kuko bibabuza kwisanzura, bityo bagasaba ko bafashwa kubona umwaya uhagije bitoza.
NTIBATEGA Muhamedi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri zone y’iburengerazuba n’amajyaruguru, yabasabye ko babanza bakagira ibyangombwa kugira bizaborohere kugira ubufasha ubwaribwo bwose.
Kugira ngo urwego rw’aba bana rurusheho kuzamuka kandi bagere ku rwego rwifuzwa, ngo nuko hari uburyo abazagaragaza ubuhanga bazajya bafashwa, nkuko bisobanurwa na Salomon NIRISARIKE umuyobozi w’iri shuli.
Iri shuri yarishinze kuva mu kwezi kwa Karundwi umwaka wa 2018, ritangirana abana 44 bo mubyiciro bitatu kuva ku myaka 8 kugeza kumyaka 16, rikagira abatoza batatu, umuganga nábandi bakozi batatu bashinzwe imigendekere myiza yíri shuli.
Source: RBA