Icyegeranyo gikubiye mu gitabo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) kigaragaza ku munsi wo ku wa 08 Mata 1994, habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihugu hose.
Nyamirambo: Interahamwe n’abasirikari bishe Abatutsi muri Paruwasi Mutagatifu Karoli Rwanga no muri Koleji Saint André I Nyamirambo, bishe kandi Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera.
Kamonyi: Kuri uwo munsi kandi habaye ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Taba, kuri ubu ni mu Karere ka Kamonyi aho bita mu Kiryamocyinzovu, bashyiraho bariyeri aho bita mu Rwabashyashya, Buguri, Bishenyi no mu nkengero z’Ibitaro bya Remera Rukoma, ibyo bitero byari biyobowe n’uwitwa Kubwimana Silas, wari umuyobozi wa MRND muri Komini Taba wavugaga rikijyana.
Intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi ni impiri, udufuni n’imbunda, aho habaga hari interahamwe zabaga zibategereje, aho hari haracukuwe icyobo kirekire cyo kujugunyamo imirambo.
Kamembe: Uwari Burugumesitiri Mubiligi Jean Napoléon wa Komini Kamembe ni we wayoboye iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka, afatikanyije na padiri Ngirinshuti Thadée, uhereye italiki ya 08 Mata abantu batangiye kuhahungira.
Icyatumye, Abatutsi bahahungira ni uko bari bijejwe ko bazahacungirwa umutekano wabo ndetse uwo Burugumesitiri yoherezayo n’aba polisi bo kubarinda agamije kuyobya uburari, icyo yari agamije kwari kubamenya no gutuma badacika ngo bahungire mu cyahoze ari Zaïre.
Ubundi bwicanyi bwabereye ku ruganda rwa Sima (CIMERWA), buyobowe n’uwitwa Yusufu Munyakazi na Marcel Sebatware wayoboraga urwo ruganda yatsembye Abatutsi bari bahahungiye, aho bitaga Cellule Specialisée muri Segiteri Muganza niho Abatutsi bicirwaga, bitewe ni uko Munyakazi ari ho yavukaga ntabwo Abatutsi babashije guhunga cyangwa ngo biyegeranye ngo babashe guhangana n’izo nterahamwe.
Ku italiki 08 batangiye kwicwa, bakabavana mu ingo iwabo bakabajyana muri Cimerwa.undi muntu wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ni uwitwa Ntawumenyumunsi Jean Marie Pascal ukomoka muri Rubavu, kuri ubu akaba atuye mu Buholandi batanze urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri urwo ruganda ngo bicwe.
Koroneli Nsengiyumva Anatoli ku Nyundo yategetse ko Abatutsi bicwa, haba mu isiminari, mu bitaro, mu mashuri n’abandi baturage, uhereye ku wa 07 Mata bari bahahungiye, abarokotse bazamuka basanga abandi kuri Diyoseze ya Nyundo, ku wa 08 Mata biriwe barwana n’interahamwe kugeza ubwo igitero cy’interahamwe n’abasirikari binjiye muri Kiriziya, bica Abatutsi bahereye kuri Padiri Déogratias Twagirayezu yishwe n’interahamwe zari ziturutse muri Kibirira.
Rubavu: Lt Colonel Alphonse Nzungize na Col Anatoli Nsengiyumva bakomereje ubwicanyi muri Kaminuza y’Abadiventiste ya Mudende, Abatutsi bari barahungiye muri kiriziya bitewe ni uko hari abazungu b’abanyamerika, bizeye umutekano, kuko bari babambuye inkoni, babijeje umutekano, uwo muzungu abonye bikomeye yabashubije inkoni batangira kwirwanaho.
Abagabo barwanishije inkoni naho abakobwa n’abagore barwanishije amabuye n’amatafari, birukanye interahamwe incuro 3 biza bikaneshwa, haje kuza igitero cy’abasirikari b’ikigo cya Bigogwe bayobowe na Lt Col Alphonse Nzungize ku wa 08 Mata 1994 aho ubwicanyi bwahise buhindura isura, icyo gihe hapfuye Abatutsi benshi.
Ahandi hakorewe ubwicanyi ndengakamere: ni Kinyinya muri Kigali, mu cyahoze ari Ruhengeri aho Abatutsi baroshwe mu Mugezi wa Mukungwa, Paruwasi Katoliki ya Zaza, mu iseminari nto ya Zaza, abari ku isonga hari Depite Jyamubandi Jean Bosco, Burugumesitiri wa Komini Mugesera, Gakware Léonard, Ngendahimana Thomas, umucungamari wa Banki y’Abaturage, Interahamwe zirimo uwitwa Nyiramubande.