Ibidukikije

Rwanda:Inama Nyafurika irategura guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Inama mpuzamahanga yahuje ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika (COP 27), yateraniye I Kigali mu Rwanda none ku wa 1-5 Werurwe 2022, icyo igamije ni gutegura inama izabera mu Misiri igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abikorera n’imiryango itagengwa na Leta (Ongs), impamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, kuko abaturage n’ibidukikije bikomeje kugira ingaruka ziterwa n’ibikorwa bya muntu ku isi.

Patrick Karera Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, avugana n’itangazamakuru.

Patrick Karera Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, akaba yari intumwa ihagarariye Guverinoma muri iyo nama, ni we wayifunguye ku mugaragaro, yahuje intumwa zaturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati ‘‘Abanyafurika tugomba kugira ijwi rimwe, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, tugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’imihindagurikire y’ikirere, imyanzuro izava muri iyi nama tuzayikoresha, amafaranga ashyira mu bikorwa azaturuka mu ingengo y’imari ya Leta, abaterankunga n’imiryango y’abikorera’’.

Hakwiriye gukorwa imishinga yunganira abaturage mu bushobozi, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo giterwa n’imihindagurikire y’ikirere, Leta mu ingengo y’imari yakoze gahunda y’imyaka 10 iri imbere mu gukemura icyo kibazo, bose bagasenyera umugozi umwe

Ati ‘‘U Rwanda rumaze kugera ku intera ishimishije mu rwego rwo guhangana n’imindagurikire y’ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima, Leta ntabwo yabyikorera yonyine, hari gahunda yashyizeho mu myaka 10, haba mu miryango y’abikorera, Leta yashyizweho ikigega FONERWA, aho icyo kigega gikorana n’abaterankunga batandukanye, hakorwa imishinga itangiza ibidukikije’’.

Wanjira Mathai Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu ibidukikije.

Wanjira Mathai Perezida wungirije akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu bijyanye n’ibidukikije, yavuze ko mu gihe Abanyafurika bagize ijwi rimwe ko bizaborohera mu inama mpuzamahanga izaba mu igihugu cya Misiri (Egypte), ko ibyo biganiro hagati y’abagize ibihugu by’Afurika ari ngombwa.

Yagize ati ‘‘Tugomba kuzajya muri iyo nama dufite ibintu nka 2 cyangwa nka 3 twemeranyijweho, tukagira ijwi rimwe, dufite ishyamba rinini muri Kongo Kinshasa ryitwa ‘‘Foret Equatorial’’ ni rimwe mu mashyamba akomeye ku isi, riherereye muri Afurika yo hagati, ribungabunzwe neza, byatuma tugira ubuzima bwiza, rigatuma ibihugu bigira amafu n’ubuhehere ku buzima bwa muntu’’.

Wanjira Mathai yavuze ko mu inama yo ku ncuro ya 27, Abanyafurika bakwiriye kugenda bumvikanye bavuga rumwe, nta byifuzo byinshi bitandukanye, yemeza ko hakiri umukoro utoronshye.

Faustin Vuningoma, Umuhuzabikorwa w’Imiryango nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, yavuze ko iyo nama yateguwe n’ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile, ifitanye isano n’intego z’ikinyagihumbi mu iterambere bita SDGs.

Yagize  ati ‘‘ibiganiro bimaze igihe bikorwa ni urugendo (Cop 27) aho ibihugu 197 byasinye amasezerano agamije kubungabunga imihindagurikire y’ibihe, uyu mwaka wa 2022 ikazabera mu Misiri, iyi nama ikazajyana ibibazo by’Afurika, kuko Afurika ni umwe mu migabane yohereza bitageze 4 % by’ibyuka bihumanya ikirere, biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara’’.

Ingaruka  zigera kuri buri wese ku isi ni zo mbi, nubwo ibihugu bikize biza ku mwanya w’imbere nk’Ubushinwa, Amerika, bituma ikiremwamuntu gikomeje guhura n’ingaruka zitandukanye aho imvura igwa ku bwinshi, ubundi ikabura, ingaruka zikaba ku abahinzi, igihe cy’isarura ivura ikagwa bakabura uko basarura, ubundi ikagwa mu gihe cyo guhinga, bigatuma batabona uko bahinga, imyuzure igatwara abantu n’ibintu, inzuzi n’imigezi n’inyanja bikuzura, bigatera ingaruka ku ikiremwamuntu, kuko hari n’abahasiga ubuzima.

Abari muri iyo nama bakaba bagiye gushyira hamwe, kugira ngo bazatange ijwi rimwe ku ngaruka ibihugu bikiri mu inzira y’amajyambere, ibyo bihugu bikize bifite uruhare runini mu kwangiza ibidukikije bigomba kugira uruhare kubungabunga amashyamba, pariki n’ibindi.

Ijwi ry’Afurika mu inama zabanje ntabwo zageze ku intego bifuzaga, kuko ibihugu bikize, biba bifite inyungu zabo zihariye, nubwo bitabuza ko ikiremwamuntu agerwaho n’ingaruka hatitawe aho yaba atuye, ubukungu bw’isi burahungabana, bagenda bitwaza ko bafite byinshi.

Ibikorwa bya muntu ni byo nyiri abayazana, ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere nibyo bikubitika mbere na mbere, hari ibirwa bimwe na bimwe muri iki gihe usanga bitangiye kurengerwa n’amazi, bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, inyaja zigenda zizamura amazi, ishobora kubuzuriraho.

Ni yo mpamvu Imiryango ya Sosiyete Sivile yashyizeho ihuriro ku rwego rw’Afurika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, kuko usanga ibihugu bivubura ibyuka bicucumuka mu kirere.

Abanyafurika basanga hakwiriye ubuvugizi mu rwego rwo kubona ingufu z’amashanyarazi, kugira ngo iterambere ry’ikinyagihumbi SDGs bizagerweho byihuse, nta terambere ryabaho nta muriro w’amashanyarazi, nta terambere nta ngufu, ibihugu bikiri mu inzira y’amajyambere bigomba gufashwa kugera ku iterambere ryihuse.

Inama yateraniye mu Rwanda ya Sosiyete Sivile ku rwego rw’Afurika yibumbiye mu cyitwa PACJA (Panafrican Climate Justice Alliance) ikaba yahuje impuguke zitandukanye kugira ngo bashake igisubizo ku ngaruka ziterwa n’ibikorwa bya muntu bigatera imihindagurikire y’ikirere.

Mu Rwanda habarirwa imiryango 67 ya sosiyete sivile igamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga imihindagurikire y’ikirere, aho bamwe bigisha abaturage mu kutangiza amashyamba, bagashyiraho imishinga nka rondereza, cana rumwe n’indi,

Inama ku rwego rw’isi izaba ihuje ibihugu bitandukanye, iteganyijwe ku wa 7-18 Ugushyingo 2022, ikazabera mu Misiri (Egypte) aho imyanzuro yo gushyira mu bikorwa izahafatirwa.

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top