Umuco

Rwanda: Uruzinduko rwa Macron na Kagame hashobora kuvamo umubano mwiza

Ku wa 18 Gicurasi 2021 inama y’abayobozi 30 b’ibihugu by’Afurika n’Uburayi n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubukungu n’iterambere, bateraniye mu Bufaransa yashoje ejo ku gicamunsi mu rwego rwo kuzahura ubukungu n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Zimwe mu mpamvu yo guterana hari gushakishwa uburyo bwo kuzahura ubukungu n’iterambere muri Afurika, bimwe mu by’igenzi byanzuwemo hari gutera inkunga ibihugu byahuye n’ingaruka za Covid-19, kugabanyirizwa imyenda, umugabane w’Afurika wahawe amafaranga miliyari 33 kuri miliyari 100 y’amafaranga  yari yitezwe.

Perezida wa Kongo Kinshasa akaba n’umuyobozi w’Afurika yavuze ko uwo mugabane wari witezwe miliyari 100$ ukaba waremerewe miliyari 33$ kugira ngo uwo mugabane utaremererwa cyane n’imyenda, ayo mafaranga akaba azatangwa n’Ikigega cy’Amafaranga mpuzamahanga FMI (Fonds Monnétaire International)

Ubukungu bw’Afurika kimwe n’indi migabane yashegeshwe bikomeye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, amafaranga menshi yashowe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere byasabye ibihugu bikize byibumbiye mu cyitwa G20, korohereza ibihugu bikennye, bigakurirwaho imyenda ariko icyo cyifuzo kikaba kitarabonerwa igisubizo.

Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Emmanuel Macron Perezida w’u Bufaransa biteganyijwe ko ashobora kuzakora uruzinduko i Kigali ku wa 27-28 Gicurasi 2021 nyuma y’imyaka 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida w’Ubufaransa waherukaga mu Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2021 ni Nicolas Salkozy akaba akurikirwa na Macron uzakora urugendo ku wa 27-28 Gicurasi 2021, naho François Mitterand akaba yaraherukaga mu Rwanda ku wa 11 Ukuboza 1984 aho yakiriwe na Habyarimana wigeze kuba Perezida.

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa ari bwo buzahitamo bukinogeye mu gukomeza gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, kuko kuva aho raporo ya Duclert ishyizwe ahagaragara byatumye hari igihinduka mu gutangiza imibanire y’ibyo bihugu itaracyanaga uwaka, Abanyarwanda bakaba bibaza niba bashobora gusaba imbabazi cyangwa bakaba batanga indishyi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Kagame yavuze ko Raporo yakozwe ya Muse bisabwe n’u Rwanda n’iya Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Macron, ari intambwe nziza ishobora kubashisha u Bufaransa n’u Rwanda kugirana umubano mwiza.

Inama y’Abayobozi b’Ibihugu by’Afurika mu Bufaransa ishobora kuzatanga umusaruro ku ingaruka za Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko hagize ubona ikibazo, agasaba imbabazi ku bushake, we ubwe ari ibintu yakwishimira.

Ku bijyanye n’umugore w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Agathe utuye mu Bufaransa, ko niba yifuza kuba yakwirukanwa ku butaka bw’Ubufaransa cyangwa agashyikirizwa ubutabera, kuko akekwaho uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron biteganyijwe azafungura ku mugaragaro Inzu Ndangamuco y’Abavuga Igifaransa (Centre Culturel Francophone) iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa ‘‘Kigali Convention Centre’’.

Inyubako Inzu Ndangamuco y’Abavuga Igifaransa (Centre Culturel Francophone) iherereye Kimihurura yitezweho kuzamura ururimi rw’igifaransa mu Rwanda

Icyo kigo biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye, giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’Abanyarwanda hakanabera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yagiriye mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro n’Abayobozi barimo Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia.

 

Basanda Ns Oswald

To Top