Ubuzima

Rwanda: Umwaka w’amateka urashize, Covid-19 ishegeshe abaturage, urukingo rurabonetse

Umwaka urarangiye coronavirus Covid-19 igeze mu Rwanda ahari ejo ku wa 14 Werurwe 2021, aho ku italiki ya 14 Werurwe 2020 ari bwo umurwayi wa mbere yagaragaye avuye mu Buhindi, icyo gihe hatangijwe igikorwa cyo gupima abantu icyo cyorezo, ibibuga by’indege byahise bifungwa nta rujya n’uruza rw’abagenzi binjira cyangwa bava mu Rwanda mu rwego rwo kucyirinda.

Abaturage bose mu Rwanda bahise bategekwa kujya muri gahunda ya Guma mu rugo, uhereye ku wa mbere kugeza ku cyumweru, nta gusohoka, iyo Guma mu rugo yamaze iminsi 40, bihwanye n’ibyumweru 3, ni kuvuga ko yahereye ku wa 04 Gicurasi 2020, icyo gihe bimwe mu bikorwa n’ibyo byari byemerewe nk’ibicuruzwa bijyanye n’ibiribwa, itangazamakuru, inzego zishinzwe umutekano, imodoka zitwaye ibiribwa n’inzego z’ubuzima.

Jeannette Kagame umufasha wa Perezida yakingiwe Covid-19.

Ayo mabwiriza yagiye yubahirizwa n’abaturage kuko byari byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, bagumye mu ingo zabo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo cya coronavirus Covid-19, ibikorwa byinshi byagiye bifungwa aho kugeza uyu munsi hakiri ibikorwa bitari byakomorerwa inama zihuza abantu benshi, insengero zimwe na zimwe ziracyafunze, bamwe mu bayoboke bagize amadini n’amatorero ntibarajya mu nsengero zabo.

Ingaruka zagiye zigera ku abaturage batandukanye aho serivisi zimwe zagiye zihagarara harimo ibigo by’amahirwe ‘‘betting’’, hafi 99% na n’ubu ntibyabashije kuzahuka, byarafunzwe burundu, ubukerarugendo n’ama hoteli ntabwo burafata umurongo, bitewe ni uko ababukora nta amafaranga babona ngo babashe gukora ubukerarugendo.

Abakozi benshi bagiye batakaza akazi kabo, kuko ibigo bakoreragamo byafunze imiryango, abakozi barataha mu ingo zabo, abenshi baricaye ntacyo bakora, itangazamakuru ni urwego rwahuye n’ingaruka za Covid-19, kuko rwari rubeshyejweho n’amatangazo no kwamamaza kw’ibigo bitandukanye, kuri ubu bitagifite ubushobozi bwo kwamamaza ibikorwa byabo.

Byashegeshe bikomeye imigenderanire hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali, kuko guhahirana hagati yabo ari bwo ubukungu buzamuka bityo imibereho myiza y’abaturage ikarushaho kuba myiza, abashinzwe gutwara abantu n’ibintu bahuye n’igihombo gikabije, bitewe ni uko abaturage bari bibereye mu ingo zabo nta gusohoka cyangwa urujya n’uruza rw’abantu batandukanye.

Uburezi bwahuye n’uruva gusenya, umwaka w’amashuri wari uteganyijwe kuba wararangiye mu kwezi k’Ukwakira 2020, ahubwo icyo gihe nibwo hasubukuwe amwe mu mashuri mu gihembwe cya kabiri, bikaba biteganyijwe ko amashuri azafunga muri Nyakanga 2021 ni ukuvuga ko umwaka w’amashuri uzaba ugiye kumara hafi imyaka 2.

Imipaka yarafunzwe buri muntu akomeza kuba aho yari ari, hemerewe kwinjira mu gihugu ibicuruzwa, abaturage bahoraga bajya gushakisha hirya no hino mu bihugu bitandukanye ntabwo bongeye kubona inyungu kuko byari bisanzwe.

Udupfukamunwa twabonye isoko mu buryo budasanzwe, inganda n’abadozi batwo babonye amafaranga, kuko buri muntu asabwa kuba agafite turenze 1, kuko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya, abantu kandi bategetswe gukaraba intoki kenshi, kwirinda kwegerana bahana intera ya metero.

Abantu bajya gushyingura ababo ntabwo bagombaga kurenza abantu 30, nubwo u Rwanda rwamaze igihe kinini nta n’umwe urahitanwa na Covid-19 ariko uhereye ku wa 24 kugeza ku ya 30 Mata mu gihe cy’iminsi 7 gusa habonetse abanduye icyo cyorezo 84 bashya, abanduye bagiye biyongera.

Ubukungu bwarazahaye muri serivisi zitandukanye, abantu babarirwa muri za miliyoni imibereho yabo yarahungabanye zimwe muri izo ngaruka hari kubura akazi, ubucuruzi bwarahungabanye, gutwara abantu mu kirere n’ubukerarugendo byamanutse hasi cyane.

Abaturage mu karere n’Afurika muri rusange bari basanzwe babaho bibagoye, kimwe n’abandi bantu bo mu nzego ziciriritse ndetse n’ibigo bito, batangiye kugerwaho n’ingaruka nyuma yo kumara amezi badafite akazi, mu gihe ibihugu bifata ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwizwa rya Covid- 19.

Mu bikorwa bigamije kugabanya ingaruka ziterwa no kuguma mu ngo n’izindi ngaruka zijyanye no kurwanya icyorezo, inzego za Leta zahagurukiye hamwe mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo ariko hari bimwe mu bihugu byakataje bitera imbere harimo n’u Rwanda mu gukumira ndetse no kubona bwangu urukingo rw’icyo cyorezo cya coronavirus Covid-19.

Leta y’u Rwanda yagiye itanga ibiribwa ku miryango itishoboye mu bihe bitandukanye bwa Guma mu rugo, abayobozi bo mu inzego zo hejuru mu Rwanda bagiye batanga umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata 2020.

Abashakashatsi bavuze ko abaturage bo mu karere miliyoni 177, aho muri abo miliyoni 22 batuye mu mijyi, bazagira ingaruka ku buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n’uko iki cyorezo cyagize ingaruka ku nzego z’ibanze zinjiza amafaranga nk’ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Umusaruro  uva imbere mu gihugu mu Rwanda 10% uturuka mu bukerarugendo, aho bwinjiza hafi miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, bizatwara igihe kitari gito cyo kuziba icyuho kubera ubukerarugendo. Hashobora kubura imirimo miliyoni 1 bitewe n’icyo cyorezo.

Hagaragajwe ko Afurika izakenera agera kuri miliyari 100 z’amadolari kugira ngo izibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid-19, icyakora bizanatuma umugabane winjira mu madeni, ndetse hashyizweho n’ingamba zikakaye.

Ibihugu byose, byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere byafashwe n’icyorezo, kandi ibyo byagaragajwe n’uburyo ibikize byarwaniraga kubona ibikoresho by’ingenzi nk’imashini zifashishwa mu kongera umwuka abarwayi barembye, ibyo bikaba byaratumye ibihugu bimwe na bimwe bihatira inganda zabyo zisanzwe zikora imashini zongera umwuka w’abarwayi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ku bihugu bikennye byo muri Afurika, aho wasangaga ibihugu bigera ku 10 bidafite n’imashini 1 naho byinshi muri byo zitarenze 2.

Nanone hashimangiwe ko ibihugu bigize EA urugero bigomba kutareba kubibatandukanya ahubwo bagahuriza hamwe mu guhangana n’icyorezo, ndetse mu gihe cyo kuzamura ubukungu, hakabaho gufungura imipaka no korohereza ubucuruzi hagati mu karere.

Impande nyinshi zasabye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika n’ibihugu bigize uwo muryango gukorera hamwe urutonde rw’ibyakorwa by’ingoboka no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibyorezo bizaza.

Inama y’Abaministri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 yongeye iminsi irindwi yiyongera ibyumweru 2 bya Guma mu rugo, ishyiraho amabwiriza ko abatuye mu mujyi wa Kigali kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus Covid-19. Icyo cyemezo cyari gishingiye ku bwiyongere bw’abandura icyo cyorezo, bagenda biyongera mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali mu gihe cya Guma mu rugo, amaduka acuruza bimwe mu bicuruzwa arafunzwe, nta rujya n’uruza rw’abaturage, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziraparitse, muri gare zo muri uyu mujyi nta nyoni itamba.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyumweru 3 bishize, nk’urwego rushinzwe umutekano byabasigiye isomo ry’uburyo bagomba gukoramo n’ingamba nshya bagomba gushyira mu bikorwa mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID19.

Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabannga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko gukomorera bimwe mu bikorwa byo mu Mujyi wa Kigali na gahunda ya guma mu rugo,  byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ni uko imibare yagabanutse ariko ko icyo cyorezo kigihari.

Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko muri ibi byumweru 2 biri mbere hagiye hubahirizwa amabwiriza mashya yo kurwanya icyorezo cya COVID19, ariko ntibisobanuye ko inzego z’ibanze zikwiye gusinzira, ahubwo hakwiye gukazwa imikorerere n’ubukangurambaga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021 yakomoreye bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ingendo hagati mu mujyi wa Kigali, ingendo zihuza uturere n’Umujyi wa Kigali ziracyafunze, insengero zimwe zirafunze, utubari n’amakoraniro n’ibirori na byo birafunze.

Ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe bifunga saa ya kumi nimwe, mu gihe saa mbiri abaturage bagomba kuba bageze mu ngo zabo.

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakingiwe Covid-19.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, bakingiwe Covid-19 muri King Faisal Hospital, ni mu gihe abantu barenga ibihumbi 230 bamaze kwikingira icyorezo cya Covid-19, kugeza ubwo twandika iyi nkuru abantu hirya no hino mu gihugu bakomeje kwikingira icyorezo cya coronavirus mu rwego rwo kuyihashya burundu mu gihe abantu bose mu gihugu bazaba bamaze gukingirwa.

Mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 ni 20 186, uhereye ku wa 14 Werurwe 2020 kugeza ku wa 14 Werurwe 2021, abamaze kwitaba Imana ni 280, naho abamaze kuyikira ni 18 566.

 

Ubwanditsi

To Top