Ubukungu

Rwanda-Uganda: Imipaka ku butaka yafunguwe, ibihumbi 30 bya PSR biracyari ikibazo

Umupaka ku butaka uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka itatu ufunzwe, kuri uyu wa mbere ku wa 07 Werurwe 2022 bawufunguye, ariko ikibazo gihari ku bagenzi ni uko babanza gusabwa kubanza gutanga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, ayo mafaranga n’ayo kubanza gupimwa Covid-19 (PSR test).

Umugenzi wa mbere wambutse aciye ku mupaka wa Gatuna witwa Bizimana Dezaya, wari ugiye gusura abavandimwe ahitwa Kabare muri Uganda, yavuze ko yasabwe kubanza gutanga amafaranga ibihumbi 30, yagize ati ”nabanje gupimwa igipimo PSR test, ntanga ibihumbi 30 byo gupimwa, namaze igihe kingana n’isaha n’iminota hafi 30 kugira ngo mbone igisubizo, ayo mafaranga mbanza kujya kuyariha kuri bk (Banki ya Kigali) hanyuma ntanga bordereau ko namaze kuriha”.

Bizimana yavuze ko ku mupaka bamubajije icyo agiye gukora muri Uganda avuga ko agiye gusura abavandimwe, ibindi byangombwa yasabwe ku ruhande rw’umupaka w’u Rwanda, ni uko agomba kuba yarikingije inkingo ebyiri n’urwo gushimangira rwa gatatu, gusa iyo umuntu atari yageze igihe cyo kwishimangiza urukingo rwa gatatu, ntabwo bamusubizayo.

Uwo mugenzi akimara kwambuka i Bugande, bamubajije akajeto, bahita bamuha inzira kugira ngo akomeze yerekeza i Bugande, kuko yashakaga kujya gusurana i Kabare (Uganda).

Bizimana Dezaya, umunyarwanda wa mbere wambutse umupaka agana Kabare muri Uganda.

Andrew Kakooza, umwe mu baturage waganiriye n’umugenzi akana n’umunyamakuru wa Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi, akaba yambukiye kuri uwo mupaka, yavuze ko Abanya Uganda bafite amatsiko kubona Abanyarwanda bongera kugana mu gihugu cyabo, bitewe ni uko baba babazaniye imari, ni kuvuga ko baba ari abakiriya b’imena.

Umuturage w’Ubugande yagize ati ”Dufite amatsiko yo kwakira abavandimwe b’Abanyarwanda natwe mu minsi iri imbere twiteguye kuzaza mu Rwanda”.

Umupaka w’u Bugande n’u Rwanda, aho ufunguriwe, uwo munyamakuru yavuze ko bigaragara ko ku ruhande rw’u Bugande hari icyuho giterwa n’ubukene, kuko kubona imodoka igana Kabare ari ikibazo kitoronshye, usibye kuba wafata moto, ko ama tagisi voiture yari asanzwe akorera aho yahombye kandi ko imisoro bacibwa batakibona ayo kwishyura.

Umunyarwanda ushaka kwambuka agana mu Bugande, arasabwa kuba afite indangamuntu, passport cyangwa Laissez-Passer, kuba afite ibihumbi 30 byo kwipimisha coronavirus (PSR test) hanyuma ugahabwa jeto ikwemerera kwambuka, ukajya aho ushaka muri icyo gihugu.

Perezida Museveni na Perezida Kagame bahuje inama yo gufungura imipaka (Uganda n’u Rwanda).

Uwo munyarwanda wa mbere winjiye mu Bugande, yavuze ko nta n’urujya n’uruza ku mupaka yahabonye, avuga ko ku mupaka bubatse inzu igezweho nubwo itangana n’iyo u Rwanda.

Umupaka w’ubutaka uhuza u Rwanda n’u Bugande, umaze imyaka itatu ufunze byaratewe n’agatotsi kabayeho y’ibyo bihugu, ariko kubera ibiganiro byahuje umuhungu wa Perezida Museveni na Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, byatumye ibiganiro bikomeza, kugeza ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Werurwe 2022 yari iyobowe na Kagame Paul yafashe umwanzuro ko imipaka y’ubutaka mu Rwanda ifunguwe.

Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga w’u Burundi, we yavuze ko ingingo yo gufungura imipaka ku butaka ku ruhande rwabo, batari bayifatira umwanzuro, ko bakiri mu biganiro hagati y’ibyo bihugu ariko ko na bo bafite ubushake.

Umupaka w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka 7 ufunze uhereye mu 2015. Albert Shingiro, avuga ko mu gihe ibiganiro bizaba birangiye hagati y’ibyo bihugu byombi, Leta y’u Burundi na yo ikabyemeza ko bazabimenyesha abaturage batuye muri ibyo bihugu bagatangira imigenderanire.

Basanda Ns Oswald

To Top