Ubukungu

Rwanda: Leta ifite umwenda uruta 70% by’umusaruro mbumbe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda bavuga ko  batewe impungenge n’umwenda igihugu gifite, aho uri hejuru ya 70% by’umusaruro mbumbe wacyo.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze,ni uko u Rwanda rufite umwenda ungana na 75.6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Iyo nguzanyo kandi ikazagenda yiyongera kugera mu mwaka wa 2022, aho izaba igeze kuri 76.6 %,ari naho bamwe mu Abadepite bahera bagaragaza ko uyu mwenda uteye impungenge.

Bati “ abahanga mu bijyanye n’ubukungu bagaragaje ko ibijyanye nifatwa ry’imyenda u Rwanda ari rwo ruri ku kigero kinini mu gufata imyenda, ndetse hari naho bigaragara ko rwafashe imyenda rwishyura undi, ese iyo umuntu afashe imyenda yishyura indi bigira izihe ngaruka ?,nigute mwavuga ko igihugu gifite umwenda uri hejuru y’umusaruro mbumbe wacyo, ubwo se uwo mwenda uba uzishyurwa gute,ryari ?”.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko uyu mwenda uzagenda ugabanuka uko ubukungu bw’igihugu buzagenda bwiyongera.

Ku ruhande rwa Teddy Kaberuka impugucye mu bijyanye n’ubukungu we avuga ko igihugu gishobora kuremererwa n’imyenda, bitewe n’icyo ayo mafaranga yashowemo, nko kugura imodoka n’ibindi, iyo byagenze gutyo hari imyenda ishobora kwiyishyura n’indi bigorana kubona aho uyakura ngo uyishyure, kuko aho uba wayashoye nta yandi aba yinjije.

Kimwe mu byitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu, harimo ikigega cyashyizweho, aho Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amafaranga y’iki kigega azagenda yongerwa, kugira ngo abikorera babashe kuyabona, hari kandi no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo ibikorwa bikomeze gukorwa nta nkomyi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo ivuga ko umwenda uzagenda ugabanuka bitewe n’uko ubukungu bw’igihugu buzamuka kandi ko hakiri ubushobozi bwo kwishyura.

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top