Umuco

Rwanda: Kwikura mu rukiko kwa Rusesabagina ntibizabuza iburanisha gukomeza

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Rwanda, rwasubukuye urubanza Rusesabagina Paul aregwamo n’abagenzi be, rumaze gusuzuma uburyo yikuye mu rubanza wenyine kandi ari uburenganzira bwe, bwafashe umwanzuro bwo gukomeza no kumumenyesha ibyaha aregwa, kugeza ubwo urukiko ruzafata umwanzuro ndakuka niba azaba umwere cyangwa agakatirwa.

Kuri uyu 01 Mata 2021, urwo rukiko rwagaragaje ko hari n’abandi bari baritabiriye urukiko ariko baza kwivana mu rubanza ari bo Umuhoza Victoire, Munyagishari Bernard, Mugesera Léon ariko yaje kwisubiraho ajya kwitaba urukiko, hari kandi Rwamakuba André na we wigeze kwikura mu rubanza, rwasanze Rusesabagina kuba yarikuye mu rubanza bitabuza urukiko gukomeza kurwigaho no kumuburanisha adahari.

Rusesabagina yahakanye yivuye inyuma ko atari umunyarwanda, ko mu gihe yavuye mu Rwanda, yahise aba umwana w’umuryango mpuzamahanga wa Loni, avuga ko yaje guhabwa ubwenegihugu n’ibyangombwa by’Ububirigi ko nta bundi bwenegihugu afite, ko ahubwo yabazwa impamvu yaba ari mu Rwanda, kandi avuga ko yisanze ahari.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba afite ibyangombwa bya Passport ko bitabuza kuba ari Umunyarwanda w’inkomoko,  kandi mu mategeko y’u Rwanda, ntabwo umuntu ashobora kwiyambura uburenganzira bw’inkomoko, mu gihe afite ibyaha aregwa agomba kubyiregura, urukiko rugasuzuma rwasanga ibyaha aregwa bitamuhama akaba umwere kandi ibyaha byamuhama agahanwa bishingiye ku amategeko.

Rusesabagina mbere yo kwikura mu rukiko yari yasabye amezi 6 ngo abashe gutegura neza urubanza rwe ariko Urukiko ruvuga ko rwamuhaye igihe gihagije cyo kurutegura, nyuma yo gusesengura urwo rubanza no kwikura muri urwo rubanza rwasanze ko ibisabwa by’uburenganzira bwe bwubahirije amategeko, ruvuga ko urubanza n’ibyaha ashinjwa bizakomeza gusuzumwa, kugeza umwanzuro ufashwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ruzakomeza kumenyesha uregwa igihe cy’iburanisha nubwo nta mpamvu ifatika aba yatanze, urukiko rusesenguye igihe atitabiriye, n’uburyo umuburanyi yikuye mu rubanza kimwe na Umuhoza Victoir,  Munyagishari Bernard, rupfundikirwa atagarutse mu rukiko, Mugesera Léon, nyuma yaje kwitabira iburanisha.

Nahimana na bagenzi be, kimwe na  Rwamakuba André, baje gusanga ko nta mpamvu yo kwibuza kwitabira iburanisha, kuko Rusesabagina yabikoze akivutsa uburenganzira bwe.

Rusesabagina Paul nubwo yikuye mu iburanisha ngo azakomeza kumenyeshwa igihe ni aho urubanza rubera.

Urukiko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Rwanda, rutegetse ko hashingiwe kutitabira urukiko kandi yarabimenyeshejwe, rusanze urubanza ruzakomeza adahari, kuko yiyimye amahirwe n’uburenganzira bwo kwitabira, kandi buri gihe agomba kumenyeshwa urubanza ni aho ruzabera, kuko yibujije uburenganzira bwe.

Rusesabagina ahamya ko atari Umunyarwanda, umwirondoro we ari Umubirigi, ko mu gihe yigeze kugera mu Rwanda mu 1996, yaje afite ikarita na passport, kuko yari umuntu wa ”Nations Unies”, ko yafashwe nk’umuntu wa ”Nations Unies”, yanditseho Ububirigi, kuko atari akiri umunyawanda, yari umwana w’impfumbyi w’uwo muryango mpuzamahanga.

Uregwa avuga yahawe ubwenegihugu mu 2003 ko afite passport y’Ububirigi, ko yishyuye ama euro 120, bamuterera cashet, bamwakira nk’Umubirigi, avuga ko ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo yaba afite ibyo byangombwa by’Ububirigi ko atigeze atakaza ubwenegihugu kavukire, hakurikijwe amategeko y’u Rwanda uburyo abiteganya.

 

Ubwanditsi

To Top